Digiqole ad

NYANKIKO ntabona, n’umugore we ntabona, ariko ni umuryango wifashije

*Bafite umutungo w’amazu ufite agaciro ka miliyoni 60.
*Bafite abana batatu biga mu mashuri meza
*Bombi bakuze mu buryo bugoranye kuko cyera umwana nkabo baramuhishaga
*Umuryango we ubu ubayeho neza, umugore ari kwiga Masters mu mahanga

Pierre Nyankiko atuye mu kagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko  muri Gasabo, we n’umufasha we bafite ubumuga bwo kutabona aho bafite kuva ari bato, urugo rwabo uyu munsi rurishoboye kandi ruracyakomeza gutera imbere.

Pierre Nyankiko n'umukobwa we muto amaze kumugaburira
Pierre Nyankiko n’umukobwa we muto amaze kumugaburira

Umuseke wasuye uyu muryango mu masaha y’ikiruhuko abana bavuye ku ishuri, baraza bakishimana nase, bagakina, akabagaburira, agaheka umuto akamusinziriza akamuryamisha, byose abikora atareba.

Uyu mu muryango utuye mu nzu yabo ndetse ku ruhande uri kuzamura izindi nzu zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 60.

Umugore wa Nyankiko ntabwo ari mu rugo muri iki gihe kuko ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu mahanga.

Pierre Nyankiko w’imyaka 37, avuga ahitwa i Kansi mu karere ka Gisagara mu Majyepfo,yize arangiza amashuri yisumbuye ubu akora umwuga w’ubugororangingo (Knesytherapie) yaganiriye birambuye n’Umuseke:

 

Umuseke: Ubumuga bwo kutabona bwatangiye ryari?

Nyankiko: Navutse nta bumuga mfite mbona nk’abandi bana, naje guhuma kubera indwara y’abana y’Iseru, nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bagerageza kumvura baharuye amaso agenderako.

Nk’umwana ufite ubumuga byari byifashe bite mu muryango?

Mu muryango  Nyarwanda abana bafite ubumuga ntibitabwagaho kuba umufite  cyabaga ari igisebo  gikomeye ku muryango,ahenshi  bumvaga ko nta gaciro ufite ndetse rimwe na rimwe bakaguhisha aho abandi batakubona ndetse hari n’abo bajugunyaga mu mashyamba. 

Amahirwe yo kwiga wayabonye ute wowe?

Nkimara kugira ubumuga ababyeyi banjye bahise banjyana i Gatagara aho umupadiri witwaga Fraipond Ndagijimana yageragezaga gusubiza agaciro abafite ubumuga, aha ni ho twabashije guherwa ibyo tutabonaga mu muryango Nyarwanda. Aha niho narangirije amashuri abanza mpita mpakomereza ibijyanye no kugorora imitsi ari nabyo bintunze ubu.

Ni izihe ngorane wahuriye nazo mu ishuri?

Natangiye amashuri yisumbuye mu 1997 nyarangiza mu 2003,  ikigo cya Gahini cyagiye kituba hafi cyane kuko twari dufite ubuvugizi butandukanye, bimwe mu byatugoye ni ukubura ibikoresho, imyumvire y’abanyeshuri n’abarimu,twabwirwaga ibyanditse ku kibaho na bagenzi bacu,ndetse n’aho bikoresho bibonekeye gusoma kwacu byari bigoranye. Kwiga byari bikomeye.

Umuntu utabona Jenoside yayinyuzemo gute?

Nari mfite imyaka 17, ababyeyi banjye bambaga hafi tukagendana ariko hari igihe buri wese yirwanagaho rimwe na rimwe ukabura abagufasha kuko  iyo wumvaga imirindi y’abantu nawe washakaga kwirukanka.

Nyuma y’ishuri wabayeho ute?

Kuva mu 1997, nigaga nanacuruzaga za Kizimyamoto n’ibyuma by’imodoka mu mujyi wa Kigali, nari umukarasi ndwana n’abasukura umujyi kuburyo ntabona uko mbivuga.

Nkirangiza ishuri nahise mba rwiyemezamirimo aho nashinze (Salon de Massage) nyuma muri 2007 mpita mbona umushinga nkoramo.

Wabashije ute kugera ku buzima uriho uyu munsi?

Kuva muri 2008 nishyizemo ihame  ry’uko ngomba “kwigira” aho  amafaranga nabonaga nabashaga kuyabyaza ayandi nifashishije akazi nari mfite. Ubu ngeze ku rwego rwo gutekereza kuri bagenzi banjye no kubashishikariza  kwigira nabo.

Bavuga ko ubutunzi bwawe ubukesha abaterankunga?

Reka nkubwire, ubu ibyo ntunze, ibyo natunze n’ibyo nzatunga nabikuye mu mbaraga zanjye nta muterankunga  wigeze ampa n’iripfumuye.Nkubwije  ukuri natuye Kimironko mu 1999 aho Leta yampaye ikibanza inshyiriramo  akazu gato ariko urebye ibindi byose byavuye mu  gukora cyane kwigirira ikizere no kwiyakira mfatanyije n’umufasha wanjye.

Nafataga ifara nga ndibyaza irindi ku buryo ubu hano ntuye n’ibirimo bifite agaciro ka Miliyoni 60.

Ni gute wafashe icyemezo cyo gushaka umugore nawe utabona?

Gukundana mu mezi ya mbere byaratugoye cyane ndetse benshi baduciye integer, rimwe na rimwe bakatubwira ko ari amahano.Twishyizemo ko tugomba kwifatira imyanzuro maze duhitamo kubana.

Abo baducaga intege bakwiye kuza tukabaha ubuhamya tukabereka intambwe twateye uyu munsi.

Kuba twarihuje byaduteye ingufu, dukoresha ingufu zishoboka n’izidashoboka twanga kubaho nabi, ubu dufite ibikorwa bigaragara.

Sinari kubura umukobwa udafite ubumuga kuko n’imiryango tubamo irabidukangurira (gushaka udafite ubumuga kugira ngo akunganire) ariko twe twahisemo kubana ntawubishyigikiye ariyo mpamvu dukora cyane ngo tugaragaze ko byose bishoboka.

Abahungu be babiri bakuru bavuye ku ishuri barafata ifunguro, nawe agaburira mushiki wabo muto
Abahungu be babiri bakuru bavuye ku ishuri barafata ifunguro, nawe agaburira mushiki wabo muto

Mwari mwizeye kubyara abana bazima?

Twari tubyizeye kuko twatewe ubumuga n’indwara niyo mpamvu twari dufite icyizere cyo kubaho nk’abandi gusa muri rusange imbaraga twakoreshwaga nazo sinabona uko nzisobanura. Byari bigoye kubana tutabona twembi ariko byarashobotse.

Ni izihe mbogamizi abatabona bagihura nazo?

Urebye ubushake bwa Politiki burahari ariko ababushyira mu bikorwa nibo kibazo ubu nibo turimo dukorera ubuvugizi kugirango bibagemo. Uziko hari abakijya ahantu bakakubwira ko uwo ushaka adahari kandi uwo ushaka warangije kumwumva. (kuko batabona)

Mu mpapuro hagaragaramo ko abafite ubumuga bagomba kwiga, guhabwa inguzanyo ntibyoroshye gusa byose turimo turabikorera ubukangurambaga.

Ubu Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kutwakira mbere kwa muganga,ndibuka muri 2007 twajyanye umwana ku bitaro batubwira ko nta muganga uhari kandi ahari.

No muzindi Serivisi turabangamiwe abatubeshya iminsi,abatubonamo isura yo gusabiriza….

Ubona abasabiriza  batabona ari ingeso cyangwa ni ukubura uko bagira?

Bariya nta kundi baba bagira. Nonese bafite uwuhe mwuga? Nonese ko bafite imiryango batunze bazirirwa baryamye babeho bate? Ko usanga  na wamuntu bashakanye udafite ubumuga hari igihe ubushobozi bugeraho bugashira, niyo mpamvu turimo kubaremera, kubigisha imyuga no kubishingira muri za Banki.

Inzozi wari ufite ubu wamaze kuzigeraho?

Nari mfite indoto ko umukobwa utabona cyangwa umusore utabona yashaka ariko zabaye impamo .Ubu tumaze kunguka imiryango itanu mu Rwanda, izi nizo nzozi nari mfite  ari nayo mpamvu nashyizeho umuryango witwa  “Rwanda one voice family”  uherekeza izo ndoto.

Mu muryango wanjye twe twagezeyo, kereka tubaye indashima, sinshaka kuvuga ko nzagura za rukururana wenda nabyo tuzabigeraho, ariko aho turi turahishimira. 

Ubuzima ni iki ku muntu utabona?

Ahhh ubuzima ni ikintu gikomeye cyane sinzi niba wanyemerera nkagupfuka agatambaro mu maso tukazenguruka hano turi niho wamenya ubuzima tubayemo, ubuzima bw’abatabona buragoye pe. Twumva Sosiyeti iramutse imenye ubuzima tubayemo buri wese yakora akazi yitaye ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Mureke tugire ingendoshuri, muze tubereke ubuzima bw’abatabona tubwirane ubuzima, kuko nkuwagupfuka igitambaro akakubwira ngo genda wigaburire niho wamenya ubuzima tubayemo. 

Ni iki wumva abatabona bakorerwa?

Ubu turi gukora ubukangurambaga n’ingufu nyinshi cyane mu by’ukuri nitwe dukwiye kwivugira kuko aritwe tuzi ububabare bwacu.

Umuntu utabona iyo ahawe inshingano ntabwo arangara kuko umutima uba uri kubyo akora gusa. Nawe kora isesengura, ni gute umuntu udafite amaguru yakwirirwa akwepana na boss mu biro?

Mbere y'uko abana bajya kuruhuka aha ari kubanza kubakinisha
Mbere y’uko abana bajya kuruhuka aha ari kubanza kubakinisha
Abakuru bamaze kuryama araheka umuto ngo abanze asinzirire mu mugongo
Abakuru bamaze kuryama araheka umuto ngo abanze asinzirire mu mugongo
Araheka umwana
Araheka umwana
Nyuma y'akanya gato umwana aba amaze gusinzira maze akajya kumuryamisha, agenda mu nzu neza nk'uhazi neza kuko amaze kuhamenyera
Nyuma y’akanya gato umwana aba amaze gusinzira maze akajya kumuryamisha, agenda mu nzu neza nk’uhazi neza kuko amaze kuhamenyera
Yarangiza akabona kugira imirimo atangira gukora ku mashini ifasha abatabona kwandika
Yarangiza akabona kugira imirimo atangira gukora ku mashini ifasha abatabona kwandika

 

Reba agace k’ikiganiro twagiranye na Pierre Nyankiko:

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=VUYfs4dyYR0″ width=”560″ height=”315″]

Photos/Eric Birori/UM– USEKE

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Imana yo mwijuru itubabarire twebwe bazima babona batamugaye duhora gucumura ndetse tunayiveba. Wamubabo we umpaye isomo.Imana nikomeze kukwishimira wowe numuryango wawe kandi izakurerere ibyo bibondo ubibone arabasore ni nkumi nibyo nakwifuriza

  • Njye umugore wuyu mugabo ndamuzi twabanye munzu imwe numufamily wanjye ariko murugo iwacu yabagaho nkizindi nkumi zose kandi yarazi gukora akazi kose yabaga ashinzwe guteka,kuvoma nokwiga kandi akaturusha amanota meza twese kandi tureba.ikindi cyadushimishaga nuko iyo wahagararaga kure cyane yiwe ugirango urebe uko abyifatamo yahitaga ukumenya akanaguhamagara utigeze umuvugisha.So njye nkundurugo rwabo kuko nintangarugero kubera ubwumvikane bubaranga

  • rimwe na rimwe ubuzima buragora ukanagira ngo isi irarangiye gusa hari igihe ufunga umutsi byose bigashoboka

  • very inspirational story,disability is not inability!

  • Manawe ndumiwe jyewe uyu musore twarabyirukanye ,ariko ubu ntamakuru ye narinzi duherukana muri 2006 sinzi niba nabona akanimero ke,…

  • Uyu mugabo ni umuhanga pe! Asubije umunyamakuru mu buryo bw’ubwenge. Courage

  • iyi nkuru irashimishije cyane Imana ikomeze uru rugo kandi ibahere abana ubwenge bakure bayikunda bazunganire ababyeyi babo

  • Jye mpora mbivuga! Abanyamakuru b` umuseke.com ni abahanga pe,pe,peee!
    Akubarira inkuru mu mafoto ukagira ngo nawe wari uhari!! Ibi kandi biba bifite akamaro
    hari benshi byakubaka, bagafata icyemezo
    cyo gutera imbere. Cyane cyane abadafite ubumuga, ariko byayobeye.

    Courage Umuseke!!

  • Nyankiko komereza aho ubere n’abandi bantu bafite ubumuga urugero rwo kwigira no guharanira uburenganzira ugenerwa n’amategeko.

  • ikingenzi ni ukwiyakira ukumva ko uko uri ari uko kandi ukabikunda uko biri ukumva ko ufite ubushobozi nkubwabandi, gukora ibyo ukunze ukabishyiraho umutima wawe wose nibyo bikugeza nkaho Nyankiko ageze ubu , abantu nka Nyankiko ni ingero nziza zitwereka ko ntakintu kidashoboka buretse utagishyizeho umutima wawe ukumva ko ugomba gusohoza ibyo wiyemeje

  • Iyi ni inkuru nanjye nkaba umusomyi. Byacitse iba imaze kutugera ahantu. Nsimiye cyane umuseke kubw’iyi nkuru nziza,ngashimira Imana kubyo igenda iduhishurira. Ibyisi biduharanya bizashira,nyamara na mbere ya byo tujya tubisiga kuko twese duhora ku rugendo. Duhe buri wese Agaciro karenze Igiciro. Iyo “ntawe uhari” y’abayobozi birengagiza ko wabumvise, ubeshya abo ayobose aribeshya kuko bucya bimugaruka.

  • Imana ikomeze imubere amaso kandi umuryango we Imana ijye iwitaho.

  • “Disability is not inability” Ubushobozi bw’umuntu ntibuba ku maso ahubwo buba mu mutwe. Ubumuga bubi ni ubwo mu mutwe. Ibyo uru rubuga rutangaje ni ukuri. Iyo umuntu avukanye ubumuga bwo kutabona cyangwa akamugara nyuma yo kuvuka ibice bisigaye bikora umurimo wagakozwe n’amaso. urugero abatabona basomesha intoki. inyandiko y’abatabona yitwa “Braille”. Iyo nyandiko yahimbwe n’ umufaransa witwa Louis Braille.

    Braille ni inyandiko igizwe n’ubudomo bubyimbye kandi buhanda (Braille is a system of embossed dots which are formed using combinations of six dots).

    Abatabona kandi ni abahanga mu gukoresha ICT. Bashobora gukoresha Mudasobwa “Computer” batabona kandi bashobora no gukora ubushakashatsi hifashishijwe interineti (internet).

    Uwumva ashidikanya azaze gusura University of Rwanda College of Education- Resource Room yibonere neza bimwe mu bnikoresho aabatabona bakoresha.

    MBELIMANA Emmanuel
    UR-CE-Resource Room Technician
    Tel: 0783409877 cyangwa 0728409877.

    Murakoze!

  • Mana mugirire neza kdi ukomeze umuhe icyizere cyubuzima!nabana be ubahe ubwenge bazafashe ababyeyi babo!

Comments are closed.

en_USEnglish