Digiqole ad

N’umwana wo mu bakire ni Umukandida ashobora kuba ku muhanda – Bisengimana

 N’umwana wo mu bakire ni Umukandida ashobora kuba ku muhanda – Bisengimana

Francoins Bisengimana umuyobozi wishami rishinzwe uburenganzira bw’umwana muri NCC.

Abana benshi b’abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 5 na 18 bakigaragara cyane ku mihanda, munsi y’ibiraro no muri za ruhurura mu Mujyi wa Kigali no muyindi mijyi y’u Rwanda, ngo ikibajyana ku muhanda ni ni ibibazo biri mu miryango yabo.

Francoins Bisengimana umuyobozi wishami rishinzwe uburenganzira bw'umwana muri NCC.
Francoins Bisengimana umuyobozi wishami rishinzwe uburenganzira bw’umwana muri NCC.

Abana bo ku muhanda bazwi nka ‘Mayibobo’ banyuranye baganiriye n’Umuseke bahuriye ku bibazo cy’ubukene n’amakimbirane yo mu miryango nk’impamvu zituma bajya ku mihanda.

Bamwe muri aba bana bavuga ko bagiye mu mihanda kubera ko birirwaga batariye, kubera ko ababyeyi batandukanye, kuko ababyeyi bahora barwana, kuko bavanywe mu ishuri, n’izindi mpamvu nyinshi barondora.

Hafi ya bose bagaruka ku kibazo cy’ubukene ndetse n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango aho baba bavuga ko bagannye imihanda kuberako birirwaga batariye, kubera ko ababyeyi batandukanye, kuko ababyeyi bahora barwana , ndetse no kuba baravanywe mu ishuri no kuburi ibikoresho n’amafaranga y’ishuri.

Umwe mu bo twaganiriye yagize bati “Jyewe banyita Yoyo, ,jyewe naje ku muhanda kubera ko nirirwaga mu rugo na karumuna kanjye ngasonza.”

Undi ati “Jyewe Papa na Mama baratandukaye kubera Mama yanywaga inzoga nyinshi agasinda bakarwanda Papa aramuhunga. Nagumanye na Mama ariko akora akazi ko gusuka yabona amafaranga akayanywera akaza akiryamira noneho inzara yatwica tugahita twiyizira ku muhanda ngo turebe uko twabona imibereho.”

Undi mwana ati “Jyewe impamvu ni uko navuye mu ishuri ,banze kungurira inkweto n’imyenda bakanyima n’igihumbi , kandi nabaga uwa kabiri ubwo rero nkirirwa murugo batanatetse, twasonza na mukuru wanjye tugahita twiyizira ku muhanda.”

François Bisengimana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no kubera umubyeyi umwana utabyaye, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana yatubwiye ko impamvu nyamukuru zituma abana bakomeza gusiga imiryango yabo ngo ntibituruka ku bana.

Avuga ko ngo ahanini biterwa no kwirengagiza inshingano kw’ababyeyi ndetse n’amakimbiraye yo mu miryango.

Bisengimana avuga ko abana benshi bahitamo kwiigira kuba ku muhanda kubera ko ababyeyi babo batabitaho ngo babajyane kw’ishuri, babagurire n’ibikoresho, ndetse ngo hari n’abata imiryango kuko batabagaburira , kuba batabaganirizwa n’ibindi byinshi bya ngombwa kuri bo batabona.

Yagize ati “Hari ababyeyi birirwa bigendera gutyo gusa niba bagera hirya bakareba uko barya simbizi, niba bashaka uko banywa simbizi ariko akibagirwa ko hari abana yasize mu rugo. Ugasanga umwana ntarya, ugasanga umubyeyi aravuga ko yirirwa ashakisha ubuzima ariko ugasanga bwa buzima butagera ku mwana. Kandi mu muco uko byahoze kandi ni nako bigomba kugenda , ubundi umubyeyi avunikira umwana.”

Bisengimana akavuga ko uretse ababyeyi batamenya inshingano zabo bihurirana n’ubushobozi bucye, ngo hari n’ababa bafite byose mu butunzi, umwana ntagire icyo abura ariko akabura ikintu kimwe cyo kwitabwaho no kuganirizwa.

Agira ati “Umwana akeneye igihe cyo kuganirizwa kubyo aba yiriwemo, birashoboka cyane ko umwana ubona ibiryo ndetse byiza, uvuzwa neza, ubona ibyo kunywa byiza wiga mu ishuri ryiza nawe ushobora kumubona mu muhanda kubera kubura cya gihe cyo kuganirizwa.

Yongeraho ati “Aho rero ababyeyi  bahahagurukire cyane kuko buriya buri mwana wese ni Umukandida ku kuba mu muhanda igihe utamukurikiranye.”

Bisengimana avuga ko indi mpamvu nyamukuru ituma iki kibazo gikomeza kuba agatereranzamba ngo ni amakimbirane yo mu miryango.

Avuga kandi ko gukemura iki kibazo bigihura n’imbogamizi nyinshi zirimo kuba hari benshi babona ko ikibazo ari abo bana no kuba Abanyarwanda benshi batarumva ko kubyara bigomba kubangikana no kurera.

Inzego zishinzwe kureberera abana zemera ko ikibazo cy’abana b’inzererezi giteye inkeke, gusa nta mubare w’aba bana ujya utangazwa dore ko bahora baniyongera.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish