Digiqole ad

Hagiye kuba igiterane cyo gusabira abanyeshuri badakijijwe

Abanyeshuri b’Abakirisitu bo mu miryango ya Gikiristu  muri za Kaminuza, ku bufatanye na AEE-Rwanda baremeza ko mu giterane bari gutegura gukora muri minsi iri mbere kizatuma abanyeshuri  bagenzi babo babaswe n’ibyaha bahinduka bakareka ibyaha bakagarukira Umukiza.

Alice uyobora GBU avuga ko  Kaminuza zugarijwe zikeneye kumenya Imana
Alice uyobora GBU avuga ko Kaminuza zugarijwe zikeneye kumenya Imana

AEE-Rwanda ifatanije n’iriya miryango bemeza ko ibyaha birimo ubusinzi, ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, gukuramo inda, kudakandagira aho bavuga ijambo ry’Imana n’ibindi ngo byiganje mu rubyiruko rwa za Kaminuza rudakijijwe.

Kubera izi mpamvu, abanyeshuri b’Abakirisitu bibumbiye muri GBU bateguye igiterane cyo kubasengera no kubasabira bagahinduka bakareka biriya byaha byababase.

Mu rwego rwo kwitegura icyo giterane kizahindura imitima, ubu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi ryahoze ari KIE hari kubera inama yiswe  “Evengelism Training Conference” izamara iminsi itanu  mu gutegura abagera 550 bazabwira ijambo imbaga y’abiga muri za Kaminuza babaswe n’ibyaha Imana itakwihanganira nk’uko bamwe muribo babitangaza.

Uwitwa Alice uyobora umuryango w’ivugabutumwa uhuza za Kaminuza zose (GBU) avuga ko nibabwira abanyeshuri ubutumwa bwiza  hari ikizere ko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere hazaba hari icyo Imana yakoze  ku itorero ry’u Rwanda.

Alice yemeza ko za Kaminuza zugarijwe n’ibiyobyabwenge biteye ubwoba, ikibazo cy’ubusambanyi bw’akahebwe, akavuga ko ibi Bibiliya ibifitiye igisubizo  bityo urubyiruko rukijijwe hari icyo rwafasha urudakijijwe.

“Hamwe no kugira ubwenge bwo mu mutwe dukeneye n’ubwenge bw’umutima kandi Kristu nicyo gisubizo Imana yatanze.”

“Ikindi tugomba kumenya  hari umurimo  Imana yaduhaye  wo kuvuga ijambo  ry’Imana  kugira ngo umuntu wese ahinduke yiyunge n’Imana kandi utazabikora hari urubanza rumutegereje.”

Abanyeshuri 550 bo muri Kaminuza zitandukanye mu matorero atandukanye ya gikirisitu  ngo bari gutegurwa ngo bazategure igiterane  cyo kubwira abiga muri za Kaminuza zitandukanye kureka ibyaha n’ubwo ngo abasenga ari bake ugereranyije n’abibera mu byaha.

Iraguha Jean Bosco  wo mu ishuri ryahoze ari  KIE avuga ko muri  za Kaminuza harimo ibyaha n’Imana itabasha  kwihanganira. Muri byo ngo harimo abakoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi no gukuramo inda kandi ngo ibi biteye inkeke.

Nsabimana Jean Claude wiga muri UR/Huye avuga ko we Kaminuza yigamo yo ayimazemo imyaka ine  ndetse akemeza ko kuhavuga ubutumwa bitoroshye. Ahamya ko igizwe n’abanyeshuri benshi ariko abasenga ari mbarwa.

Avuga ko hari ibyaha byinshi cyane bijya gusa nibyo twavuze haruguru k’uburyo bisaba gutegura ivugabutumwa rifata ku bantu benshi cyane.

Nsabimana ati  “Nko muri Kaminuza iwacu hari abanyeshuri benshi badakijijwe kandi dushaka ko bamenya Imana niyo mpamvu twifuza kubabwira ubutumwa bwiza k’uburyo bushoboka bwose.”

Uyu munyeshuri yemeza ko ijambo ry’Imana rifite ingufu zatuma ijwi ry’Umukirisitu umwe rifasha abanyeshuri benshi batazi Imana kuyimenya no kuyikorera.

Yasabye bagenzi be kubanza nabo bakisuzuma bakareba niba bakeye ku mitima mbere yo kujya kubwiriza baganzi babo badakijijiwe.

Iki giterane kizabera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, gisorezwe kuri Stade Amahoro i Remera ku mataliki ya 13 na 14, Ukwakira, 2014.

Bari gutozwa icyo bazakora mu gihe bazaba bari kubwira ubutumwa bwiza bagenzi babo
Bari gutozwa icyo bazakora mu gihe bazaba bari kubwira ubutumwa bwiza bagenzi babo
Umuti w'Ibyaha ngo barawufite  nubwo ari bake
Bemeza ko imihati yabo izatuma abakora ibyaha bibabaza Imana bagabanyuka muri za Kaminuza

BIRORI Eric

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima maze abana b;u rwanda bagakomeza kubaho neza. iki giterane kije gikenewe

  • ahubwo Imana ibahe imigisha mwemwagize umutwaro wo kudusenge

Comments are closed.

en_USEnglish