Dr Christopher Kayumba, impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje impamvu yaba yatumye Dr Habumuremyi avanwa ku mwanya wa Ministre w’Intebe gusa avuga ko ari ukugereranya kuko impamvu nyayo izwi n’ufite ububasha bwo gushyiraho Minisitiri w’Intebe ariwe Perezida wa Repubulika. Dr Kayumba yatangarije Radio KFM ko abona ko uyu Dr Habumuremyi yavanywe […]Irambuye
Kuri uyu wa 23 Nyakanga inama iyobowe na Ministre w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harelimana yateraniye kuri iyo Ministeri ku Kacyiru igamije kongera kurebera hamwe iby’umutekano mu muhanda no kureba impamvu zitera impanuka mu mihanda. Iyi nama yarimo kandi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ndetse n’umunyamabanga wa Leta ushizwe ubwikorezi Alexis […]Irambuye
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda batagomba kugira impungenge ku Icyorezo cya Ebola kuko ingamba zo guhangana nacyo zateguwe mu Rwanda. Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habonetse abarwayi b’iyi ndwara ifatwa nk’iyica vuba kandi igakwirakwira kurusha izindi ku Isi. Nathan Mugume ukuriye […]Irambuye
Bagirubwira Athanase yabyaye abana 10 amaze kugira n’umwuzukuru umwe, kubera akazu gato uyu muryango ubanamo wose, umugabo kenshi ngo arara hanze iruhande rw’umuryango kugirango abe babashe kubona uburyamo. Uyu muryango w’abantu 12 utuye mu nkengero z’umujyi wa Muhanga mu mudugudu wa Musezero, akagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe, utuye mu kazu gasakaje amabati abiri, […]Irambuye
Niyigaba Francois bakunze kwita Gasizi ka Sinza, afite imyaka 36 y’amavuko afite umugore n’abana 2 atuye mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yatangarije UM– USEKE ko impano yo guhimba imivugo, imaze kumuteza imbere akavuga ko yifuza kuzayiraga bamwe mu muryango we. Mu kiganiro kirambuye Niyigaba Francois yagiranye n’umunyamakuru wa UM– […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga , Akagali ka Nyarupfubire ku bufatanye bwa Police n’ibigo by’amashuri bya New Life, Mary Hill Academy n’ abamotari, hasibuwe imirongo yo mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bambukira hazwi nka Zebra crossing. Nyuma y’iki gikorwa hakozwe inama. Muri iyi nama, abatabiriye kiriya […]Irambuye
Mu muhango wabaye ejo wo kurahiza abakozi bashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara, Uturere, ndetse n’Imirenge, wabereye ku biro by’Akarere ka Nyanza, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnson, yavuze ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika mu birebana no kwandikisha ubutaka. Uyu muhango wo kurahiza abakozi 94 bashinzwe umurimo wo kwandikisha ubutaka, Minisitiri w’ubutabera […]Irambuye
Saa tatu z’ijoro taliki ya 15 Nyakanga mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora, Police yahafatiye imodoka yinjiraga mu Rwanda ivuye muri Tanzania irimo urumogi rungana ni biro 70Kgs nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda. Iyi modoka ifite plaque T 608 BTY yarimo abitwa Mponda Hussein Hadji w’imyaka 43 wari umushoferi, Mgulunde […]Irambuye
Kuri uyu wa 17 Nyakanga i Gicumbi hateraniye inteko y’abahatuye bari mu gihe cyabo cy’izabukuru mu kazi, bose bavuga ko amafaranga bagenerwa agendanye n’ibiciro n’umushahara bahozeho ubwo bajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, ubu ari intica nt’ikize ku buzima bwabo uyu munsi. Aba basheshe akanguhe bari mu kiruhuko cy’izabukuru bateraniye mu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi bagamije kungurana […]Irambuye
Ababyeyi benshi bababazwa no kubona abana babo bavuka batuzuye kandi ibi bikagira ingaruka mbi ku mikurire y’aba bana haba mu myigire ndetse no mu mikurire. Umuganga mu Bitaro bya Kibogora muri Nyamasheke ukora muri serivisi zita ku bana bavutse mbere y’igihe witwa Ephrosine Uwitonze yaganiriye na UM– USEKE adusobanurira impamvu zituma umwana ashobora kuvuka atuzuye […]Irambuye