Digiqole ad

Muhanga: Ubujura mu isura nshya; n’inkono irimo ibiryo barayiterura

 Muhanga: Ubujura mu isura nshya; n’inkono irimo ibiryo barayiterura

mu mujyi wa Muhanga bariba abantu ku manywa

*Ku manywa y’ihangu umuntu ashobora kugwa mu gaco k’abambuzi

*Mu ngo ni ibindi bindi. Mu mudugudu umwe ingo ebyiri zibwe inkono z’ibiryo

Hakunze kumvikana ubujura mu mujyi wa Muhanga, ndetse umwaka ushize harashwe abajura bitwaje intwaro. Ntabwo bacogoye kuko ubu bageze aho kwiba ku manywa izuba riva ndetse bakajya mu ngo bagaterura inkono ku ziko.

mu mujyi wa Muhanga bariba abantu ku manywa
mu mujyi wa Muhanga bariba abantu ku manywa

Mu cyumweru gishize; mu mudugudu wa Ruvumera; Umurenge wa Nyamabuye habaye ubujura ahantu harindwi; mu ngo no mu nzira aho abantu bambuwe utwabo ku nzira bagenda. Ubu bujura ni ubwo umunyamakuru w’Umuseke yabashije kumenya n’ababukorewe.

Umwe mu baturage b’aha mu Ruvumera utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuseke ko mu byumweru bibiri bishize yibwe ibikoresho byo mu nzu mu buryo budasanzwe.

Ati “Navuye mu rugendo i Kigali nsanga idirishya baryishe batwara ibikoresho byose mu nzu…ariko ni agahomamunwa kubona bageze n’aho biba inkono irimo ibiryo kuko nagiye no mu gikoni nsanga batwaye isafuriya yari kumashyiga.”

Kuri uwo munsi kandi Jean Paul Rurangwa nawe utuye muri uyu mudugudu wa Ruvumera nawe ngo yari yaraye atesheje abari bagiye kumwiba ibikoresho byo mu rugo.

Rurangwa ati “ ntureba ko nakobotse ndi kubirukankaho, bari bibye amasafuriya; amabasi; amasahani n’ibindi bikoresho byo mu gikoni ariko numvise ibintu bisakuza ndabyuka banyumvise bahita babita hariya munsi y’urugo.”

Nyuma y’iminsi ibiri; uwitwa Mukamugema Chantal nawe yavuze ko mu kagoroba yatezwe n’abasore babiri bamwambura telefoni ngendanwa n’isakoshi.

Ati “ ni ibisore bibiri birebire nasanze byikinze ahantu ukimara gukata agahanda, numva binshikuje telefoni n’isakoshi, najye nkizwa n’amaguru kuko byashoboraga no kunyivugana.”

Muri iki cyumweru gishize kandi abantu barenga babiri bavuze ko bashikujwe telephone n’abajura bakiruka ku manywa y’ihangu mu mujyi rwagati wa Muhanga.

 

Muzungu Erame; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gahogo yabwiye Umuseke ko Ruvumera ari agace gakunze kurangwamo abakobwa bicuruza bityo ko hakunze kuba hari n’insoresore nyinshi ziba zibakurikiranye gusa avuga ko icyo kibazo cy’ubujura ntacyo bazi ubu kuko raporo bafite ari uko umutekano uhagaze neza.

Muzungu avuga ko n’ubwo gucungira umuteka aka gace byari bisanzwe bikorwa mu buryo bw’umwihariko bagiye gukurikirana ibyo bivugwa by’ubujura bakagira icyo babikoraho.

Naho ku bijyanye n’abibwa ku manywa; Muzungu avuga ko hari abantu baba bambaye gisivili bacunga umutekano ahakunze guteranira abantu benshi bityo ko bagiye kuvugana nabo n’izindi nzego bakarushaho gushakisha abari gukora ibi bikorwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ibi nibimwe mubyerekana ko inzara iriguca ibintu mu gihugu, abirirwa baririmba isuku muri Kigali namagorofa bagombye kunyarukira muraka karere bakareba uko abaturage babayeho.

  • Sibyo se mucyo we!ngo iterambere iterambere! Amagorofa y’ikigali da!none se aho umuturage yiba inkono iri ku ziko ? ,ubwo muratekerereza uko abayeho?si ukwiba kubera ingeso,ahubwo ni nzara,(Mana ihoraho unva gusenga kwanjye)barangiza ngo imiyoborere myiza ? ??

  • na kimironko umuhanda ujya kibagabaga abajura basigaye bambura abantu ku manywa y.ihangu mu kaburimbo.hari umusore bibye computer mu ma saa kumi n,ebyiri ari ku muhanda ,hari n,aba maman2 bahibiye ama sakoshi na telephone n,umukobwa batse sac a main (agasakoshi gato ko mu ntoki) kuruyu wa 2 hari nka saa moya abagabo2 bamuturuka inyuma umwe amukoraho akebutse undi aba amushikuje isakoshi bariruka. ni mu murenge wa kimironko aumudugudu wa rukurazo mu muhanda ujya kibagabaga hafi y,urusengero rw’abadiventi

  • Arikomubona izimayibobo zuzuye umugi zitakwiba ntanganjwe nuko mutabona ko ari ikibazo.Ikindi inzego z’umutekano zijenjekera abajura sinzi impamvu naho abavuga inzara mwitonde ubwo mubamufite ibindi mushaka,ubwo ushonje wese ariba

  • Muraho neza,ikindi kibazo kiri i Muhanga dukwiriyr kubaza ababishinzwe ni ibura ry’umuriro rya buri mugoroba mumujyi urimo utera imbere nk’uwa Muhanga birakabije hagiye gushira ukwezi burigihe umuriro bawutwara ku mugoroba ukagaruka mu masaa tatu z’ijoro hagati aho abajura mu mayira yo mumujyi baba baca ibintu kuburyo uhura numuntu mama saa kumi n’ebyili na 45 witahira muri quartier umutima ukakurya ,EWASA rwose ikabije guha icyuho abajura bo kumugoroba urebye umwijima uba uhari ,jye rwose uzi numero umuntu yahamagaraho ansayidire azimpe nzabab
    aze impamvu ari muhanga bahisemo gutwara umuriro bene kariya kageni kandi dufite n’urugomero rw’amashanyarazi ,birababaje cyane

  • Ko numva Muhanga ari hatari? Ngo no kwa Mayor baramwibye ari umuyobozi inzu barayeza namwe muravuga? Izo mburamukoro muzihige muzijyane Iwawa zige gukoresha amaboko yazo!

  • ubujura ntaho butaba mes amis! ku isi yose hari ubujura ngo amagorofa yikigali? ngo isuku? nonese bigende bite? muri capitalisme nibyo nyine umukene arushaho gukena umukire yubaka inganda!! ahubwo naba no murwanda ntimuzi za south africa uko bimeze ! biracika mwihangane ntimukutiranye ibintu ntamugati munini uhari abantu bose bakataho iyo bashonje !!” nugutungwa namaboko

  • Ikibaye cyose twe tuvuga ko ntaho bbitaba ko twe biri ku rugero ruto! Natwe erega ni gighugu gito ntitukigereranye ngo tubone kwemeza ko nta gikabije…nyamara dusaranganye

  • No uhamagara ni 3535

Comments are closed.

en_USEnglish