Digiqole ad

Impamvu abari n’abategarugari bakwiye kwitabwaho

Mu Rwanda haba umunsi w’abari n’abategarugori uba ukizihizwa ku rwego rw’igihugu, tariki ya 10 Ukwakira. Benshi bavuga ko ari mu rwego rwo kubateza imbere kuko bari bararyamiwe na basaza babo.

Uyu  mwana yatwaye inda ku myaka 16,afashwe ku ngufu akaba asabira abakobwa kwitabwaho
Uyu mwana yatwaye inda ku myaka 16,afashwe ku ngufu akaba asabira abakobwa kwitabwaho

Mu nzego z’ubutegetsi bakangurirwa kwigirira icyizere ndetse bahawe imyanya 30% yihariye mu myanya ipiganwa, mu nzego rimwe na rimwe iyi mibare ijya inarenga. Gusa iyo urebye n’imibare y’abagore bahohoterwa usanga na yo iri hejuru kuko aribo babasha kugaragara.

Nk’uko bitangazwa n’imiryango itandukanye umunsi mpuzamahanga w’abakobwa watekerejwe na UN nyuma yo kubona ko ibibazo bibibasira bigenda byiyongera ndetse bikunda no kugaragara ko aribo bagirwaho n’ingaruka zikomeye z’intambara.

Umuyobozi w’umuryango YWCA (Young Wemen Christian Association) Ernestine Karigirwa avuga ko mu Rwanda umunsi w’abakobwa umaze kwizihizwa inshuro eshatu ndetse akavuga ko bituma u Rwanda ruhagaze neza mu kwita ku burere bw’umwana w’umukobwa ndetse ubu nta nzitizi nyinshi zizitira umukobwa.

Yagize ati “Ibi sinibaza ko ari ukuryamirwa kw’abahungu ahubwo biterwa n’amateka kera ntihabayeho ubwisanzure ku mukobwa ku buryo bari barasigajwe inyuma mu nzego zose ndetse nibaza ko iki kibazo hari igihe kizarangira tukareba no ku bindi bintu.”

Umuyobozi w’umuryango Plan International mu karere ka Bugesera, Mwugarira Eliezel avuga ko uyu muryango ufasha byinshi mu gufasha abakobwa no guharanira inyungu zabo akemeza ko abakobwa aribo bahohoterwa cyane kurusha abahungu.

Yagize ati “Ikigaragara abakobwa nibo bahura n’ihohoterwa kurusha abahunga ndetse binagendanye n’uko umukobwa ateye. Niba umukobwa ahohotewe agaterwa inda bizagaragara kurusha uko umuhungu azahohoterwa bityo ikibazo kiremereye kikaba kiri ku mukobwa.”

Nyampinga w’u Rwanda abibona ate?

Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe avuga ko na we asanga amateka y’u Rwanda yara kandamizaga abakobwa aho bahezwaga muri imwe mu mirimo, hari imyumvire y’uko abakobwa batajya mu ishuri ngo batsinde bityo hakaba hagomba kubaho umunsi wo guharanira no kubibutsa uburenganzira bwabo.

Nyampinga avuga ko abagabo bakwiye kwishimira ko na bashiki babo bari kuzamuka .

Akiwacu Colombe ati “Ubutumwa bwanjye ni uko abakobwa bakwiye kumenya guhitamo bakagira intego mu buzima kandi buri munsi bagahitamo neza, bakigirira icyizere ndetse bakumva ko aho bari hose bashoboye.”

Avuga ko guhabwa ijambo kw’abakobwa kudakuraho uburenganzira bwa basaza babo.

Uko imibare y’ifashe ku isi

Ku rwego rw’isi miliyoni 65 z’abana b’abakobwa bari mu kigero cyo kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye bava mu ishuri, 50% bacikiriza amashuri abanza n’ayisumbuye, miliyoni 100 bashyingirwa ku gahato, ndetse miliyoni 150 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa ‘Plan International’.

Ubushakashatsi bwa ‘Plan International’ bugaragaza ko mu myaka ibiri ishize kandi hari abakobwa 50 bo mu mashuri 21 mu Rwanda batwaye inda bakava mu ishuri. Ibi byose Plan ivuga ko ariyo mpamvu iyi miryango ibaho ngo ifashe abakobwa gusubira mu ishuri.

Umuryango Plan Iternational ufatanyije na YWCA bizihije umunsi mpuzamahanga w’umukobwa mu karere ka Bugesera aho wari ufite insanganyamatsiko igira uti “Kurandura ihohoterwa n’icuruzwa ry’abakobwa ni inshingano za buri wese.”

Iyi miryango ikaba yibanda mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa no kubigisha kuzigama.

Nyampinga w'ui Rwanda atanga impano
Nyampinga w’ui Rwanda atanga impano
Miss Akiwacu na Knowless
Miss Akiwacu na Knowless
Abakuru bihera ijisho banabwirwa kwita ku bakobwa babo
Abakuru bihera ijisho banabwirwa kwita ku bakobwa babo
Barareba ibirori
Barareba ibirori
Mwugarira Eliezel umuyobozi wa Plan International muri Bugesera
Mwugarira Eliezel umuyobozi wa Plan International muri Bugesera
Kuki abakobwa bakwiye kwitabwaho
Kuki abakobwa bakwiye kwitabwaho

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish