Abaturage batuye mu mugi wa Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zitwa ibitera zatorotse Pariki y’Akagera ubu zikaba zibera mu mugi wa Nyagatare aho ngo izi nyamaswa zona imyaka yabo, zikinjira no mu maduka y’abacuruzi zikangiza ibicuruzwa. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo RDB buvuga ko bugiye gushaka uko bwakemura iki kibazo ngo nubwo bitoroshye. Abacuruzi mu […]Irambuye
Uyu munsi, agezaga ijambo ku bahanga mu ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo, n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera barenga ibihumbi bibiri bitabiriye inama igamije kureba intambwe imaze guterwa mu kugeza ikoranabuhanga ku bagore n’abakobwa “Smart Africa Women’s Summit”, Madame Jeannette Kagame yasabye ko ikoranabuhanga ryarushaho kwinjiza mu buzima bw’abaturage nta kurobanura. Mme Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iyi […]Irambuye
Abagize umuryango n’inshuti z’umunyemari nyakwigendera Rubangura Vedaste umaze imyaka 10 atabarutse bongeye kumwibuka no kuzirikana bimwe mu byamurangaga. Abazi uyu muherwe wamenyekanye cyane mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda bahuriza ku bugwaneza n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa byaranze uyu mugabo witahiye ariko izina rye rikaba rigicumbitse mu banyarwanda bamumenye n’abamwumvise. Rubangura izina ritazibagirana mu mujyi wa […]Irambuye
Mu ishuri rya G.S Paysannat-G riri mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abanyeshuri bamaze gukubita abarimu babiri, uheruka yakubiswe ikintu ngo kimeze nk’ubuhiri mu mutwe agikubitwa n’umunyeshuri wiga muwa kane w’ayisumbuye arakomereka cyane. Ubuyobozi mu karere bugaya iyi myitwarire nubwo ngo atari icyorezo. David Nshimiyimana ni mwarimu uheruka gukubitwa n’umunyeshuri witwa Ignace Mazimpaka […]Irambuye
Kuri uyu wa kane abafite ubumuga bo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali bakoze amatora y’uzabahgararira mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Africa y’uburasirazuba (EALA). I Kigali, amatora yari yitabiriwe n’abagize inteko itora bo mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Abakandida batatu biyamamaje ni Dr Betty Nasiforo Mukarwego, (retired) Capt Alexis Bahati na Sharon Tumusiime. […]Irambuye
Mu gace k’Umujyi wa Kayonza mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Kayonza ejo nimugoroba mu nzu umukobwa witwa Claudine Uwamwezi yari acumbitsemo basanzemo umurambo we yarishwe nko mu minsi itanu ishize. Uyu mukobwa ngo yishwe anizwe nk’uko bivugwa n’ubuyobozi. Aho yari acumbitse mu gipangu kiri haruguru y’ibiro by’Akarere ka Kayonza abaturanyi be bavuga ko […]Irambuye
Bamwe mu bubatse inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera bavuga ko rwiyemezamirimo atabishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 47, rwiyemezamirimo akavuga ko atabishyuye kuko Akarere kakimurimo miliyoni 60 naho Akarere kakavuga ko kari kuburana n’uyu rwiyemezamirimo. Hashize imyaka ibiri aba bakozi bishyuza. Rwiyemezamirimo witwa NEMEYABAHIZI yasheshe amasezerano n’Akarere yo gukomeza kubaka iyi nyubako mu 2015, ni nyuma […]Irambuye
*Ngo Umucamanza afitanye isano na Guverinoma ngo imurenganya *Yongeye kuregwa guhakana no gupfobya Jenoside ari muri Gereza Mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko indi dosiye ya kabiri ikubiyemo ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha ngo Dr Munyakazi yakoreye muri Gereza ya Muhanga. Kuri iki […]Irambuye
*Ngo amaze ukwezi n’iminsi 7 agerageza kuvugisha abavoka byaranze, *Avuga ko badaharanira inyungu ze, *Abavoka bo bavuga ko uregwa ari we wabananije… Mbarushimana Emmanuel ukekwaho ibyaha bya Jenoside kuri uyu wa 10 Gicurasi yagombaga gutangira gutanga imyanzuro ye ya nyuma no kuvuga ku gifungo cya burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha gusa avuga ko abafatwa nk’abunganizi be (ntabemera) […]Irambuye
Mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka Bisagara, abaturage bo mu midugudu ya Isangano na Ruturamigina bavuga ko abayobozi iyo bafashe umuturage bakekaho ikosa bamurambika hasi bagakubita, ibi basanga bibabaje cyane. Umuyobozi w’Umurenge avuga koi bi bagiye kubikurikirana. Aba baturage batifuje gutangazwa amazina no kugaragazwa bavuga ko ufatiwe mu ikosa cyangwa urikekwaho akwiye kugezwa imbere […]Irambuye