Mushikiwabo yari ‘indashyikirwa’ mu ishuri – Mwalimu we
15 Ukwakira 2014 – Mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yari yasubiye aho yize mu munsi wo ‘gusubira aho bize’ utegurwa na University of Delaware muri Amerika.Aha niho yaharangirije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu 1988. Mwalimu we Prof. emeritus Theodore Braun yatangaje ko Mushikiwabo yari umunyeshuri w’indashyikirwa.
Urubuga rw’iyi kaminuza ruvuga ko Minisitiri Mushikiwabo yaje muri uyu munsi aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Mathilde Mukantabana. Mushikiwabo akaba yaravuze ku bufatanye, kwigira, ubwiyunge no kugana imbere k’u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu kubaka igihugu gishya kubana mu bworoherane aribyo byashobokaga mu guhashya amakimbirane mu Rwanda.
Ati “Ntewe ishema n’igihugu cyanjye. Abanyarwanda baritanze bikomeye ngo twongere kuba hamwe nk’umuryango kandi nk’igihugu. Turi kugerageza kuzamura ubukungu bushingiye ku bisubizo twishatsemo ubwacu.”
Avuga ko mu Rwanda haba inama ihuza abaturage na n’abayobozi ba politiki mu kwezi k’Ukuboza (Umushyikirano) kugira ngo abantu baganire ku gihugu cyabo, abaturage nabo bagire ijambo ku buyobozi bw’igihugu cyabo.
Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kubaka amahoro ku isi.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruri kubaka umuco wo kwisanzura no gukomeza indangagaciro zifasha kubaka igihugu gishya.
Mushikiwabo nk’umunyeshuri w’indashyikirwa
Yagiye muri Amerika mu 1986, imyaka ibiri nyuma yabonye impamyabumenyi ya Master’s mu ndimi na ‘interpretation’ muri University of Delaware.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yanditseho ati “Leta ya Delaware yampaye ikaze hagati mu myaka ya 1980, mu gihe igihugu cyanjye kitanshakaga. Ndashima.”
Professor emeritus Theodore Braun wamwigishije yavuze ko Mushikiwabo yari umunyeshuri w’indashyikirwa ndetse byari byiza cyane kumugira mu ishuri.
Braun avuga ko nyuma yaje kumenya neza ko Mushikiwabo yagizweho ingaruka zitaziguye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ngo binakubiye mu gitabo bafatanyije kwandika “Rwanda Means the Universe” mu 2006.
Ati “Byarantangaje cyane ubwo yavugaga – ntiyagarukaga ku byamubayeho byamutwaye umuryango we. Byamukozeho cyane ariko ntiwapfa kubimenya. Ntibisanzwe kumenyera kubana n’ibintu nk’ibyo. We ni urugero rwiza.”
Braun avuga ko Mushikiwabo nk’umunyeshuri yari afite icyubahiro ndetse n’ubu agifite nk’umuyobozi mukuru mu gihugu cye.
Uyu mwalimu we ati “ Afite ubushobozi bugaragra bwo kureba neza igikwiye no kumenya aho gushyira ibuye ryo kubaka. Gutekereza n’ubwenge icya rimwe – ni ibintu bitabaho kenshi.”
UM– USEKE.RW
30 Comments
Nibyo rwose Hon Minister Mushikiwabo arashoboye bidashidikanywaho ku buryo na bamwe mu bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda (?) bamwemera! Big up our Sister…
Ubundi abize bari aba mbere y’intambara narabivuze. ntubona burya ko no muri USA abanyarwanda bajyaga bajyayo!uyu mudame bigaragara ko yari umuhanga n’uko akora akazi birabihamya ureke ab’ubu ngo bize bakirirwa bahombya Leta gusa. uzi ko ministere ye ari yo yonyine itavugwamo imikorere mibi!
ubuhanga bwe no hanze aha arabugaragaza kuko n’ubundi ubuhanga bwe anabukoresha mu kaze ka buri munsi
Kuki burigihe aho yigaga mbere muhasimbuka, kuvuga ko yize Nyakinama bitera ipfunwe?
Yeah, numuhanga ikibazo nuko avuga ibyo bamubwiye kuvuga kandi yenda atabyemera. Comment muyinyonge ariko at least muraba mwayisomye.
Mpamya ko n’uwaba arwanya leta, icyi cyo atagihakana ko our Minister ari Umuhanga muri domaine ye kandi yize neza rwose.Gusa byari kuba byiza iyo mutubwira aho yize hose, ikindi kandi leta ikwiye kurebera kubantu nk’aba ikamenya education policy yatumye abantu baba abahanga gutya hanyuma igashyira ingufu mukuzamura quality of education kuburyo muminsi iri imbere twaba dufite ba Mushikiwabo benshi.Birababaje kubona umuntu urangije kaminuza ntabe yabasha no kwisobanura murundi rurimi(English or French) nibura 2min.
Yeah! True!
Abahanga bo mu Rwanda barahari benshi, ikibazo nuko batabona amahirwe yo kubona akazi katuma berekaniraho ubuhanga bwabo nkuko Mushikiwabo yagize amahirwe akabona umwanya umushoboza kwerekana ko ari umuhanga.
Naho abahanga turi benshi, ikibazo ni ukubona inzira nanyuramo ngo mbone uko nteza igihugu n’abanyarwanda imbere nkoresheje ubuhanga mba mfite. Abazi inzira nanyuramo bambwire aho nanyura, cg icyo nakora ngo mbone uko nerekana mu bikorwa ko ndi umuhanga, ndeke gushakisha akazi hanze kuko mu Rwanda byarancanze, kubona akazi nakwerekaniramo ko ndi umuhanga narakabuze, byaranze kabisa.
LONG LIVE RWANDA, LONG LIVE RWANDANS, LONG LIVE RWANDA’S LEADERS.
Akeza karigura.
Banza ujye mu Cyama ku ikubitiro.
Ndabashuhuje mwese abasoma umuseke ndetse nicyo abasomyi baba bavuze kunkuru iba yanditswe (comments). Aho yize mbere harazwi rwose naho yakoze mbere y’uko ajya gukora Master’s. Murebye muri profile ye kuri TWEETER mwahabona s’ibanga!!!!. Muragye musoma byose nyabuna mutazibeshya.
Iyo uri kuri tweeter utanga igitekerezo kuri tweeter, waba uri gusoma Umuseke ugatanga igitekerezo ku Museke, kutubwirako tugomba kujya gusoma kuri tweeter ukabyandika hano ndabinenze.
wibinenga ahubwo jyayo usome niko science itubwira!
This woman should be our next president. I know I am dreaming!
We are proud of u Madam Louise,uduhesha ishema nk’abanyarwandakazi
igifaransa akivuganeza apana cyakindi cyigisop. icyongereza cye ni great, nabwo aricyakindi
Cyabasjya . Yakozishyano umunsumwe yishimira hejuru yumupfu. Ya, ntabyerango de! Plz, mwe kunyonga iyi comment, tujya tuvuga ibigwi nubugwari bwacu, iyo niyo democratie.
aho yize mbere aho ariho hose yari umuhanga, kandi muri ibyo byose yicisha bugufi. Imana ikugirire neza madame minister.
She is a strong and bright woman. She is amazing. I really appreciate her English and French knowledge and the way she uses both languages in her career of high Diplomacy.
Of course she studied at NUR where she got her Bachelors degree before joining Delaware University for her Masters in “translation and interpretation”.
God blesses her.
Minister Louise turagukunda uri urugero kuri benshi. Imana ikomeze kuguha ubwenge kandi igushoboze. Be blessed
Ndagukunda cyane. Ubwenge, urukundo no kwicisha bugufi nibyo bikuranga. Sinabona uko mbivuga, gusa Imana yo nyine ijye ikujya imbere muri byose na hose.
one of the outstanding ladies our county got chance to have , we are so proud of you, Ma’am Mushikiwabo , she is outstandingly, excellently and unlimitedly serves her country
Komeza inzira watangiye ntuza teshuke kuntego yogukunda igihugu cyakugize uwo uriwe ubungubu courage!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Je suis impartial muri comment yanjye ntimuyisibe!
Nunze mu rya bagenzi banjye kuki buri gihe iyo mugaragaza ubwenge bw’uyu mudame muvuga aho yize mu mahanga gusa???
Ikindi kuba kuri Tweeter yaranditse ngo Dalware yaramwakiriye mu gihe mu gihugu cye bari bamwanze ” ni gute igihugu cyakwanga hanyuma kikaguha BOURSE D’ETUDE mu gihugu nka USA??? PLZ.
Go ahead our Minister, muri 2017 tuzaguhundagazaho amajwi. Nkwifurije kuzayobora u Rwanda ubwo umubyeyi wacu P K azaba arangije mandat ye mucyubahiro. God bless you all
Nizere ko atavuga ko yari yarabujijwe kwiga kuko Primaire twariganye secondaire turigana UNR turigana ahabwa bourse ajya muri Amerika nanjye njya Canada arinaho ngikorera ubu
@martha nib atarabujijwe ni amahirwe yahawe n Imana bcoz mu gihugu cye at that time they didnt wish a girl like her to study turabyemeranywaho cg??so iyo umuntu atikunda
cg ashaka ko ibintu biba byiza kurushaho ntiyirebaho ubwo gusa ara generalizinga.muri general rero 90% nababuzwaga kwiga bcoz of just a ridiculous reason.iwanyu baba bafite uko
Bameze ukajya ikinshasa byaba ntako ukarivamo da
Ibyo se byaho yize mbere bivuze iki aha umunyamakuru ya focusingaga on the title he wrote niba yavuze ko yagiye muri fete ya allumini I delware nukuki mwumva ko agomba gushyiraho aho yavukiye aho yize za nyakinama nahe this is a story its not a biography.kdi nibyo she is more than brilliant.she just amazes me
Naho point career dont worry as long as ufite ubushake bwo gukorera igihugu cyawe kdi neza uzashyura ubigereho na mushiki wabo ubanza nta 5 years amaze muri government ariko uzarebe ukuntu akora cyane kurusha n abayisaziyemo
@III kuganira nu muntu nkawe birashishokaje Muburyo wemeramo Imana usobanuriye abantu ukuntu iyo mana iha abantu bamwe amahirwe abandi ikabaha ibyago nonese musaza wa Lando yabaye Minister atize so imana yikundira uyu muryango gusaaaa nsobanurira uko imana ibikora.
Wowe wiyise Isar ! jya wongeraho ko yishimye hejuru yumupfu wumugamabanyi !!! wafatanyije nabanzi biki gihugu, washakaga kukurimbura nawe, be straight and clear niho ibyo uvuga bizagira agaciro.
Comments are closed.