Menya igitera abana kuvuka igihe kitageze
Ababyeyi benshi bababazwa no kubona abana babo bavuka batuzuye kandi ibi bikagira ingaruka mbi ku mikurire y’aba bana haba mu myigire ndetse no mu mikurire.
Umuganga mu Bitaro bya Kibogora muri Nyamasheke ukora muri serivisi zita ku bana bavutse mbere y’igihe witwa Ephrosine Uwitonze yaganiriye na UM– USEKE adusobanurira impamvu zituma umwana ashobora kuvuka atuzuye ibyo bita mu Gifaransa Naissance premature.
Ephrosie Uwitonze yavuze ko umwana bafata nk’uwavutse atuzuye ari uwavutse mbere y’uko amezi icyenda yuzura. Ubundi umwana uvuka ugejeje igihe avuka mu gihe cy’ibyumweru biri hagati ya 37 na 42 kandi akavuka afite ibiro 2 na magarama 500 kugeza ku biro 4 na magarama 500.
Iyo umwana avutse ari munsi y’ibyumweru 37, uwo mwana bavuga ko avutse atagejeje igihe(Premature) bitewe nuko igihe cyari giteganyijwe cyo kuvuka ntabwo aricyo yavukiyeho. Akenshi abo bana bavuka bafite ibiro biri munsi ya 2 na magarama 500.
N’ibihe ibibazo aba bana bavutse batagejeje igihe bakunze guhura nabyo?
Abana bavutse batagejeje igihe akenshi bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye. Umubiri w’uyu mwana ntabwo aba ufite imbaraga zatuma ugira ubushyuhe buringaniye kandi bukwiriye. Icyo gihe abo bana bakunze guhura n’ikibazo cy’ubukonje kikaba cyabahitana.
Abo bana bashobora kandi no guhura n’ikibazo cyo kuvirira imbere kuko ingingo zabo ziba zitigeze zikura neza, bashobora guturitsa udutsi twabo two mu mutwe cyangwa two mu nda akaba yaviriramo imbere. Ibi rero nibyo bibazo bakunze guhura nabyo kandi nibyo tuba dushaka kubarinda.
Abana bavuka batagejeje igihe imikurire yabo ntabwo iba imeze kimwe n’umwana ugejeje igihe. Umwana wavutse ufite amezi 7 mu mikurire ye aradindira kurusha umwana wavutse afite amezi icyenda y’amavuko, gusa iyo bagenda mu nzira ntabwo wabatandukanya.
Uwitonze yatubwiye uko bita ku mwana wavutse atuzuye:
Yagize ati: “Iyo avukanye ikiro 1 na magarama 500 cyangwa ibiro biri gusa ibiro byemewe n’abaganga “ kugira ngo bamusezerere n’ibiro 2kg, iyo abigejeje baramusezerera maze akajya akurikiranwa mu rugo mu gihe cy’umwaka ariko ababyeyi be bakajya bamuzana no kwa muganga.”
Yongeyeho ko abana benshi bavutse batujuje amezi icyenda bakunze guhura n’ikibazo cyo kuticara nk’abandi bana. Ubwo icyo gihe baramuzana kwa muganga bakajya bamukurikirana bakajya bamukoresha imyitozo ngororangingo zijyanye n’ikigero cye mu gihe cy’umwaka.
Ese ubundi kuvuka umwana atujuje amezi biterwa n’iki?
Kuvuka k’umwana atagejeje igihe biterwa n’impamvu zitandukanye.Muri zo harimo izituruka kuri Nyina, ku mwana ku giti cye, ndetse n’impamvu ziterwa n’ibindi bintu.
Hari igihe Nyina ashobora kuba afite ikibazo cy’inkondo y’umura itameze neza, ikaba yakwifungura umwana akaba yavuka atarageza ya mezi icyenda.
Umwana ubwe hari ubwo ingirabuzima fatizo ze zikora nabi ibyo bita “mal formation”, Nyina akaba yagira ibise ubwo wa mwana akaba yasohokana ubumuga kuko umwana aba atarakuze neza mu nda.
Kugira ngo umwana akure nabi mu nda ya nyina akenshi biterwa n’uburangare bwa Nyina kuko abaganga bashishikariza abagore kujya kwipimisha inda mu gihe atwite kandi ngo hari utunini bahereza ababyeyi batwite turimo ubutare bwa Fer bukabafasha kongera amaraso.
Iyo umubyeyi atafashe umuti witwa “Spinabifida” umwana avukana ubumuga y’urutirigongo kuko ruba rutarifunze neza ibi bikaba byatuma umwana yasohoka mu nda ataragejeje igihe.
Indi mpamvu ishobora gutuma umwana avuka atagejeje igihe ni uko Nyina yaba yarakoze imirimo y’ingufu harimo guhinga no gutashya inkwi kandi ntanabone igihe cyo kuruhuka bihagije bigatuma ya nda yikoroga, wa mwana akavuka atagejeje igihe, bitewe nuko Nyina yavunitse cyane.
Abana bafite ibi bibazo bashyirwa muri “Soins intensifs”(mu cyumba cyabigenewe) aho bahererwa ubufasha bwihariye bagafatwa ibipimo by’ubuzima mu buryo buhoraho.
Muri ibi byumba aba bana basuzumwa niba bari guhumeka neza ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwabo. Nyuma yo kubona ko ubuzima bugenda neza, hakurikiraho kujya babaheka bakoresheje Methode Kangourou.
Methode Kangourou ni iki?
Methode Kangourou n’uburyo bwo guheka umwana umubiri we ugahura n’uwa Mama we mu gituza, aho ibyo bintu biramufasha bwa bushyuhe akabukomezanya kandi bikazamura urukundo hagati ye na Nyina.
Umwana abaho gute iyo ari mu byuma bimushyushya bita Couveuse?
Iyo umwana bamugejeje aho, abaganga bamuha Serumu ivanze n’agasukari ku buryo bimukomeza akaba yagira ingufu kuko mu gihe yarari mu nda ya nyina yagaburirwaga na nyina.
Rero iyo asohotse bamuha Serumu kugira ngo agire imbaraga. Iyo babonye yagejeje igihe cyo kurya bakaba babwira Nyina akamukamira amashereka, bakamugaburira kuri Sonde na Zogastrique, akaba yagaburirwa na nyina amushyira ku ibere, akaba yanywa bitewe n’igihe agezemo.
Umwana amara igihe kingana iki muri Couveuse?
Muganga yadusobanuriye ko umwana amara igihe muri Couveuse bitewe n’amagarama yavukanye. Umwana wavukanye amagara 800, amara igihe cy’ukwezi n’igice cyangwa amezi abiri, ni ukuvuga ko bamukura muri couveuse byibura agejeje ku ikiro 1 na magarama 800 akaba yarara muri “Berceau” kandi nabwo babona ko umubiri we ufite kandi ugumana ubushyuhe busanzwe.
Iyo umubyeyi bamusezereye ngo atahane umwana we, akenshi abaganga bamuha inama yo kujya bitabira gahunda zo kwa Muganga, gufubika umwana kugira ngo ataza kwicwa n’imbeho, bamuha inama yo kujya akurikirana umwana akareba uko ubuzima bwe buzamuka kugira ngo niba hari ikintu kitagenze neza umubyeyi ahite azana umwana kwa muganga bamufashe.
Abaganga basaba ababyeyi bari kumwe n’abana babo muri Couveuse kujya babaganiriza kuko bibafasha. Umwana uri muri Couveuse arumva bityo ngo amagambo meza avuzwe na Nyina aramufasha.
Amagambo arimo urukundo atuma umwana ukura neza ndetse umubiri we ukabasha kwirinda indwara ndetse no gukura vuba.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com