Kayonza: 30 bagwiriwe n’Ikirombe 2 barapfa
Iburasirazuba – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram cyagwiriye abantu mirongo itatu babiri bitaba imana undi umwe arakomereka nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe, bakorera isosiyete yitwa Wolfram Mining Processing Company icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.
Babiri muri 30 bavanywemo bapfuye, undi umwe wari wakomeretse yajyanywe mu butaro .
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John aravuga ko banyiri iki kirombe bari bafite ubwishingizi akavuga ko ubu iyi sosiyete irimo gufasha mu kuvuza abakomeretse.
Yagize ati: “Bagwiriwe n’ikirombe aho bari barimo gucukura amabuye y’agaciro babiri bapfuye. Iyi sosiyete yari ifite ubwishingizi bw’ubuzima ku bakozi bayo.”
Iyi mpanuka ngo yaba yaratewe n’imvura nyinshi yaguye muri kariya gace mu minsi mike ishize bigatuma ubutaka bworoha.
Yagize ati: “Iyi ni impanuka nk’izindi zose kandi yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hanyuma ubutaka buratoha”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo yahaye ubutumwa amasosiyete acukura amabuye y’agaciro abasaba gushakira abakozi babo ubwishingizi ndetse n’ibikoresho byabugenewe birinda ubuzima bwabo.
Uwakomeretse ubu ari mu bitaro i Rwinkwavu aho ari kuvurirwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW