Digiqole ad

Ngoma: Gushyingiranwa byemewe ngo bizabarinda gukimbirana

Amakimbirane akunze kuvugwa mu miryango amwe n’amwe hari aba ashingiye ku mitungo y’abashakanye cyane afitanye isano n’imibanire yabo. Gushyingiranwa byemewe n’aategeko ni kimwe mubyo imiryango igera kuri 57 yishimiye kugeraho kuri uyu wa 15 Nyakanga mu murenge wa Remera Akarere ka Ngoma.

Abashyingiranwe bai kurahira kubana nk'uko amategeko ya Repubulika abiteganya
Abashyingiranwe bai kurahira kubana nk’uko amategeko ya Repubulika abiteganya

Imiryango 57 yasezeranye ni iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko imwe inamaranye igihe kinini cyane, ariko yateye iyo ntambwe ngo yirinde amakimbirane ashobora kuva ku mibanire yabo idakurikije amategeko.

Mukankusi Jacqueline wasezeranye n’umugabo we imbere y’amategeko yabwiye Umuseke ati “Ubu ni ibyishimo mu rugo rwacu kuko tugiye kubana buri wese yumva afite uburenganzira busesuye kandi ku buryo buzwi.”

Ntahobatuye nawe wasezeranye n’umugore we ati “ Ibi ni byiza kuko biturinda amakimbirane ashobora kuvuga mu ngo zacu usanga ahanini ashingira ku mitungo. Ariko iyo musezeranye gutya mubyumvikanaho ibintu bikaba bisobanutse.

Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Remera Muhoza Alphonse yashimiye aba baturage intambwe bateye yo gushyingiranwa imbere y’amategeko ababwira ko ari igikorwa kizabageza ku iterambere kuko bazakorera ingo zabo nta kwishishaya.

Uyu muyobozi yababwiye ko ibi bizabarinda gukimbirana bya hato na hato mu ngo zabo bishingiye ku mitungo, ndetse anabasaba kuba intumwa n’abatangabuhamya beza ku batarashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish