Kuri uyu wa gatanu abakuru b’ibinyamakuru byandika bagiranye ikiganiro na RGB babwira abagize iki kigo ko babangamiwe n’uko ibiciro yo gucapa inyandiko zo mu nyamakuru biri hejuru bityo bagasaba ko bafashwa kureba uko ibi biciro byagabanyuka. Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) yahuje abakuriye ibitangazamakuru bicapa n’ibidacapa ariko byandika mu rwego rwo kurebera hamwe […]Irambuye
Abaturage 300 bo mu ngeri zitandukanye bahuguwe mu gusoma, kwandika no kubara. Aya mahugurwa yabereye muri Ruganda, mu Karere ka Karongi yasojwe kuri uyu wa kane, abayitabiriye bakaba barishimiye amasomo bahawe. Umwe muri bo ni umukecuru ufite imyaka 69 y’amavuko witwa Nyirabahashyi Madeleine yabwiye Umuseke ko ijambo rya mbere yabanje kumenya gusoma ari: Kagame Paul. […]Irambuye
*Gucana amatara ku manywa *Hari aho amazi yirirwa ameneka ntawubyitayeho *Abanyarwanda barasabwa kwita ku kurengera umutungo kamere Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe gukoresha neza umutungo kamere hirindwa gusesesagura no kurinda ibidukikije, umuyobozi wa REMA yavuze ko hari ibigo bya Leta byangiza umutungo w’abaturage binyuze mu gufata nabi bimwe mu […]Irambuye
*Ku manywa y’ihangu umuntu ashobora kugwa mu gaco k’abambuzi *Mu ngo ni ibindi bindi. Mu mudugudu umwe ingo ebyiri zibwe inkono z’ibiryo Hakunze kumvikana ubujura mu mujyi wa Muhanga, ndetse umwaka ushize harashwe abajura bitwaje intwaro. Ntabwo bacogoye kuko ubu bageze aho kwiba ku manywa izuba riva ndetse bakajya mu ngo bagaterura inkono ku ziko. […]Irambuye
Kuva kuwa mbere tariki 25 Gicurasi 2015 ku gicamunsi umuryango wa Samuel Habimana utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango wasohowe mu nzu ye yatejwe cyamunara ngo hishyurwe (700 000Rwf) ibyangijwe n’urugo rwe rwaguye kubera imvura rukangiza inzu y’umuturanyi. Uyu muryango ubu umaze gatatu urara hanze, abana ntibakiiga, Habimana avuga ko Ubutabera bwamurenganyije. […]Irambuye
Abafite ubumuga bo mu karere ka Nyarugenge cyane cyane abasabiriza muri Gare ya Nyabugogo bavuga ko babajwe no kuba Police ibabuza gusabiriza kandi ngo nubwo bivugwa ko bahabwa inkunga na Leta itabageraho ahubwo iribwa n’ababahagarariye maze bo bakabura andi mahitamo bakajya gusabiriza. Barigora Jean ufite imyaka 45, afite abana batatu atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge […]Irambuye
Nyuma y’uko amazi menshi y’uruzi rwa Rwebeya ahitanye umwana w’umukobwa witwa Iransubije wari uzwi ku izina rya Sabisore w’imyaka 10 ubwo yashakaga kwambuka ahitwa Kansoro ajya kwiga ndtse ufunga umuhanda uhuza Musanze na Rubavu amasaha asaga atandatu, umwe mu baturage arasaba ko hatekerezwa ingamba zo kwirinda ko aya mazi yazongera guhitana buzima bw’abantu. Mperaheze Ezechiel,uturiye […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ihererye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, ziravuga ko zibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’inkwi zo gucanisha aho izo bahabwa zizamara ukwezi kose ngo zitacana n’iminsi itatu, ubuyobozi bw’inkambi bwo bukavuga ko butanga inkwi hakurikijwe ibipimo byashyizweho. Ukigera mu marembo y’inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ubona […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiri muri gahunda yo kwigisha abagororwa 100 ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku gukoresha mudasobwa (computer), iyi gahunda irakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza Suprintandant Innocent Iyaburunga, ngo ‘programe’ za mudasobwa (computer) abagororwa barimo kwigishwa ni WORD, EXCEL na PUBLISHER. Iyi gahunda yo kwigisha mudasobwa imfungwa n’abagororwa […]Irambuye
Mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2015, ibitaro by’Akarere ka Ruhango byafashije uwacitse ku icumu utishoboye bimworoza inka. Ubuyobozi bw’ibi bitaro kandi bwiyemeje kuzajya biha umwe mu barokotse inka buri mwaka. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’ikigo nderabuzima cya Kinazi ahari […]Irambuye