Digiqole ad

Dr Kayumba akeka icyatumye Dr Habumuremyi yeguzwa

Dr Christopher Kayumba, impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje impamvu yaba yatumye Dr Habumuremyi avanwa ku mwanya  wa Ministre w’Intebe gusa avuga ko ari ukugereranya kuko impamvu nyayo izwi n’ufite ububasha bwo gushyiraho Minisitiri w’Intebe ariwe Perezida wa Repubulika.

Perezida Kagame na Dr Habumuremyi
Perezida Kagame na Dr Habumuremyi

Dr Kayumba yatangarije Radio KFM ko abona ko uyu Dr Habumuremyi yavanywe kuri uriya mwanya kubera impamvu za politiki ko hari ibiba bikenewe mu gihe runaka, cyangwa se bikaba ku mpamvu zaturutse ku wegujwe ubwe.

Dr Kayumba asesengura yavuze ko Dr Habumuremyi yafashije cyane u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ruswa, mu gihe cy’ihungabana n’ubukungu ku Isi ndetse ngo n’ubucuruzi bwateye imbere mu buryo bugaragara mu gihe cy’imyaka itatu uyu mugabo yari ayoboye guverinoma.

Dr Habumuremyi yagize kandi uruhare muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda” ndetse no mu gukurikirana imitungo y’imfubyi ndetse n’aho yatanze amabwiriza ko abashinjwa ibyaha bikomeye bajya baburanishirizwa ku karubanda.

Usibye ibivugwa na Dr Kayumba ko uyu mugabo yasimbujwe kubera impamvu za Politiki cyangwa ibyamuturutseho ubwe, hari abandi basesenguzi bavuga ko uwari Ministre w’Intebe yaba yasezerewe kubera kutitaba inteko inshuro ebyiri.

Igisubizo cya nyuma ariko kikaba kiba gifitwe n’umukuru w’igihugu ufite ubu bubabasha agenerwa n’Itegeko nshinga ryo guhindura Ministre w’Intebe.

Ikivi atushe

Mu ngendo yagiriye ahatandukanye hari ibyo yemeye ariko igihe yatanze kikarenga akaba asize bimwe bitarakorwa ibindi biri mu bikorwa ubu.

Muri Gashyantare 2013 ubwo yahuraga n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu Karere ka Huye baganira ku iterambere ry’umujyi wa Huye yabemereye gufatanya nabo gukurikirana ibikorwa byo kubaka imihanda, stade, inganda zikomeye ebyiri, Hotel z’inyenyeri enye zirenze ebyiri,Gare yagombaga kuzura mu mpera za 2013.

Ibi hamwe n’ibindi ni bimwe mu byo asigiye umusimbuye Murekezi Anastase.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyo utujuje inshingano erega ugomba guharira abandi bagakomeze si ikibaoz gikomeye rwose ahubwo biha isomo ko ugomba kuzuza ibyo wasezeranye, iki nikikwereka ko president areba ibikorwa atareba umuntu ngo ni runaka , president is always just

  • Dr Habumuremyi ntabwo yegujwe, ahubwo yasimbujwe.

  • Jye natangajwe n’ibaruwa yandikaga kuko yasinyaga nka ”Right-Honorable-Doctor-Pierre-Damien-Habumuremyi”

  • Niba mutabeshyeye Kayumba, yaba atazi gusesengura cg mukaba mwatinye kwandika ibyo yavuze kuko urebye inkuru mwanditse nta kintu kirimo rwose. Ni impamvu za politike nyine. Ibyo ntawe utabizi, nari ngizengo Kayumba yamenye izo Arizo

  • Ariko Doctor ko mbona ntagishya kidasanzwe yatangaje. nonese ubundi umuyobozi nka Prime Minister ategujwe ku mpamvu za Politiki cyangwa impamvu zaturutse kuri we, izindi mpamvu zaba izihe? ibi birasanzwe

  • minister yakoze neza kandi kumuhindura ni ibintu bisanzwe kuko HE abyemererwa n’itegeko nshinga, ikizima nuko umusimbuye nawe ashoboye ahubwo nkatwe abanyarwanda tubyungukiyemo kuko turava mu bwiza tugana mu bundi

    • njye siko mbibona ahubwo akebo kajya iwamugarura we se ko yeguzaga abandi bamwe akanabirukanisha cyangwa agashaka kubirukanisha bikamunananira muzabaze Kimisagara ibyo yarakoreye Etat civil yamwimye ibyangombwa atagombaga kubona kuko atari yujuje ibisabwa,mubaze gitifu muri gakenke yirukanishije 2008 amwimye inyandiko y’amavuko y’abantu bari hanze kandi batanditswe mu irangamimerere n’abandi benshi yifurije nabi!Ahubwo bakwiye kujya biga gukunda kandi bakumva ko nabo byababaho!Ikindi n’uko dukwiye kumenyera ko umuntu atari we kamara ku mwanya runaka iyo ananiwe asimbuzwa undi,uwo uvuyeho akaruhuka cyangwa akajyanwa mu mahugurwa akagaruka wenda nyuma y’igihe runaka!

  • Utabusya abwita ubumera!Uwo Dr Kayumba niyigeza aha Dr Habumuremyi nawe azaba abaye umugabo!

  • akebo kajya iwa mugarura!abo yirukanishije barahoze ndetse nabo yashatse kwirukanisha bikamunanira nabo barazwi!Kimisagara ushinzwe irangamimerere ntiyari amwirengeje ngo amwimye ibyangombwa!gitifu muri gakenke ntiyamwirukanishije 2008 yanze ko amukoresha amanyanga n’abandi!gira so yiturwa indi!yari ananiwe niyo mpamvu!

  • ntawe utunganya byose neza nk’Imana, ibyo yakoze birahagije,  musengere umusimbuye kugira ngo azakore byiza kurenzaho.

  • None se ubu impamvu uyu Kayumba yatangaje ni izihe ko numva ari ugukeka nka twe twese? Ikibazo cy’imitungo y’imfubyi cyo rwose ntimugitindeho kuko ntacyo yagikozeho. Yego yashyizeho commission idafite icyo imaze na gito ( useless commissoin) . Muzanyereke imwe gusa mu mfubyi iyi ngirwa commission yaba yarakemuriye ikibazo. Habumuremyi se nka PM yamariye iki izi mfubyi usibye kuzizeza ibitangaza, akarangiza azipfunyikiye amazi? Namwe ntimugakabye!!! Ndabizi ubu iyi comment ntihita kuko mbabwije ukuri.

  • HAHAHA BUNO B– USESENGU BWUNO MU Dr RWOSE, ASHOBORA KUBA ARI UMWE WAJOZE BWABUSHAKASTI BIKARANGIRA ABONYE KO IYO IMVURA IGUYE NTUYUGAME IKUNYAGIRA.

Comments are closed.

en_USEnglish