Digiqole ad

MINISANTE yafashe ingamba zo guhangana na Ebola

Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda batagomba kugira impungenge ku Icyorezo cya Ebola kuko ingamba zo guhangana nacyo zateguwe mu Rwanda.

Nathan Mugume ushinzwe itumanaho muri RBC
Nathan Mugume yemeza ko hari ingamba zateguwe  zo kwirinda mu gihe habayeho iki cyorezo

Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habonetse abarwayi b’iyi ndwara ifatwa nk’iyica vuba kandi igakwirakwira kurusha izindi ku Isi.

Nathan Mugume ukuriye rimwe mu mashami y’Ikigo cya MINISANTE ryitwa Rwanda Health Communication Centre yabwiye NewTimes ko bafashe ingamba zo kwirinda.

Yagize  ati: “Hari ikipe yo gukurikirana ibintu hafi, twashyizeho uburyo bwo gukurikirana n’abantu babihuguwemo ndetse n’ibikoresho byo kwita ku hakekwa hose.

Amakuru yatanzwe n’abaganga bari muri Uganda mu gace gaturanye na DRC, bavuga ko i Kinshasa hari kuvurirwa abantu bakekwaho gufatwa na Ebola bita EVD virus (Ebola Virus Desease), aba baturage ngo bavaga mu gace ka Aru ndetse no mu tundi duce two mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.

Aru ni agace gaherereye muri  Ituri muri Province  Orientale. Gaturanye n’umupaka wa Uganda mu Burarasirazuba ndetse na Sudani y’epfo mu Majyaruguru.

Eugene Kabambi, ushinzwe  itumanaho mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS) muri Kongo avuga ko bagisuzuma amakuru yatanzwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuzima cya Kongo ndetse na Minisiteri y’ubuzima yaho ngo barebe ishingiro ryayo.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, icyorezo cya Ebola cyahitanye abantu barenga 200 mu gihugu cya Guinea, nyuma gikomereza mu bihugu by’ibituranyi bya Liberia na Sierra Leone muri Africa y’iburengerazuba.

Mugume Nathan yabwiye The New Times ko abakozi  32 bakora mu by’ubuzima bamaze guhugurwa mu guhangana na Ebola, kandi ngo hari itsinda rigizwe n’abaganga, abasuzuma muri za Labo, ndetse n’inzobere mu guhangana n’ibyorezo(epidemiologists) ryamaze gutegurwa bihagije.

Ibigo byose by’ubuzima bya Leta ndetse na 74% by’ibigo by’ubuzima byigenga byahuguriwe guhangana na Ebola.

Abagera kuri 278 barimo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza zigisha ubuvuzi nabo bahawe ubu bumenyi bwo guhangana na Ebola iramutse igaragaye mu Rwanda.

Urubuga rwa Interineti rw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima rugaragaraho amakuru agaragaza uko abantu bamenya kandi bagatabariza abagaragaweho cyangwa bakekwaho  uburwayi bwa Ebola.

Iyui ndwara ikwirakwira vuba kandi abenshi mubo yafashe irabahitana.
Ni indwara mbi kuko n’uwo yishe ashobora kwanduza

Abanyarwanda batemberera mu  bihugu bya Guinea, Liberia  ndetse no mu gace ka Afurika y’Uburengerazuba basabwe kwirinda kugirana imishyikirano n’abantu barwaye cyangwa bakekwaho kurwara Ebola.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko mu biranga umuntu urwaye Ebola harimo guhinda umuriro mwinshi kandi utunguranye, gucika intege cyane, kubabara imikaya( muscles), kubabara cyane umutwe ndetse no mu muhogo, guhitwa bya buri kanya, kuruka, ndetse no kuva amaraso yaba avira imbere cyangwa inyuma, ni ukuvuga anyuze ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umurwayi.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abashiznwe kubungabunga ubuzima bwacu nibakomeze batubere aho kandi turabashyigikiye

  • iyo ndwara nimbi cyane ni muyirwanye rwose ntizakandagire ku butaka bwacu

  • ni ugafatirana hakiri kari rwose kuko iki cyoroze cyageze mubanyarwanda byaba ari ibindi kuko iki gihugu ndumva tutaragira icyoroze gikarishye nkiki, gusa twizereko minsitere yubuzima yakajije ingamba zo kukirinda

Comments are closed.

en_USEnglish