Polisi yo mu karere ka Ngoma hamwe n’ubuyobozi bwUmurenge wa Kibungo baratangaza ko batangiye guta muri yombi bamwe mu bakekwaho kuba amabandi amaze iminsi amena amazu y’abantu nijoro akiba abatuye mu mujyi wa Kibungo no mu nkengero zawo. Mu cyumweru gishize nibwo Umuseke watangaje inkuru y’abaturage bavugaga ko barembejwe na bene ubwo bujura mu mujyi […]Irambuye
Ku wa 15 Nyakanga 2014 Minisiteri y’uburezi yohereje abanyeshuli 30 kwiga ikoranabuhanga n’imyuga ku buryo bunononsoye muri Jinhua Polytechnic mu Ubushinwa. Iri tsinda rigizwe n’abanyeshuli bagize amanota meza mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye bakaba zakomeza imyaka ine mu masomo yo gucunga amahoteli, gusana ibinyabiziga n’ ikorana buhanga. Iyi buruse yashyizweho mu bufatanye bwa guverinoma y’ […]Irambuye
Mukamulindwa Béatrice utuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko yasigiye musaza we wari mu cyahoze ari Komini Ntyazo ubu ni mu Karere ka Nyanza abana be batatu mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994, agarutse mu Rwanda bakamubwira ko bashobora kuba barahungiye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuva ubwo nta gakuru k’abo yasize n’ubu aracyashakisha. Mu […]Irambuye
Amakimbirane akunze kuvugwa mu miryango amwe n’amwe hari aba ashingiye ku mitungo y’abashakanye cyane afitanye isano n’imibanire yabo. Gushyingiranwa byemewe n’aategeko ni kimwe mubyo imiryango igera kuri 57 yishimiye kugeraho kuri uyu wa 15 Nyakanga mu murenge wa Remera Akarere ka Ngoma. Imiryango 57 yasezeranye ni iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko imwe inamaranye igihe kinini […]Irambuye
Umuryango utuye mu Karere ka Nyabihu ushinja ubuyobozi bw’Akarere ko bwabasenyeye amazu abiri bitunguranye ndetse nta n’ingurane bahawe.Gusa urhande rw’akarere n’umurenge batuyemo bo bakavuga ko bazisenye kuko zari indiri y’inkozi z’ibibi. Twishime Placide, uhagarariye uyu muryango avuga ko tariki 07 Gashyantare 2011, Umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe yazanye n’abasirikare barinwdi ndetse n’abasore bo gusenya izo nzu […]Irambuye
Nyuma y’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu aho yibasiye Gereza y’aka karere, itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no […]Irambuye
Mbonimpa Slyvestre wahawe isoko ryo kubaka ikimoteri cy’Akarere ka Ruhango, yabeshye abaturage ko Akarere ka Ruhango kanze kumwishyura bituma atanga Sheki itazigamiye iriho miliyoni ebyiri zirenga z’amafaranga y’u Rwanda. Bamwe muri aba baturage bahawe sheki itazigamiye bavuganye n’Umuseke, batangaje ko rwiyemezamirimo Mbonimpa Slyvetre yatsindiye isoko ryo kubaka ikimoteri (ahashyirwa imyanda) cy’Akarere ka Ruhango, ariko aza […]Irambuye
Umusore w’imyaka 19 y’amavuko usanzwe ukora ubucuruzi bw’amakarita ya Telephone ku Kacyiru akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu gusa, ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga. Uyu musore aremera ibyo yakoze akanasaba imbabazi. Hari ahagana saa cyenda z’umugoroba uyu mwana w’umukobwa wiga ku ishuri ribanza rya Kacyiru ngo yari yize mu gitondo, […]Irambuye
Remera – Imodoka 35 z’ubwikorezi rusange zigenewe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zamuritswe kuri uyu wa 14 Nyakanga, izi modoka zizajya zitwara abagenzi muri Kigali muri kompanyi za KBS, Royal na RFTC. Muri uyu muhango kuri uyu mugoraba wo kuwa mbere byatangajwe ko izi modoka ari ishoramari rya miliyari ebyiri na miliyoni 600 z’amafaranga […]Irambuye
Kuri station ya Police ya Kibungo mu karere ka Ngoma hafungiye umugore w’imyaka 43 witwa Mukamazimpaka Zamuda n’umuhungu we Ndayishimiye Sumani w’imyaka 18 bo mu kagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuturanyi wabo Bakundukize Theoneste w’imyaka 52 bamukubise umuhini mu mutwe ku mugoroba wok u cyumweru tariki ya13 Nyakanga. Ubuyobozi […]Irambuye