Digiqole ad

Kacyiru: Yajyanye umwana w’imyaka 6 mu ishyamba amufata ku ngufu

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko usanzwe ukora ubucuruzi bw’amakarita ya Telephone ku Kacyiru akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu gusa, ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga. Uyu musore aremera ibyo yakoze akanasaba imbabazi.

Ukurikiranweho iki cyaha aracyemera akanibisabira imbabazi
Ukurikiranweho iki cyaha aracyemera akanibisabira imbabazi

Hari ahagana saa cyenda z’umugoroba uyu mwana w’umukobwa wiga ku ishuri ribanza rya Kacyiru ngo yari yize mu gitondo, maze by’abana, bigeze ayo masaha asanga hari mukuru we wize nimugoroba wamujyaniye ikaramu ku ishuri.

Mu buhamya aba bana batanze, ni uko aka gakobwa kasabya undi mugenzi wako w’umuhungu bangana baturanye ko bajyana hafi aho ku ishuri kwaka ikaramu mukuru wako.

Aba bana bombi ubwo baganaga ku ishuri, baciye kuri uyu mucuruzi w’amakarita baturanye maze ngo arabahamagara. Abatuma imbere kureba niba abo yashakaga bahari, abana baragenda bagarutse abahemba igiceri cy’ijana (100Rwf) nk’uko aba bana baje kubivuga.

Uyu musore ntiyarekeye aho kuko yahise abasaba ko bamuherekeza mu rugo, abana bari bamaze guhembwa ntibazuyaza, ngo yageze aho acumbika avanamo umwambaro w’akazi (gilet) maze abasaba ko bajyana guca amapera muri Golf. Ni hirya ahari agashyamba hafi ya Nyarutarama. Abana nabyo ntibabyanga.

Bageze muri iri shyamba, uyu musore ngo yabwiye aka kana k’agahungu ngo karyame kubitse inda gapfuke mu maso, kabanza kwanga akabwira ko nikatabikora agakubita, karabikora.

Maze ajyana agakobwa ku ruhande agasaba kuvanamo imyenda gahita karira. Gatangiye kurira ngo akabwira ko agiye guhamagara mama wako akamubwira ko kamusuzuguye.

Uyu musore ngo yahise afata ku ngufu aka kana arangije abana bombi abata aho bataha barira. Mu kabwibwi aba bana bamaze gusobanura ibyababayeho bahise bihutira kwa muganga.

Ababyeyi b’aka kana k’agakobwa babwiye Umuseke ko bahise bajyana umwana ku kigo cya Polisi cya Isange One stop Center cyita by’umwihariko ku bibazo by’ihohoterwa, aha ni naho umunyamakuru w’Umuseke yabasanze.

Uregwa nyuma yo gukekwa yatangiye guhigwa maze afatwa n’Inkeragutabara  azanwa kuri iki kigo nawe gusuzumwa. Aha niho yavugiye ko ibyo aregwa aribyo yabikoze.

Kugeza mu ma saa yine z’ijoro uyu mwana yari akiri mu bitaro akurikiranwa, ababyeyi be bahari ndetse n’uyu musore akiri aho afitwe n’abashinzwe umutekano.

Ubuhamya bwatanzwe n’aba bana bahohotewe ntabwo butandukanye n’ibyo uregwa yemereye kuri iki kigo cya Isange One Stop Center nubwo ngo yabanje kwigira nyoni-nyinshi agifatwa n’inkeragutabara zimugejeje ku biro by’Umurenge wa Kacyiru.

Inzego za Polisi no kwa muganga ntizahise zigira icyo zitangaza mu gihe uyu mwana yari akitabwaho. Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nyamara uru Rwanda rurimo abarwayi bakomeye. Ejo hazaza harwo hateye impungenge urebye ibiriho ubu. Dukwiriye guhagurikira ubu burwayi bwo mu mutwe kuko nta muntu wuzuye wagakoze ibi bintu rwose.

  • Imana irengere uyu mwana w’umukobwa . Gusa aba bagome bahohotera abana bakwiye guhabwa igihano gikomeye ku buryo bazatinya gusubira. Imana yo mu ijuru iturengere,

  • Arikoc nkuyu aba yakoze ibi ari muzima koko? Mana tabara isi.

  • Ngo igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega. Nk’izi ngegera zimara guhaga amatabi zikajya kutwangiriza abana mwagiye muzikosora nk’uko mwabikoraga intambara ikirangira? Gutoza abantu gutinya ikibi si icyaha rwose, kuko bitangiye kurenga urugero.

  • Mana dutabare kuko ndabona tumaze kumera nka SODOMU na GOMORA peeee!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish