Nyagatare: Polisi n'abanyeshuri basibuye ibimenyetso byo mu muhanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga , Akagali ka Nyarupfubire ku bufatanye bwa Police n’ibigo by’amashuri bya New Life, Mary Hill Academy n’ abamotari, hasibuwe imirongo yo mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bambukira hazwi nka Zebra crossing.
Nyuma y’iki gikorwa hakozwe inama. Muri iyi nama, abatabiriye kiriya gikorwa basobanuriwe akamaro ko gukoresha neza kiriya gice kihariye cy’umuhanda by’umwihariko ndetse n’amategeko agenga umuhanda muri rusange.
Inspector Emile Habumukiza ushinzwe guhuza abaturage na Polisi ikorera muri ako karere yasabye abanyeshuri kujya birinda impanuka barushaho gukoresha neza umuhanda, bakitondera uko bambuka iriya mirongo y’umweru izwi ku izina rya Zebra Crossing.
Inspector Habumukiza yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gukangurira abana b’abanyeshuri kumenya gukoresha neza umuhanda ari ngombwa kuko bifasha mu gukumira impanuka zo mu muhanda bakora bambukiranya umuhanda bajya cyangwa bava ku ishuri bikanabafasha gukura bazi neza amategeko y’umuhanda.
Yongeyeho ko iyi gahunda yo guhugura no kwigisha abanyeshuri ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda, izagera ku bigo byose by’amashuri byo muri ako karere.
Iyi gahunda ireba cyane cyane abamotari n’abandi bose batwara ibinyabiziga mu muhanda mu rwego rwo kubibutsa ibyapa n’ibindi bimenyetso byo mu muhanda no kwirinda umuvuduko ukabije hagamijwe kwirinda impanuka.
RNP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Reka , Reka ibi ntaho byabaye ku isi ko abanyeshuli bajya gufasha polici mu gikorwa
Comments are closed.