Barbara Pierce Bush umukobwa w’uwahoze ari perezida w’America George W.Bush kuri uyu wa 30 Nyakanga ari kumwe na bamwe mu bagize ihuriro rya Global Health Corps basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Global Health Corps, Barbara yagize igitekerezo cyo gutangiza mu 2008 ni ihuriro rigendera ku magambo agira ati “Ubuzima n’ubuvuzi […]Irambuye
Murekeyisoni Ellen, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa 30 Nyakanga 2014 yasinye kuzabana akaramata na Bikorimana Eliphaz, umuhango wo gusinya mu rukiko kw’aba bombi ukaba wishimiwe n’abantu benshi i Gitwe mu karere ka Ruhango, aba bombi bafite uruhu rw’abo bakunze kwita ba Nyamweru. Benshi mu bafite uruhu rumeze gutya bakunze guhezwa, kunenwa no kutitabwaho […]Irambuye
Kuva mu 2013 mu Rwanda hashyizweho gahunda nshya yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, icyo gihe hashyizweho ibyiciro bitandatu. Ibi byiciro byateje sakwe sakwe kuko abenshi batanyuzwe n’amazina yari yabikoreshejwemo . Ubu ibyiciro biri gusubirwamo ngo bizabe bine (4). Hari impungenge mu biri gusubirwamo. Mu byiciro byari byashyizweho birimo; Abatindi Nyakujya,Abatindi, Abakene, Abakene bifashije (Abifashije), […]Irambuye
Indwara z’umwijima Hepatitis C na B, zikomeje guhitana abantu batari bacye mu Rwanda no ku Isi muri rusange kubera ko kuzivuza bikomeje kuba ku giciro cyo hejuru, dore ko kugeza ubu bisaba nibura amafaranga agera kuri miliyoni imwe buri kwezi kugira ngo ubashe kubona ubuvuzi n’ubwo n’abazivura ari bacye mu gihugu. Ejo kuwa mbere tariki […]Irambuye
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki 25 Nyakanga, isosiyete nshya y’ubwishingizi yitwa “Britam” yafunguye imiryango ku mugaragaro. Mu muhango wo gutangiza ibikorwa byayo ku mugaragaro, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yatangaje ko sosiyete z’ubwishingizi mu Rwanda zihagaze neza n’ubwo ubukungu bw’igihugu bukiri hasi. Minisitiri Kanimba yahaye ikaze iyi Kompanyi, ashimangira ko bishimishije kuba ibigo by’ubwishingizi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nyakanga mu Rwanda hose hatangijwe ukwezi kwahariwe umufundi, gufite insanganya matsiko igira iti “ Umurimo unoze, Gutanga serivise nziza no Kwizigamira.” Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’umunsi w’umuganda. Imihango yo gutangiza uku kwezi kwahariwe umufundi mu Rwanda yateguwe na sendika y’abafundi mu Rwanda ariyo STECOMA. Iki gikorwa kizihijwe ku rwego […]Irambuye
Guverinoma nshya iherutse kujyaho, nta gushidikanya ko isanze hari umurongo abandi bakoreragamo nabo batazajya ku ruhande uretse kunoza ibyakorwaga ari nacyo akenshi baba bazaniwe. Ariko buri gihe umuturage aba yiteze ikintu gishya mu muyobozi mushya. Abantu 50 baganiriye n’Umuseke kuri iyi Guverinoma nshya. Abantu 20 b’ahantu hatandukanye i Kigali bemeye kuganira no gutanga ibisubizo, 16 […]Irambuye
Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye Umuryango wa gikristu World Vision uvuga ko wishimira uruhare rwawo mu gufatanya na Leta y’u Rwanda kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene. Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda George Gitau mu imurikabikorwa wakoze kuri uyu wa 25 Nyakanga. Gitau avuga ko World Vision yahise iza […]Irambuye
Ejo mu muhango wabereye mu kicaro cy’Akarere ka Nyanza, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwahembwe abayobozi b’uturere twa Nyaruguru, Kamonyi, Gisagara, na Nyanza kubera gukorana neza n’itangazamakuru. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yavuze ko gutanga amakuru atari imbabazi ko ahubwo ari itegeko n’inshingano z’abayobozi. Muri uyu muhango wo gushimira bamwe mu bayobozi kubera uruhare n’ubushake bagaragaza mu […]Irambuye
Abanyeshuri b’Abakirisitu bo mu miryango ya Gikiristu muri za Kaminuza, ku bufatanye na AEE-Rwanda baremeza ko mu giterane bari gutegura gukora muri minsi iri mbere kizatuma abanyeshuri bagenzi babo babaswe n’ibyaha bahinduka bakareka ibyaha bakagarukira Umukiza. AEE-Rwanda ifatanije n’iriya miryango bemeza ko ibyaha birimo ubusinzi, ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, gukuramo inda, kudakandagira aho bavuga ijambo ry’Imana […]Irambuye