Tari ya 2 Ukwakira muri Kaminuza ya mbere mu by’ikoranabungana yo muri Koreya y’Epfo yitwa KAIST (Korea Advanced Institute of Science and Techology) habereye umunsi wahariwe u Rwanda witabiriwe n’abantu biga cyangwa bakora muri iyi Kaminuza. Muri ibi birori, Abanyarwanda beretse abari aho ko nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi, ubu u Rwanda rwiyubatse mu nzego […]Irambuye
Mu nama yahuje ihuriro ry’ibigo by’imari ,AMIR , n’abafatanyabikorwa baryo mu mushinga wo gukangurira abana kugira umuco wo kwizigama, abari muri iri huriro berekanye aho uyu mushinga ugeze ndetse n’icyo uzamarira abana bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Mu kiganiro n’abanyamakuru Gatera Augustin wari uhagarariye Rwanda Education Board ( REB) yatangarije abanyamakuru ko iyo bavuga ireme […]Irambuye
Mu kiganiro kuri Demokarasi cyatangiwe mu Ishuri Rikuru ry’I Gitwe ISPG kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira 2014, Hon Depite Bazatoha Adolphe yavuze ko u Rwanda bitewe n’amateka mabi yaruranze, ubuyobozi bwahisemo gusaranganya ubutegetsi. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi upuzamahanga wa Demokarasi uba tariki ya 15 Nzeri buri mwaka aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga […]Irambuye
Mu Rwanda, politiki y’itangazamakuru iheruka gushyirwaho ni iyo muri 2004. Imaze imyaka 10 kuko yemejwe muri Nzeri 2004. Nyuma y’aho amategeko agenga itangazamakuru avugururiwe n’andi agashyirwaho, iyi politiki byaba byiza nayo ivuguruwe ikajyanishwa n’ibihe, cyane ko ubwo yashyirwagaho ikoranabuhanga ryari ritarasakara nk’uko bimeze ubu. Iyo politiki igizwe n’ingingo zitandukanye harimo izirebana n’inshingano z’itangazamakuru, amateka y’itangazamakuru […]Irambuye
Mu rubanza rwa Leon Mugesera rwakomezaga kuri uyu wa 02 Ukwakira, umutangabuhamya ushinja Leon Mugesera yabonetse. Avugana ingingimira ko atahagarika ibyo yatangiye ariko ko muri gereza akomeje guterwa ubwoba bikamutera impungenge. Urukiko rwaje kwanzura ko avanwa mu rutonde rw’abashinja Mugesera, ibi byakuruye impaka ndende kuko uruhande rw’uregwa rwumvaga agomba guhabwa umwanya. Umutangabuhamya Rwatende Daniel utari […]Irambuye
Abantu bagera kuri miliyoni 35 nibo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku isi. Abasaga ibihumbi 300 muribo ni abanyarwanda,naho abagera ku bihumbi 130 muribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Gukebwa ku bagabo byagaragajwe nka kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura mu mibonano idakingiye. Abagabo bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva […]Irambuye
“Mu mwaka w’ 1992 Pasitoro Uwinkindi yakiriye impunzi z’Abatutsi bahigwaga no muri 94 biba uko”; “Uwinkindi yatojwe gukunda abantu atarobanuye kandi abigenderaho mu buzima bwe bwose”; “Kubana neza na buri wese bya Uwinkindi byashimangirwaga na buri wese bari baturanye”, “Ni agahinda kenshi kuba jye Uwinkindi ndegwa Jenoside najye narayikorewe”. Aya ni amagambo asa n’ayatangaje bamwe […]Irambuye
Atangiza urugerero ku banyeshuri ba Kaminuza kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ukwakira i Huye, Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kugira uruhare mu ireme ry’uburezi ndetse asaba urubyiruko gukora cyane no kwirinda ingeso mbi no kugendera mu ntero yabo ari nayo nsanganyamatsiko y’uru rugerero ivuga ngo ‘Ndabizi’, ‘Ndabikora’ ‘Bandebereho’. Uyu muhango watangijwe no gusura ibikorwa binyuranye […]Irambuye
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko nawe yakoze kuri mudasobwa ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Abivuga ahumuriza abana bataragerwaho n’ikoranabuhanga mu byaro. Mu Kiganiro Rwanda Today, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko yakoze kuri Mudasobwa ageze mu wa kabiri ubwo yigaga ikoranabuhanga nyuma akaza kubonamo impamyabushobozi ihanitse. Ati“Wenda nanjye iyo ngira […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda burahakana amakuru avuga ko bwirukanye abakozi 172, buvuga ko bari abakozi bakoreraga ku masezerano y’akazi (contract) yagombaga kurangirana n’itariki 30 Nzeri 2014 bityo ngo bafata umwanzuro w’uko imyanya yabo izashyirwa ku isoko igahatanirwa bundi bushya. Bamwe mu bakozi ba Kaminuza bavuga ko ubu batakaje imirimo yabo mu buryo batasobanukiwemo neza, […]Irambuye