Digiqole ad

Musanze/Muko: Baratabaza ubuyobozi kubera umugezi wa Susa

 Musanze/Muko: Baratabaza ubuyobozi kubera umugezi wa Susa

Uyu mugezi twasanze wacogoye, uturuka hejuru mu birunga

Musanze – Nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu birunga kuwa kabiri taliki 02 Gicurasi, mu masaha ya saa tanu z’igitondo abaturage bo mu murenge wa Muko abaturage batewe n’amazi y’umugezi wa Susa imyaka irangirika bikomeye, ubu barasaba ubuyobozi kubafasha gukora inzira ikwiye y’uyu mugezi ntibahore bahangayitse ko ibangiriza kuko aho inyura higanje ibikorwa by’ubuhinzi.

Uyu mugezi twasanze wacogoye, uturuka hejuru mu birunga
Uyu mugezi twasanze wacogoye, uturuka hejuru mu birunga

Uyu mugezi wa Susa ugera muri Muko uhuriwemo n’imigezi 3 ituruka mu birunga ari yo; Susa ubwayo, Muhe na Rwebeya. Ni imigezi idahoraho, iza mu gihe cy’imvura cyangwa iyo yaguye mu birunga ari nyinshi.

Mutuyimana Thacienne wo mu kagari ka Cyivugiza, mu mudugudu wa Nyagahondo avuga ko ikibazo kitashoborwa n’imbaraga zabo kuko kuva na kera bagerageza uko bashoboye ariko byagera mu gihe cy’imvura ikanga Susa ikabasenyera.

Ati:” Twakoze uko dushoboye haba mu miganda ndetse n’abafite amasambu hafi ya Susa bagakora ku buryo itabasenyera, gusa njye mbona imbaraga zacu ntacyo zakemuye. Ahubwo twurifuza ko mwadukorera ubuvugizi aya mazi bakayakorera inzira kuko bitabaye ibyo twazicwa n’inzara kandi twarahinze

Ubuyobozi bw’umurenge ngo bwari bwarashyizeho imifuka itangira ayo mazi, ariko ngo ntacyo byakemuye ku buryo burambye.

Ndayambaje Simon nawe utuye aha uvuga ko yasizwe iheruheru n’amazi bitewe n’uko yatwaye imyaka ye akanamutera mu rugo akongeraho ko bimenyerewe ko asenyera abantu.

Aragira ati “Ejo amazi yaje ku manywa agera mu rugo ntangira kuyashakira inzira, n’ubu naraye ntasinziriye kuko natinyaga ko yaza akadusanga mu nzu, ikindi  hari benshi bagiye bimuka kubera uyu mugezi, urabibona nawe (yereka umunyamakuru) ko ibyo twahinze byatembye ubu haje make iy’ubutaha yo ishobora kudusenyera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Niyibizi Aloys avuga ko iki kibazo nabo kibateye impungenge gusa ariko ngo hari ingamba za vuba cyane zo kugishakira umuti urambye.

Niyibizi ati “Icyifuzo cyabo ni nacyo cyacu nk’ubuyobozi bubareberera, buriya n’ejo tuzahura n’umufatanyabikorwa ari byo tugiye kwigaho”

Avuga ko hari gahunda na Action Aid umufatanyabikorwa wabo mu gukumira ibiza kuri uyu wa kane 04 Gicurasi bafitanye inama yo kwiga ku buryo burambye iyo myuzure itakongera gusenyera no kwangiza ubutaka n’ibihingwa by’abaturage.

Iki kibazo kandi ngo bakigejeje ku badepite inshuro ebyiri mu gihe gishize babasuye.

Imvura yo kuwa kabiri yarabangirije bikomeye
Imvura yo kuwa kabiri yarabangirije bikomeye
Yangije imyaka yabo, kandi ngo ni ikibazo babona badafiteho ubushobozi
Yangije imyaka yabo, kandi ngo ni ikibazo babona badafiteho ubushobozi
Iburyo umugezi uri mu ngobyi yawo, ariko iyo wuzuye uba wasendereye aha hose ibumoso wangiza ibiri hafi
Iburyo umugezi uri mu ngobyi yawo, ariko iyo wuzuye uba wasendereye aha hose ibumoso wangiza ibiri hafi
Ni umugezi urenga ugasenya n'ingobyi yawo ugafata mu bikorwa by'ubuhinzi
Ni umugezi urenga ugasenya n’ingobyi yawo ugafata mu bikorwa by’ubuhinzi biwegereye
Iyo wuzuye urengera kariya gateme kure
Iyo wuzuye urengera kariya gateme kure
Ababyeyi bagira impungenge z'abana bahambuka bajya cyangwa bava ku ishuri
Ababyeyi bagira impungenge z’abana bahambuka bajya cyangwa bava ku ishuri

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

en_USEnglish