Digiqole ad

Bamwe mu bakekwaho ubujura i Kibungo bafashwe

Polisi yo mu karere ka Ngoma hamwe n’ubuyobozi bwUmurenge wa Kibungo baratangaza ko batangiye guta muri yombi bamwe mu bakekwaho kuba amabandi amaze iminsi amena amazu y’abantu nijoro akiba abatuye mu mujyi wa Kibungo no mu nkengero zawo. 

Barahakana ko ari abajura gusa hafi bose bakemera ko bigeze kuba bo
Barahakana ko ari abajura gusa hafi bose bakemera ko bigeze kuba bo

Mu cyumweru gishize nibwo Umuseke watangaje inkuru y’abaturage bavugaga ko barembejwe na bene ubwo bujura mu mujyi wa Kibungo.

Abafashwe bahakaniye umunyamakuru w’Umuseke ko aribo bamaze iminsi biba, gusa bakavuga ko ngo bigeze kubikora cyera.

Aba bafashwe ubu bafungiye kuri station ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kibungo.

Umwe muri bo uvuga ko yitwa Nshimiyimana ati “Cyera naribaga baramfata baramfunga bamfunguye ndabireka njya kwiga imyuga ubu mfite akazi nkora sinkiba rwose ndarengana.”

Mapendo Gilbert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo avuga ko ikibazo cy’ubujura mu minsi ishize cyari gihari. Ati “ Ariko twagiye dufata aba bajura ubu urebye byaracitse.”

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 16 Nyakanga ariko umuturage witwa Habanabakize Chrysostome wo mu kagali ka Karenge avuga ko abajura bacukuye inzu bamusangamo baramwiba ariko bamusiga amahoro. N’ubwo Umuyobozi w’Umurenge avuga ko abo bajura bamwibye batamennye inzu.

Ikibazo cy’ubujura mu mujyi wa Kibungo kimaze iminsi kivugwa ariko nyamara hari amarondo abaturage bishyurira umusanzu ngo hagire abarara barinze.  Ubuyobozi na Polisi bo baha ikizere abaturage ko iki kibazo kiza gucika burundu.

Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish