Digiqole ad

Ngoma: Bakundukize Theoneste yishwe akubiswe umuhini mu mutwe

Kuri station ya Police ya Kibungo mu karere ka Ngoma hafungiye umugore w’imyaka 43 witwa Mukamazimpaka Zamuda n’umuhungu we Ndayishimiye Sumani w’imyaka 18 bo mu kagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuturanyi wabo Bakundukize Theoneste w’imyaka 52 bamukubise umuhini mu mutwe ku mugoroba wok u cyumweru tariki ya13 Nyakanga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo buvuga ko ubwicanyi nk’ubu butari busanzwe. Urupfu rw’uyu musaza Bakundukize Theoneste ngo rwatewe n’amakimbirane yari hagati y’izi ngo zombi zari zimaze igihe zirangwa no guterana amagambo.

Abaturanyi b’iyi miryango bavuga ko  iyi yahoragamo intonganya za hato na hato gusa imbarutso y’urupfu ikaba yaratewe n’uko ngo uyu musaza Bakundukize  yaba yaragendaga avuga ko kwa Mukamazimpaka bamwibye inkweto.

Hanyuma agiyeyo kuzireba ngo dore ko atari n’ubwambere umwana wo muri uru rugo amwiba yahise arwana n’umuhungu wa Mukamazimpaka ariwe Ndayishimiye, nyina ahita afata umuhini atabaye umuhungu we awukubita umusaza mu mutwe, aho yatwawe kubitaro bya Ngoma ahita apfa.

Ubu aba bombi bakurikiranweho uruhare muri urwo rupfu bakaba bafungiye ku cyicaro cya Polisi ya Kibungo.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ubwicanyi bitari bisanzwe mu murenge wa Kibungo.

Yagize ati “Ntitwari dusanzwe duhura n’ikibazo nk’iki cy’ubwicanyi gusa biragaragara ko hakiri amakimbirane hamwe na hamwe.”

Yakomeje asaba abaturage bo mu murenge wa Kibungo gutanga amakuru ku gihe mu gihe habonetse ingo zitarimo kumvikana.

Yagize ati “Ndasaba abaturage ba Kibungo kujya baduha amakuru mu gihe babonye hari ingo zifitanye amakimbirane cyangwa ibibazo.”

Mu gihe iki cyaha cyo kwica cyahama  abivuganye nyakwigendera Bakundukize Theoneste amategeko ateganya ko bahanishwa gufugwa burundu.

Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com

 

 

 

0 Comment

  • impfu zahato nahato zikomeje kuba nyinshi ariko rero natwe abaturage hari ikintu twakora zikaganuka, kuko akenshi aya makimbirane hagati yabo bant bagera aho bicana hari igihe usanga hari bantu babo bahafi baba bayazi ariko tukigira bantibindeba kugeza aho abantu bicana, kuko uzumve muba batanga ubuhamya nkikintu nkiki kimaze kuba , ukumva umuntu aravuga neza ibyo bapfuye byumvikana ko abizi, ariko iyo aza gushaka abandi yegera akimara kubimenya akabibabwira wenda bari kugira inama bungurana bagatabara abo bangu bataragera aho bicana , kubunga birashoboka cg nubuyobozi bukabimenya , tukaba twirinze impfu nkizi gutyo

Comments are closed.

en_USEnglish