Digiqole ad

Muhanga: Umugabo arara hanze kubera inzu nto ku muryango we

Bagirubwira Athanase  yabyaye abana 10 amaze kugira n’umwuzukuru umwe, kubera akazu gato uyu muryango ubanamo wose, umugabo kenshi ngo arara hanze iruhande rw’umuryango kugirango abe babashe kubona uburyamo.

Abo twasanze, ibumoso hicaye umukobwa mukuru w'uyu muryango ukikiye akana yabyariye mu rugo, abavandimwe be na nyina ubabyara, abandi bane twasanze bagiye mu misa
Abo twasanze, ibumoso hicaye umukobwa mukuru w’uyu muryango ukikiye akana yabyariye mu rugo, abavandimwe be na nyina ubabyara, abandi bane twasanze bagiye mu misa

Uyu muryango  w’abantu  12  utuye mu nkengero z’umujyi wa Muhanga  mu mudugudu  wa  Musezero, akagari ka Kinini  mu murenge wa Shyogwe, utuye  mu kazu gasakaje amabati abiri, ni inzu  bigaragara ko imvura iguye ari nyinshi  ishobora no kubagwaho.

UKuri iki cyumweru umunyamakuru w’Umuseke yabasuye asanga umugabo yazindutse agenda, umugore we Muhimpundu Donatilla babyaranye abana 10, muri abo bana twahansanze batandatu abandi bane bari bagiye mu misa.

Ijoro ryakeye se w’aba bana yaraye inyuma y’urugi, amaze kubimenyera nk’uko byemezwa n’umugore we, uyu mugore avuga ko ubukene babayeho babuterwa no kwizirika umukanda ngo umwe mu bana babo uri mu mashuri yisumbuye yige.

Aba babyeyi bombi batunzwe no guca inshuro, iyo yabonetse, Donatilla avuga ko kurya kabiri ku munsi ari inzozi kuri bo, bamaze kumenyera kurya nibura rimwe ku munsi iyo bishobotse.

Uyu muryango wabaga munzu y’intizanyo, bayisohowemo bagura ikibazo cy’amafaranga ibihumbi 150, mu gihe bari batangiye kucyubaka umwana wabo aba atsinze ikizamini mu mashuri yisumbuye akomereza kwiga i Gicumbi.

Muhimpundu ati «  Twagerageje gutakambira inzego z’ibanze ngo zidufashe muri iki kibazo ariko n’ubu ntibaradususbiza. »

Icyo basaba ni uguhabwa ubufasha bwo gukomeza kubaka inzu nibura yatuma babona uko baryama nta kibazo.

Ndejeje Francios Xavier Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, yabwiye umunyamakuru w’Umseke ko mu bibazo bakiriye by’abatishoboye uyu  muryango  utarimo.

Yongeraho ko atari awuzi ariko ko  bagiye   kumufasha   bamuha  amatafari  n’isakaro ndetse ngo bagenerwe ku bufasha urwego rw’ Akarere rwemeye  kuzatanga vuba.

Umurenge wa Shyogwe   wateganyije  miliyoni  12    z’amafaranga y’u Rwanda  ku mwaka  yo gufasha abatishoboye,  uyu murenge wanahawe  inkunga izakoreshwa  mu bikorwa  bya VUP bizamura abaturage  bo mu byiciro by’ubudehe. Kwa Bagirubwira bari mu bategereje…

Mu nzu yabo niho mu cyumba cyabo ni naho babika, mu ruganiriro ni hanze
Mu nzu yabo niho mu cyumba cyabo ni naho babika, mu ruganiriro ni hanze
Donatilla
Donatilla imbere y’inzu babamo ari 13

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Rimwe na rimwe Abanyamabanga nshingabikorwa cyangwa abandi bayobozi batanga ibisubizo bikiza  ariko ntabwo biba byari bikwiye kurangirira aho. Ni byiza ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w`Umurenge amaze kumenyeshwa imibereho y`uyu muryango yemeye ko batishoboye ndetse akabashyira mu bagomba gufashwa vuba ngo babone aho bikinga ( twizere ko bizakorwa vuba imvura y`ikungira ntizabasange ahantu nka hariya) ariko  kuba yavuze ko mu marisiti bafite yabagezeho agaragaza abatishoboye uriya muryango utarimo byerekana ko hari kibazo mu bayobozi bo hasi mu mudugudu, Akagari. Bityo rero umuyobozi w`Umudugudu yagombye kubazwa imamvu yabirengagije cyangwa se yaba yarabatanze mu batishoboye Akagari kakabakuramo, uwabikoze wese akabohanirwa.

  • Oya na none ntabwo tuzajya twirengera ubujiji bw’abagabo bamara gusoma ka suruduwili bakarongora nk’utuyongwe kugeza aho babyaye abana isinzi. Ntibakabere umutwaro leta ngo babyaragure nibarangiza barikokereze mu banyamakuru ngo leta ntibitaho!!!! Ibi ni ubujiji muri Afurika rwose!
    Bagiye bamera nk’abashinwa cyangwa abayapani babyara umwe!!!! Gahunda ya Leta yo kubyara 2 cyangwa 3 nishyirwemo ingufu!!!! Ubu se abatagira aho barara, babona icyo basamura bahu!!!!???????

    • Twemereko ababyeyi barangaye. Abana se bo barazira iki? Aha ni ho ubumuntu bugomba kwigaragriza, bugatambuka kure indi mitekerereze.

  • Ni gute wavuga ngo umuntu ategereje ubufasah warangije kuvuga ko utamuzi

  • ariko koko ubu muzee wacu niwe uzajya ukemura ibibazo byose nk’ubu aho batuye nta muyobozi se uhaba aba bakenye nibura:1.inzu2. inka3. bakwiye gufashwa abana babo bagatera imbere banteye agahinda pe

  • Birababaje cyaneee uyu mugabo uretse kubyara wagirango ntakindi yigeze akora! Kuki ? Bibere isomo benshi ariko leta nimufashe vraiment .

    • Mwaramutse basomyi b’iki kinyamakuru ! Muri iyi nkuru ikibabaje cyane kurusha ibindi ni ukudasobanukirwa mbona kuri uyu mugabo nyirurugo ! aba bana icumi kombona harimo n’abakuze kandi kiriya cyumba cy’inzu kikaba cyubakitswe na rukarakara buriya we n’abana  bakuru bananirwa kubumba rukarakara nibura bakaba basaba ubufasha bw’umwubatsi noneho n’umuganda ukaba wamufasha gukemura kiriya kibazo ariko nawe yagaragaje uruhare rwe !!! burya ubwinshi bw’abaturage igihugu gifite iyo byizweho neza buriwese agakora uko intege ze zingana aho kuba ikibazo baba igisubizo !!!! Aha ndatanga uruugero buriya uyu mugabo acukuye igitaka umugore n’akajya guca inshuro hanyuma uriya mukobwa mukuru agafatanya n’abandi bana bakuru kuzanira se amazi bakabumba ariya matafari nibura bakajya babumba amatafari maganabiri mu cyumweru ndakubwizukuri ko mu kwezi kumwe baba babonye ikindi cyumba !!!!!! ubukene bwambere buri mu mitwe yyacu !!! iki kikaba kigaragaza ko mu Rwanda hakenewe abafasha myumvire mu ivugurura mibereho ( social work) kuko ubukene bwa mbere buri mu mutwe !! buriya wasanga uriya mugabo adashobora kumara kabiri atanyoye icupa ry’urwagwa cg ikigage agategereza kuzajya gushaka abanyamakuru ngo baze bamuhururize ngo ngaha Leta nize yikorere imitwaroye ??????

  • NI BYO KOKO HARIMO N’UBUJIJI PE! ARIKO SE ABANDI BABONYE INKA,ABUBAKIWE,ABAFITE ABANA BAFASHWA NA MINALOC KWIGA…..,NI ABABAYEHO NABI KURUSHA UYU MURYANGO?UBWO SE ABAYOBOZI BA HAFI BABEREYEHO BAMUMARIYE IKI BO MU KUMUVANA MU BUJIJI CYANGWA MU BUKENE?ABA BANA SE BAZIRE UBUJIJI BWA BO KWELI?RWOSE UYU MUNTU NAFASHWE KUKO NZI N’UMUYOBOZI WIGEZE KUBA PEREFE AKABA NA SENATERI WABYAYE 11 KANDI ATARI INJIJI!

Comments are closed.

en_USEnglish