Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Mpare, Umudugudu wa Kagarama, umukobwa witwa Kampundu Jacqueline w’imyaka 36 arakekwaho kwica Nyina witwaga Mukamuyango Odette w’imyaka 60 amukubise umuhini mu mutwe. Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Sahundwa Pascal yatangarije UM– USEKE ko uyu mukobwa yari asanzwe afitanye amakimbirane na Nyina. Yagize ati: “Uyu mukobwa akimara kwica […]Irambuye
Abantu 914 bigaga mu masomero anyuranye y’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyamagabe basoJE amasomo yabo ku mugaragaro banahabwa impamyabumenyi zemeza ko bamenye gusoma, kubara no kwandika. Niyongira Vénantie, umugore w’imyaka 43, umwe mu barangije aya masomo avuga ko atabashije kwiga akiri muto aho yaragiraga inka z’ababyeyi be bityo bikaba byari imbogamizi mu buzima bwe bwa […]Irambuye
Amakuru UM– USEKE ukesha umwe mu batuye Akagali ka Kaburemera ,Umudugudu wa Nyabubare aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nyakanga ahagana mu masaha ya sa kumi n’imwe z’igitondo, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye ubwo babyukaga basanze umurambo w’umusore urambitse hagati […]Irambuye
Itegeko ribuza rikanahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryaba ubu ngo ritajyanye n’urutonde rwabaye rurerure rw’ibiyobyabwenge bikorerwa n’ibikoreshwa n’abantu mu Rwanda, mu kiganiro mu nama nyunguranabitekerezo mu nteko ishinga amategeko hagati ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane n’Umutekano na Ministeri y’Ubuzima basabye ko hakorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijijwe gukora no gukoresha mu Rwanda. Muri iki kiganiro cyabaye […]Irambuye
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi yatanze inkunga yo gufasha abagororwa n’imfungwa barokotse ibyo byago. Abagororwa n’imfungwa zo muri iyi gereza bakaba bashima ubutabazi bwihuse Leta y’u Rwanda yahise itanga. Iyi mfashanyo yagenewe abagororwa n’imfungwa 2700 basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba ku mugoroba […]Irambuye
Abatuye mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi ndetse no mu nkengero zawo baratabaza kubera ibura ry’amazi bemeza ko rikabije kuko bigeze aho batangiye kwishyura amafaranga menshi abafite ingufu ngo bajye kuyabahigira ku mavomero, nyamara iki kibazo kimaze iminsi kizwi n’inzego z’ubuyobozi. Iki kibazo kibangamiye cyane ibice bijya kumera nk’umujyi n’udusanteri tw’ubucuruzi nk’umurenge wa Byumba. […]Irambuye
Ambasaderi Charles Kayonga yashyikirije Perezida w’Igihugu cy’Ubushinwa Xi Jinping impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu muhango wabereye mu murwa mukuru Beijing. Nyuma yo guhura na Perezida w’Ubushinwa, Amb. Kayonga yavuze ko Perezida Jinping yashimiye u Rwanda intambwe igaragara imaze guterwa mu kwiyubaka nyuma y Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nyakanga 2014, Munyangaju Damascene umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka muri Komisiyo y’ubutaka yatangaje ko abaturage bagomba gutanga amakuru ku bijyanye n’ubutaka bafite, kuko bishoboka ko amakuru yatanzwe mbere mu kwandikisha ubutaka yahindutse. Munyangaju Damascene yavuze ko bishoboka ko nyuma yo guhabwa ibyangombwa ushobora kuba waragurishije ubwo butaka, […]Irambuye
Mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma haravugwa ikibazo cy’ubujura bwo gutobora amazu, aho abaturage basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kuko ngo batanga amafaranga y’umutekano ariko abajura bakanga bakabajujubya kugeza ubwo babasanga mu mazu yabo nijoro. Ubuyobozi bwo buvuga ko hariho irondo ryishyurwa ariko bakanasaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano wabo bamenya […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Polisi yafatiye abagabo babiri bafite amakaziye arindwi arimo amacupa 12 y’inzoga ya Amstel Bock nini n’andi 2 arimo izi nzoga ntoya. Ni mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata. Aba bagabo kandi bafatanywe andi makaziye arindwi arimo Amstel Beer nini 12, amakaziye abiri arimo Amstel bock ntoya zirimo amacupa […]Irambuye