Abanyarwanda bategereje iki kuri Guverinoma nshya?
Guverinoma nshya iherutse kujyaho, nta gushidikanya ko isanze hari umurongo abandi bakoreragamo nabo batazajya ku ruhande uretse kunoza ibyakorwaga ari nacyo akenshi baba bazaniwe. Ariko buri gihe umuturage aba yiteze ikintu gishya mu muyobozi mushya. Abantu 50 baganiriye n’Umuseke kuri iyi Guverinoma nshya.
Abantu 20 b’ahantu hatandukanye i Kigali bemeye kuganira no gutanga ibisubizo, 16 ibisubizo byabo ntabwo bashaka kugira byinshi bavuga, 14 bo banze kugira na gito bavuga.
Abagize ibyo bavuga bategereje kuri Guverinoma nshyabagaruka ku bijyanye n’akazi n’umurimo mu Rwanda, imyidagaduro na siporo kubera Ministre Joseph Habineza wagarutse, guca ruswa mu nzego z’ibanze, kureba uko hongerwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi…
Musoni Jean de Dieu w’i Gikondo: Agaruka ku biciro ku isoko biri hejuru ndetse bigenda byiyongera cyane cyane iby’ibiribwa akavuga ko Guverinoma nshya yareba uko yagabanya imisoro ku biribwa byinjira mu Rwanda.
Mugabo Theogene w’Gikondo nawe, we asaba MINISPOC gushaka abaterankunga batera inkunga shampiyona, gushyira ingufu mu ikipe y’Igihugu Amavubi agatsinda no gukomeza amakipe y’imbere mu gihugu. Uyu ngo yahita agaruka ku kibuga kuko yahacitse kandi akunda Siporo ndetse afana Mukura.
Ngo yizeye ko Minisitiri Habineza atazamutenguha azagarura “Ambiance” mu bakunda umupira ndetse agaca akarengane ngo kagaragara muri FERWAFA ngo na “Injustice iba mu makipe.
Mbonyinshuti Ally w’i Kabuga avuga ko ubuzima bukigoye ndetse no guhanga umurimo kubashoramari bato bigoye kubera imisoro. Ngo kuri ubu gutangira “Business” ku bihumbi 500 ntibyoroshye kubera imisoro. Ngo yigeze gutangira acibwa intege n’imisoro ageze ku bihumbi 800.
Undi utifuje gutangaza amazina ye w’i Nyamirambo: yavuze ari umunyarwanda ariko ukomoka muri Kenya akaba agerageza kwiteza imbere acuruza ubuconsho, avuga ko we abangamiwe n’amafaranga yakwa ya hato na hato akabona akorera mu gihombo,ay’isuku,umutekano,ipatante n’ibindi ngo atumva neza. Gusa ngo ashima isuku, umutekano, mutuel n’ibindi ngo Guverinoma nshya yakomerezaho.
Eloi Gatare asaba Ministiri mushya na Leta gukomeza umushinga wo kubaka Stade y’i Gahanga no gukomeza kuzamura abana b’abanyarwanda bakina imikino itandukanye.
Nshimiyimana Eugene Asaba Leta na Guverinoma nshya kongera imbaraga mu gushakira urubyiruko imirimo no kurufasha kwihangira imirimo.
Theophile Munyandamutsa nawe avuga ko yacitse ku kibuga kandi akunda ruhago bityo ngo Minisitiri Habineza akwiye gukora ibishoboka akamugarura ku kibuga.
Etienne Kayishunge avuga ko Guverinoma igiyeho yasuzumana ubwitonzi ibiciro by’ibyo kurya atanga umuti kubyo kurya byinjira mu gihugu byakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bigaragara ko ku isoko ibiribwa bikosha kandi imbere mu gihugu ubuhinzi bikaba butifashe neza.
Ngo bakwiye kugabanya ku mafaranga ashyirwa mu bikorwa remezo amwe agashyirwa mu nkunga zihabwa urubyiruko benshi bakabona inkunga ibafasha gutangira ubuzima.
Undi nawe utifuje gutangaza amazina ye avuga ko hakwiye kunozwa uburyo imihigo ishyirwa mu bikorwa nta muturage uhutajwe. Asaba Guverinoma nshya gukora ibishoboka byose igakemura ibibazo abaturage baba bafite bitarinze gutegereza Perezida Kagame iyo yasuye ahantu. Ibi ngo abona ari ukutiyizera kw’abayobozi bandi mu gufata imyanzuro no kuyishyira mu bikorwa.
Undi nawe utifuje kwivuga agaruka ku gutinza “Amadosiye” mu nzego z’ibanze nko kwishyura ba rwiyemezamirimo,kubona ibyangomwa ngo bibanza kunyura muri “Process” ndende ahenshi. Asaba Guverinoma nshya kugerageza kubwira abo bayobora muri za Ministeri bakihutisha cyane serivisi batanga.
Ange Umutoni asaba MINEDUC gutekereza ku mirire y’abana b’incuke baba biga byibuze bakabona icyo bashyira munda mu gihe baba bari ku ishuri kuko ngo abana bo mungo zose siko babona ibyo bapfunyikira abana babo, kandi siko bose bari ku mashuri ashoboye kubaha icyo bashyira munda.
Protogene Cyusa avuga ko mu mitangire y’akazi ka Leta Guverinoma nshya yarwana no kuvanamo icyenewabo,ikimenyane no gutanga amanota make umuntu atabonye ngo utabona aho uhera uzamura ikibazo.
Asaba Leta gukurikirana ubunyangamugayo bwa RALGA itanga akazi mu nzego zimwe za Leta kuko ngo hari bamwe yaba ikirenganya.
Asaba MINISPOC gufata ingamba nshya ziteza imbere abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.
Emile Kagabo avuga ko nyinshi muri za Kaminuza akemanga ubuzobere bw’abarimu zifite agasaba Leta gushaka abarimu bafite “Skills” kuko hari aho bagitanga ubumenyi butari ku rwego rwifuzwa.
Jacque Rudahinyuka avuga ko ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Sante” yakwiye kongererwa ubushobozi kuko hari ibitaro itakuvuzaho mu Rwanda ndetse hari n’imiti itagura.
Francoise Utundo avuga ko akora imirimo yo kumesa akaba afite abana batatu ngo adashoboye kurera.Asaba inzego z’ibanze kujya zigera ku bantu bose mu kubagenera ubufasha kuko ngo hari benshi zikirengagiza.
Benimana Parfaite asaba ko Leta yakongerera ingufu amakipe yo mu Rwanda agakomera ntabe ayo gutsindagurana mu Rwanda gusa. Ngo yibaza icyo ba Ministiri b’imikino bakora iyo bahora basimburanwa ku mirimo nta kipe yo mu Rwanda itwara igikombe mpuzamahanga.
Solange Niyokwizera avuga ko henshi muri Kigali ku mihanda minini hasa neza ndetse hari isuku ariko ko muri za Quartier haba hari umwanda n’imihanda idakoze bityo ngo MINALOC ishyire imbaraga mu gukoresha inzego z’ibanze.
Jean Marie Sibomana avuga ko inzego zo hejuru zikora neza ariko iz’ibanze ngo inzira iracyari ndende.
Atanga urugero ko nko kubaka mu kajagari bibujijwe muri Kigali ariko na n’ubu hakaba hari bamwe bacyubaka mu kajagari kubera ruswa.
Nyuma y’uko kubaka ngo hari ubwo inzego zivuguruzanya ugasanga umuntu arasenyewe umuntu akabura aho atura ndetse kikagera no ku gihugu.
Damiyani Sarambuye we asanga Leta yashyira ingufu mu kwishyuza imitungo y’abacitse ku icumu kuko abona bisa n’ibyahagaze.
Mazimpaka Alphonse we asanga Giverinoma nshya yakwiye kugerageza kongerera agaciro umuco Nyarwanda ndetse n’ ururimi rw’Ikinyarwanda kuko abona ko nirudasigasirwa rwazaducika. Uyu ariko anasaba ko ibikorwa remezo biteye imbere byava mu mijyi gusa bikajya na kure mu byaro kugirango bibe imbarutso y’iterambere aho mu byaro.
Icyegeranyo cyakozwe na BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kirazira gutangaza maazina y’uwaguye amakuru iyo uri gukora ubashakashatsi,iyo ni principle tugenderaho abakora ubushakashatsi.
Mu bantu 50 bagombaga kubazwa, 20 nibo bemeye gutanga ibisubizo!!!, 16 bavuga ko badakunda politiki, 14 banga gusubiza!!! Iyi mibare iteye inkeke pe!!!
Comments are closed.