Digiqole ad

UKO MBIBONA-Urujijo ku itegeko rigenga urusaku

Muri iyi minsi, inkuru igezweho hirya no hino mu Mujyi  wa Kigali ni ukumva ko abapasiteri na ba nyiri akabari runaka batawe muri yombi na Polisi bazira gusakuriza abatuye hafi y’insengero ndetse n’utubari runaka. Mu gihe Polisi y’Igihugu itangaza ko itabwa muri yombi ry’aba rituruka ku baturage baba bayihamagaye bagaragaza ko babangamiwe n’urusaku, kandi ikabikora ishyira mu bikorwa itegeko rica urusaku, ibi bikomeje guteza urujijo kuri benshi cyane cyane abasengera mu matorero n’amadini atandukanye.

Impungenge ku itegeko

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi ubwo bagiranaga inama n’abahagarariye amadini atandukanye basobanuye ko hari itegeko risanzwe ririho kandi rigomba kubahirizwa. Iyo uganiriye n’abaturage batandukanye bagaragaza impungenge ku itegeko ubwaryo kuko bavuga ko ibirikubiyemo bitazwi na rubanda.

Ibi bigaruka ku buryo amategeko yandikwa, atorwa  ndetse akanamenyeshwa abo bireba.

Umwe aherutse kumbwira ati: “Ni byiza ko bavuga ibiri gukorwa byose bishingiye ku itegeko, ariko se iryo tegeko ni irihe, ni ibiki birikubiyemo, mu kurishyiraho babajije abaturage ndetse n’abo bireba? Ese rigaragaza ibihe bipimo ntarengwa kugira ngo ijwi ryitwe urusaku? Ese hakozwe ubukangurambaga ku bakoresha ibyuma bya muzika mu nsengero no mu tubari ndetse n’abaturage muri rusange? Njye nsanga imbaraga ziri gushyirwa mu guhana abatubahiriza iryo tegeko zikwiye ahubwo gushyirwa mu kwigisha no gusobanurira abantu ibyo itegeko riteganya

Iyo urebye ibiri gukorwa wagira ngo amadini n’amatorero byo nta musanzu bitanga mu kubaka u Rwanda! Ese aho ntihari abatifuza ko n’ubutumwa bwiza buvugwa babyuririraho bagahamagara Polisi mu rwego rwo gucecekesha abasenga Imana? Njye mbona bose ari abafatanyabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza, Leta ni ifate umwanya uhagije irebe ikibazo neza, hatagira ubangamirwa . Si nshyigikiye urusaku, ariko kandi n’Abanyarwanda bakeneye ijambo ry’Imana.”

Ushobora kuvuga ko urenganuye umwe ukarenganya benshi!

Nganira n’abafata itabwa muri yombi ry’abanyobozi b’insengero n’utubari nk’akarengane, hari uwagize ati: “ Ushobora kuvuga ko urenganuye umwe ukarenganya benshi! Ese ko itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera abantu kugira uburenganzira ku kwemera gutandukanye, iryo tegeko bavuga ntiryaba rishobora kubangamira iyo ngingo? Ese ko umuntu uturanye n’urusengero atarwifuzaga hafi aho (kandi wenda yaraje kuhatura aruhasanga!) ashobora guhamagara Polisi ko yasakurijwe, uburenganzira bwa ba bandi basengaga bo burihe niba igisubizo ari ugutwara ibyuma bya muzika? Mbona bakwiye kwihatira kuganiriza bose, hakajyaho gahunda iboneye kuri bose!”

Ukubahiriza imyemerere n’imisengere ya bose

Abantu bayoboka imyemerere n’imisengere itandukanye. Abaturage  batandukanye usanga bagaragaza impungenge z’uko ushobora gusanga ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rishobora, igihe ritarebwe neza,  kubangamira imyemerere runaka. Iyo uganira n’abantu batandukanye, rimwe uzumva hari abavuga bati: “Nkunda uburyo abarokore basenga ariko nanga akavuyo kabo!” Undi ati: “Iyaba batasengaga basakuza!” Undi ati: “Njye n’ubusanzwe si nkunda urusaku, niyo mpamvu nsengera mu idini runaka

Ese aho ibiteganywa n’iri tegeko byaba bigamije gushyiraho umurongo runaka w’imisengere cyangwa imyidagaduro? Ko abantu banezezwa n’ibitandukanye se kuri iyi ngingo? Ese aho abasenga batuye nti babona babangamiwe mu gihe bategekwa uburyo runaka basengamo? Ese gutsimbarara ku ngingo runaka nti byagaragara nko gushaka guhatira abandi uburyo bakoramo ibintu kandi na bo babonaga uko babikora ari byo bibabereye?

Muri rusange, umuryango w’abantu wose ukenera amategeko kugira ngo habeho umutuzo n’umutekano bityo buri wese yisanzure. Mu gihe twagarukaga ku mpungenge n’imbogamizi zitandukanye zigiteje urujijo ku itegeko ryo gukumira urusaku ririmo gushyirwa mu bikorwa muri iyi minsi, ni byiza ko harebwa ku bwisanzure bwa buri wese, bamwe bakigishwa kutabangamira abandi bitwaje imisengere cyangwa ibindi bikorwa nk’ubucuruzi, abandi bagakangurirwa rimwe na rimwe kwihanganira no kudakabya mu gihe hagaragaye ibitandukanye n’ibyo bifuza.

Ni byiza kandi gukora ubukangurambaga ku bikubiye mu itegeko mu gihe bigaragara ko ridakurikizwa cyangwa no mugihe rikijyaho, bityo hakirindwa kwihutira guhana abatarabonye amakuru ku biteganyijwe. Ikigero cy’ijwi/amajwi aho rihinduka urusaku cyumvikanishwe neza kandi abantu bose babyubahirize; ndetse na Polisi mu kujya aho yahurujwe ikabanza igakurikirana neza kugira ngo ubwisanzure bwa bose bubumbatirwe.

Umusomyi wa UM– USEKE

3 Comments

  • Murakoze cyane kuriyinkuru, birakwiriye ko hagaragazwa igipimo cy’urusaku kugira ngo hatagira ubangamirwa cyangwa ngo avutswe uburenganzira bwe. njye mbona Itegeko abarishira mubikorwa nabo ubwabo bashobora kuba batararisobanukirwa neza. Nimba bageze naho basanza abantu mu misango y’ubukwe bakavuga ngo murasakuza, indangururamajwiikoreshwa n’umuntu umwe yaba isakuza kuruta ibyuma by’inganda bikikije Kgali byirirwa bihinda? Nukuri ni ngombwa kwicarira iki kibazo kigakemuka kuburyo bwiza pe, naho ubundi abasenga Imana baba babangamiwe pe.Gusa Imana nayo irabireba kandi izatabara ubwoko bwayo, mukubufasha gusobanukirwa neza iby’urwo rusaku cyangwa kubarenganura aho barengana.

  • Uko mbibona, nuko aba bavandimwe babiri batanze ibitekerezo byabo bari bakwiriye kubaza uko amategeko atorwa mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko iyo itegeko ryatowe rigatangazwa mu gazeti ya Leta, nta muturage uvuga ngo ntarizi. Icya kabiri nuko kuvuga ngo Polisi ifata abateza urusaku ngo ni ukubuza abantu gusenga ntabwo aribyo, kuko ikibazo si ugusenga n’uburyo bwo gusenga, ahubwo ni aho basengera n’ibikoresho bikoreshwa. Urugero natanga ni ku rusengero rwo kwa Gitwaza ruri Rwandex. Iyo uhaciye ku cyumweru, uhasanga imodoka nyinshi cyane z’abaje gusenga, ariko nta rusaku wumva. Ntushobora no kumenya ko hari amasengesho ahabera. Nonese nta byuma bakoresha? N’izindi nsengero cyangwa utubyiniro nidukore kuburyo amajwi aguma mu rusengero cyangwa mu rubyiniro, ugiyemo yumve ibivugirwamo cyangwa ibicurangirwamo, ariko bareke guhatira abatari muri izo gahunda kuzibamo bitwaje ko ngo ari ukubabuza uburenganzira bwabo. Nimba ibi bitashobokaga, abatoye itegeko baba barashatse ukundi ryashyirwa mu bikorwa.

  • Abatuye ku mihanda mu minsi mike bariyama urusaku rw’Imodoka zihanyura zibasakuriza. Niba hari ikintu gisakuza kw’isi Indege ni iya mbere(abatuye Kanombe barabizi), ese nazo bazahamagara Police koko? Nibahamagara Police izafata nyirimodoka nayo imufunge? Nimwibuke ahantu hari udukiriro(Udukinjiro) muzi uburyo poste a soue n’ibindi bisakuza, ese koko nabyo bazahamagara Police babyiyama? Ese urusaku ni iki? Hari icyo nemera Rwose urusaku rwa ni joro rugabamywe ariko gusenga ku mamywa bikwiye guhabwa agaciro kabyo. Naho umuntu uhamagara ngo bamusakurije… abantu bamwe bazabyitwaza kandi nta n’icyo bitwaye. Namwe nimumbwire gufata Umupasitori, Imamu, Padiri cyangwa Umuntu ufite Akabyiniro katagize ikindi gatwaye ukamukubita amapingu nk’igisambo, umwicanyi n’abandi bakora ibyaha kandi Imbere y’abayoboke be ibihumbi n’ibihumbi. Murumva aribyo bihesha uwahamagaye kuri telephone amahoro? Abo bantu bakururirwa muri Gereza kubera gusa umuziki murumva aribyo bihesha igihugu umusaruro? Bikwiye kugenzwa gahoro kandi mu cyubahiro cya buri wese. Ikizababwira ko hari igihe ibintu bigomba kujyanwa gahoro nuko muzabona abantu iyo bari babangamiwe bakaruhurwa bihutira kubyerekana. Nabaha urugero rw’ABANYAMAGARE abanyonzi murebe uburyo bari bahangayitse.

Comments are closed.

en_USEnglish