Digiqole ad

Inama idasanzwe yafashe imyanzuro ku mutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa 23 Nyakanga inama iyobowe na Ministre w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harelimana yateraniye kuri iyo Ministeri ku Kacyiru igamije kongera kurebera hamwe iby’umutekano mu muhanda no kureba impamvu zitera impanuka mu mihanda.

Impanuka mu mihanda ibizitera harimo uburangare, umuvuduko mwinshi, ibibazo by'imodoka...
Impanuka mu mihanda ibizitera harimo uburangare, umuvuduko mwinshi, ibibazo by’imodoka…

Iyi nama yarimo kandi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ndetse n’umunyamabanga wa Leta ushizwe ubwikorezi Alexis Nzahabwanimana barebeye hamwe ikiri gutera impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi CS Damas Gatare. Uburangare, imyitwarire mibi, kurenza umuvuduko, gutwara imodoka bari kuri telephone, gutwara imodoka banyoye ndetse n’umuco wo kutita ku nshingano ni bimwe mu bihurizwaho bitera impanuka zo mu muhanda.

Iyi nama yafashe imyanzuro ikurikira: 
  1. Gushyiraho amabwiriza ya Ministre arebana n’ibijyanye n’umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abantu n’imodoka nini.
  2. Gushyiraho ibihano bikomeye birimo no kwamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka ku bashoferi babirenzeho.
  3. Gushyiraho itsinda rihuriwemwo n’abo muri MININFRA, MINALOC, MINICOM, Polisi y’igihugu, RURA, RBS na PSF rishinzwe ubugenzuzi. Iri tsinda rikazareba cyane kompanyi zo gutwara abantu muri rusange, amashuri yigisha gutwara imodoka na kompanyi zitanga ubwishingizi.
  4. Gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi rigizwe na MININFRA na Polisi y’igihugu rireba ibikorwa rigatanga raporo buri kwezi.
  5. Kongerera ubushobozi ibigo bisuzuma ibinyabiziga  (controle technique) bya Remera na Gishari ndetse n’icyuma cyabugenewe cya Test Lane, kugirango imodoka zijye mu muhanda zibikwiye.
  6. Iyi nama kandi yanarebye ku mabwiriza agenewe abanyegare mu mihanda minini.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana ishimwe ko n’Abayobozi babonye ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa kuko giteye ubwoba! Ariko bakurikirane ko ibyemezo byiza byafashwe bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu magambo. Murakoze

  • N”ukuri mwari mwaratinze bayobozi, nimurengere ubuzima bw’abanyarwanda birakwiye mu nshingano z’umuyobozi nyawe. Gusa ibi mwavuze bibe ihame kandi muhane bikomeye yaba abatwara ibinyabiziga cyangwa se za companies kuko ntago baha agaciro umurimo barimo. buriya bagiye birukanwa byaba isomo kuko ntawudatinya agashomeri cyane ko no kubona akazi bisigaye ari mpinga yanje.Imana ibibafashemo 

  • bazashyire icyuma kigabanya umuvuduko mumodoka zitwara abagenzi kuburyo zitarenza umuvuduko wa 80km

  • Ibyo bavuga byose bagure n’ubunini bw’imihanda,uzarebe ibihugu bifite imihanda minini imodoka zigendera ikerekezo kimwe ko hari mwene izo mpanuka zidasobanutse bagira.

Comments are closed.

en_USEnglish