Digiqole ad

Gicumbi: Ku myaka 17, yabyaye umwana aramuniga, amujugunya mu musarani

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyarutarama habayeho ubwicanyi bukorewe umwana w’uruhinja rukivuka ibi byakozwe n’uwari kuba umubyeyi we nawe w’umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Mu karere ka Gicumbi
Mu karere ka Gicumbi

Uyu mwana w’umukobwa (udatangazwa kubera imyaka ye) yemera ko kuri uyu wa 13 Ukwakira yafashe umwana yari yabyaye amwica amunize maze asubiye kwa muganga ngo yivuze neza abaganga bamubajije aho umwana ari ababwiza ukuri ko yamujugunye mu musarani.

Kwa muganga niho amakuru yaturutse, kuko ngo yabaye nk’uwanga kubabwira aho umwana yamushyize aje kwivuza, ariko hashize umwanya abemerera ko uwo yabyaye yamujugunye mu musarani.

Inzego zo kwa muganga zamenyesheje iz’ubuyobozi ziratabara zisanga koko umwana ari mu musarani nk’uko umunyamakuru w’Umuseke i Gicumbi abitangaza. Polisi iri gukora iperereza ngo irebe niba ntawundi muntu wagize uruhare muri ubu bwicanyi ku mwana w’uruhinja.

Uyu mwana w’umukobwa acumbitse kwa Clementine Munyana wari nyina wabo, wamaze kugezwa kuri Polisi ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uriya mwana wari ukivuka.

Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba yabwiye Umuseke ko nawe yamenye ukuri kw’aya makuru ayabajije umuyobozi w’Akagali ka Nyarutarama byabereyemo.

Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko uyu mwana yari amaze umwaka n’igice avuye mu ishuri. Akagira inama ababyeyi kurinda abana babo kuko nk’uyu mwana ngo aho ababyeyi batuye neza hatazwi kuko ngo bamenye ko uyu mwana yanacumbitseho i Kigali.

Uyu mubyeyi gito ukiri umwana ubu ari kwa muganga ku bitaro bya Gicumbi  aho ari kwitabwaho ngo akire neza.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

7 Comments

  • Ako kana k’agasambanyi kdi k’akicanyi bagahe ubutabera batajenjetse! kdi Imana ikababarire

  • ibyobyose biterwa ninzara iri murwanda buriyayarebye asanga ntagikoma arabona nuwayimute wenda nawe ninkumusirikari wibera sundan ubwo se wowe byagenda gute ra?

    • uvuze ubusa.Udafite icyo wandika uraziba

    • sha ntukavuge amahomvu nkayo! kdi ubwo wasanga waramaze abana ba rubanda ubashuka!

  • Mana weee!!nkuyu mwana utangiye ubugome angana atya azageza mu myaka 80 ameze ate?

  • ntukavuge ubusa wamugomewe ntasoni koko nawe urabishyigikiye/murda haracyarimo inkoramaraso ubona naba mineur koko?ahanwe byimbitse iyo nterahahamwe!

  • ese bwo ntasoni zo kubura icyo wandika ukavuga ubusa ngo wasanga yarayitewe numusirikare ? gusa uwo sumwana ni umwicanyi ntampamvu nimwe yamutera kuniga no kujugunya uwo muziranenge

Comments are closed.

en_USEnglish