Kuri uyu wa kabiri abafite ubumuga bo mu Rwanda bazibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cya Gatagara kita ku bafite ubumuga. Amazina ye nyayo ni Joseph Julien Adrien Fraipont. Se yitwaga Lucien Fraipont Nyina akitwa Angèle Boden. Yavutse ku 11 Ukwakira 1919 avukira i Waremme, Mu Ntara ya Liège mu Bubiligi. Ku italiki 30, Kamena […]Irambuye
Mu gitaramo cyiswe Igitaramo mvarugamba cy’ Inkerabigwi (abayobozi)n’ Intagamburuzwa( abanyeshuri) cyabereye ku Ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba kuri uyu wa gatanu tariki 22, Gicurasi, 2015, Umutahira mukuru w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri kwanga ikibi, bagakorera hamwe maze ngo ubukire bukaza. Rucagu yasabye abanyeshuri gufatanya bagakorera hamwe maze ubukire bukaza bishingiye ku mibanire neza hagati y’abantu. […]Irambuye
Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku wa gatanu, abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kibungo (INATEK) bibumbiye mu muryango wa AERG batanze amabati n’ibiribwa ku miryango itishoboye ibiri ituriye hafi y’aho biga. Ubuyobozi bwa AERG INATEK buvuga ko ibikorwa byabo bitarangiriye aho ngo kuko bamaze kwiyubaka aho bigejeje bagomba […]Irambuye
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2015, Ibitaro bya Rwainkwavu byibutse abahoze ari abakozi babyo batandatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abishwe barimo abakoraga mu biro, abazamu, abashoferi n’abaganga. Uyu muhango waranzwe no kuvuga amateka yaranze Rwinkwavu mbere no mu gihe cya Jenoside, ubuhamya ndetse no gushyira indabo ku rwibutso […]Irambuye
Mu gitondo cyo ku wa gatanu mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, akagari ka Buhabwa, umudugudu wa Gakoma, Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo barindwi bamaze kwica imvubu bivugwa ko bayiteze. Aba bagabo bateze iyo mvubu bakoresheje umugozi ukurura imodoka ndetse n’intwaro gakondo nk’amacumu, imihoro n’amashoka. Nyuma yo kuyitega bahise bayibaga bafatwa na Polisi […]Irambuye
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha kuvura indwara(UR, CMHS) hasojwe amahugurwa yari amaze imyaka ibiri abaganga baturutse mu bice bitandukanye bw’igihugu bahugurwa ku bumenyi bugezweho mu kugorora imitsi n’ingingo(physiotherapy), hagamijwe gufasha abarwayi kubona ubuvuzi bubegereye iwabo aho kugira ngo bajye bahora baza i Kigali kuri CHUK, n’ahandi. Aya mahugurwa bayahawe n’inzobere zaturutse muri USA zaje […]Irambuye
Mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzobere n’abashakashatsi bibumbiye mu ihuriro ryitwa Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) baturutse mu bihugu bya Uganda, Congo Kinshasa n’u Rwanda bagamije kurebera hamwe uburyo harushwaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo mu kigarama cy’Ibirunga. Umwarimu w’ubumenyi bw’Isi n’ibidukikije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi […]Irambuye
Abakozi ba rwiyemezamirimo wubakisha agakiriro k’akarere ka Karongi baherutse gukora imyigaragambyo kuri iyi nyubako bamushinja kumara amezi atatu nta mafaranga abaha kandi yari yarabijeje kujya abahemba mu gihe cy’iminsi 15, buri gihe batora umurongo ku biro by’akarere baje kurega rwiyemeza mirimo badaheruka kubona. Sekamana Charles umwe mu bakora akazi ko gufasha ababuka (aide mancon) yabwiye Umuseke […]Irambuye
Ba rwiyemezamirimo batanu batsindiye amasoko yo gusarura no gusazura amashyamba ya Leta bagiye kwishyura miliyoni 200 Rwf, bitewe no kurenga agace bari bemerewe gusaruramo. Aba ba rwiyemezamirimo uko ari batanu batsindiye isoko ryo gusarura no gusazura amashyamba ya Leta ashaje aherereye mu mirenge itanu igize akarere ka Muhanga ari ku buso bwa hegitari 168,9 ariko […]Irambuye
Abaturage bakorera n’abaca muri Gare ya Kabarondo bajya mu duce dutandukanye bavuga ko bahangayikishijwe n’uko muri iyi Gare nta bwiherero rusange bakaba bafite impungenge z’iko hari abashak kwiherera bakaba bakoeresha inzira zoroshye bakituma hirya yayo bityo bikaba bizakurura umunuko ndetse n’indwara ziterwa n’isuku nke. Iyo ugeze muri gare ya Kabarondo ibangikanye n’isoko rya Kabarondo uhasanga […]Irambuye