Digiqole ad

Abakuru b’ibinyamakuru binubira ko ibiciro byo gucapa biri hejuru

 Abakuru b’ibinyamakuru binubira ko ibiciro byo gucapa biri hejuru

Abanyamakuru bari mu nama na RGB

Kuri uyu wa gatanu abakuru b’ibinyamakuru byandika bagiranye ikiganiro na RGB babwira abagize iki kigo ko babangamiwe n’uko ibiciro yo gucapa inyandiko zo mu nyamakuru biri hejuru bityo bagasaba ko bafashwa kureba uko ibi biciro byagabanyuka.

Abayobozi basobanurira ba nyiri ibitangazamakuru uko ikibazo kiri hafi kurangizwa
Abayobozi basobanurira ba nyiri ibitangazamakuru uko ikibazo kiri hafi kurangizwa

Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB) yahuje abakuriye ibitangazamakuru bicapa n’ibidacapa ariko byandika mu rwego rwo kurebera hamwe iterambere ry’itangazamakuru aho rigeze ryiyubaka.

Bamwe mu bafite ibitangazamakuru byandika bakunze bagaragaza ibibazo by’amacapiro mu Rwanda bifite ibiciro byo hejuru bikaba ariyo mpamvu hari abajya gucapisha mu bindi bihugu.

Gatera Stanley uyobora ikinyamakuru Umusingi yavuze ko ibiciro byo gucapisha ibinyamakuru bikwiye kugabanywa.

Yagize ati: “Twifuzaga ko habaho byibura igiciro kimwe n’icyo muri Uganda kugira ngo tureke ingendo twakoraga , turaratugenda, imisoro twishyura ku mipaka ndetse birakudindiza, ariko mu gihe njyewe numva ngifiteyo inyungu Uganda niho najya.”

Ku rundi ruhande hari abasanga iki kibazo kidafitanye isano cyane n’ibiciro cy’icapiro kuko ngo icapiro ridahenda ugereranyije no kwambuka igihugu ujya mu kindi kuko ngo bisaba kwishyura imisoro n’ingendo.
Kuri bo ngo ikibazo gishingiye kw’isoko n’ibinyamakuru aho umuco wo gusoma wadindiye mu Banyarwanda bityo ibinyamakuru ntibigurwe.

Diane Mushimiyimana umunyamakuru wa Pax Press we yavuze umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri imbogamizi w’ibyo binyamakuru bicapa.

Yagize ati: “ Kutagira umuco wo gusoma bituma hagurwa ibinyamakuru bike bityo tugahomba.”

Safari Gaspard umukozi muri Rwanda Printing and Publishing ari naaryo capiro ry’ibinyamakuru byinshi ,asanga abanyamakuru badakwiye kwirirwa bajya hanze gushakayo icapiro kuko ngo kuri we ngo ibiciro byaragabanyijwe.

Yagize ati: “Twarivuguruye, twazanye ikoranabuhanga rishyashya ndetse twazanye n’abakozi babisobanukiwe neza.”

Safari Gaspard avuga ko icapiro barivuguruye kandi ngo bagabanyuye ibiciro. Gerard Mbanda umuyobozi muri RGB ushinzwe itangazamakuru yavuze ko hari ibiganiro bigikomeje ngo harebwe uko ibiciro byarushaho kumanuka bityo byorohereze bene ibitangazamakuru.

Yagize ati: “Ibiciro bariho ubu ngubu bigaragara ko bidakanganye kandi benshi bamaze kubyitabira kugira ngo bajye mu bihugu duturanye.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari kurebwa uburyo igiciro kiriho ubu cyakomeza kugabanyurwa bityo buri kinyamakuru kikabasha gucapa ku giciro kibanogeye.

Icapiro cya Rwanda Printing and Publishing Company gifite ubushobozi bwo gusohora ibinyamakuru ibihumbi 30 ku isaha cyakora ngo kirimo kongera ikoranabuhanga mu mikorere no kwaguka k’uburyo ryishobora gukemura ibibazo byose bijyanye n’icapiro.

Abanyamakuru bari mu nama na RGB
Abanyamakuru bari mu nama na RGB

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi nibyo ariko n’abanyamakuru bandika nibisuzume kuko ireme ry’ibyo bandika riri hasi cyane ndetse n’uwavuga ko iryo reme riteye isoni ntiyaba akabije.

    • Ibyo Kalinda avuga nukuri, hari binyamakuru usoma ukibaza niba koko ababyandi barabyigiye cyangwa se bagamije kujijura abanyarwanda.Hari n’ibinyamakuru wibaza niba bidashinzwe gukwirakwiza ibihuha ku bantu riba ryatumwe kwibasira.

Comments are closed.

en_USEnglish