Abashoferi ba Tanzania 2 bafashwe binjiza 70Kg z’urumogi mu Rwanda
Saa tatu z’ijoro taliki ya 15 Nyakanga mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora, Police yahafatiye imodoka yinjiraga mu Rwanda ivuye muri Tanzania irimo urumogi rungana ni biro 70Kgs nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Iyi modoka ifite plaque T 608 BTY yarimo abitwa Mponda Hussein Hadji w’imyaka 43 wari umushoferi, Mgulunde Likimani Majariwa wimwaka 40 akaba yari tandiboyi na Ntamukunzi Ezalias w’imyaka 29 umunyarwanda utuye mu murenge wa Gatore akaba ari nawe nyir’urumogi.
Uyu Ntamukunzi Ezalias akaba yashatse no gusimbuka mu ikamyo ngo atoroke ubwo yarabonye umupolisi aje yegereye imodoka barimo .
Uru rumoji rwose rukaba rwasanzwe muri cabine yimodoka imbere , biravugwa kandi ko Ntamukunzi yapakiriye uru rumogi ahitwa I Nyamugari aho yari aruvanye muri Tanzania akoresheje moto.
Aba bagabo batatu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe n’imodoka, mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa polisi mu ntara yiburasirazuba SSP Benoit Nsengiyumva avuga ko hashize iminsi micye nanone hari imodoka ivuye mu gihugu cya Tanzania ifatiwemo urumogi.
Senior Superitendent Benoit Nsengiyumva asaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage, kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka kandi bitwarwa hakoreshejwe uburyo busanzwe nk’imodoka n’ibindi.
SSP Nsengiyumva arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
ububiko.umusekehost.com