Digiqole ad

Rwamagana : Abagore biyemeje kwiteza imbere bakoresheje ikoranabuhanga

Abenshi mu bagore baturutse mu turere hafi ya twose tw’Intara y’Uburasirazuba ukuyemo akarere ka Bugesera bahuriye mu Mujyi wa Rwamagana bigishwa kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhnga rya mudasobwa. Nyuma y’aya mahugurwa, aba bagore bemeza ko bazakoresha ubumenyi bwabo bakihangira imirimo bifashishije ikoranbuhanga.

Aya mahugurwa bayahawe n’umuryango AWEP-Rwanda. Uwitwa Uwamurera Clementine wo mu Karere ka Rwamagana aragira ati: “Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa, namenye uko bafungura computer n’uko bayifunga. Ubu nshobora no kwiyandikira ibaruwa nkoresheje computer. Ku bwanjye ndabona bizamfasha kwiteza imbere mu bucuruzi bwanjye bw’ibitoki.”

Abandi nabo twaganiriye, bagiye bahuriza ku nyungu zifatika bateganya kuzakura mu bucuruzi bwabo bifashishije ikoranabuhanga ngo kuko bashobora gukoresha internet bakabasha kumenya uko business zikorwa hirya no hino ku isi nabo bakabasha kurahura ubwenge.

Aya mahugurwa yateguwe na AWEP-Rwanda (African Women Entrepreneurship Program-Rwanda) uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri Ambasade yabo mu Rwanda.

Umuyobozi wa AWEP-Rwanda Gloria, KAMANZI UWIZERA akaba avuga ko bahisemo gukorana mbere na mbere n’abagore bakora imirimo y’ubucuruzi ariko no mu zindi nzego barateganya kuhagera. Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha aba bategarugori kutitinya mu mirimo yabo.

UWIZERA avuga ko bazafasha aba bagore kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Twebwe dufite ubushobozi bwo kugera henshi hashoboka ku Isi, bityo tuzabafasha kumenyekanisha ibikorwa byanyu tubafashe no kubigeza ku masoko mpuzamahanga kandi tuzabikora kuko turabishoboye”.

UWINGABIRE MUREKEZI Solange akaba ari umunyamuryango ndetse n’umwe mu bayobozi ba AWEP-Rwanda ari nawe wahuguraga aba bategarugori akaba yabwiye UM– USEKE ko abona aya mahugurwa azatanga umusaruro ufatika kandi akanongeraho ko naho bageze aha umusaruro bamaze kuwubona.

Yagize ati: “Mfite icyizere umusaruro uzaboneka kandi ahubwo no kugeza ubu warabonetse. Nonese iyo ubona umuntu utarigeze ukandagira no mu mashuri abanza abasha gukoresha computer, urumva uwo atari umusaruro ufatika?”

Yakomeje avuga ko kugereranya umugore wa mbere ya Jenoside n’uw’iki gihe ari nko kugereranya ijoro n’amanywa. Aha yashatse kuvuga ko umugore w’iki gihe asobanutse ngo kuko yamaze kumenya uburenganzira bwe.

AWEP-Rwanda ikorera mu gihugu hose, naho AWEP yo byumwihariko ikaba ikorera hafi muri Afrika yose ifasha umwari n’umutegarugori kwiteza imbere.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish