Digiqole ad

Ruhango: Umuryango wasohowe mu nzu kubera kutishyura 700 000Rwf

 Ruhango: Umuryango wasohowe mu nzu kubera kutishyura 700 000Rwf

Birirwa hanze, barara hanze bukaribnda bubakeraho.

Kuva kuwa mbere tariki 25 Gicurasi 2015 ku gicamunsi umuryango wa Samuel Habimana utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango wasohowe mu nzu ye yatejwe cyamunara ngo hishyurwe (700 000Rwf) ibyangijwe n’urugo rwe rwaguye kubera imvura rukangiza inzu y’umuturanyi. Uyu muryango ubu umaze gatatu urara hanze, abana ntibakiiga, Habimana avuga ko Ubutabera bwamurenganyije.

Birirwa hanze, barara hanze bukaribnda bubakeraho.
Birirwa hanze, bakarara hanze kuva kuwa mbere ubwo basohorwaga mu nzu yatejwe cyamunara  yabo kuko batishyuye 700 000

Ibyuma bisya imyumbati by’umuturanyi wa Habimana kuva mu 2008 ngo biri hafi y’urugo rwe, ngo byatangiye kujya bitigisa inzu ye nk’uko abivuga. Habimana avuga ko yasabye kenshi ubuyobozi na nyiri ibyuma Aphrodis Karemangingo, ko babishyira kure y’ingo, ibi ngo byaje gukorwa nyuma y’igihe urugo n’inzu bya Habimana byaratangiye gusaduka.

Imvura ngo yaje kugwa isenya urugo rutari rukomeye maze rugwira inzu ya Aphrodis Karemangingo baturanye yangirika uruhande rumwe, Karemangingo ahita yitabaza inkiko.

Kuva mu nzego z’Abunzi Habimana yaratsinzwe ndetse inkiko zitegeka ko Habimana yishyura ibihumbi 700 yatanzwe na Karemangingo mu gusana inzu ye.

Habimana ufite abana batatu, avuga ko ayo mafaranga atashoboraga kuyabona kuko nta bushobozi afite, niko inzu abamo n’umuryango we yatejwe cyamunara muri Werurwe 2015 igurishwa amafaranga 2 080 000Rwf ngo hishyurwe 700 000 ya Karemangingo umuturanyi we.

Habimana Samuel avuga ko nyuma yo kugurishwa kw’inzu ye na Karemangingo akishyurwa atigeze ahabwa amafaranga yasigaye kugeza kuri uyu wa mbere aje gusohorwa mu nzu n’ibye byose bikajugunywa hanze.

Ati “Nubwo naburanye ngatsindwa ariko urubanza rwaciwe mu buryo budakwiye, ntabwo ari uku ikibazo cyari gikwiye gukemurwa. Ubu nta merekezo, turara hanze n’abana, ntibagishoboye kujya kwiga, ntabwo nzi amaherezo y’ibi.”

Abaturanyi b’iyi miryango yagiranye ikibazo batangarije Umuseke ko ibibazo byose byabayeho byatewe ahanini no kubura ubwomvikane hagati ya Karemangingo Aphrodis na Habimana Samuel.

Aha ni kwa Aphrodis hari harangijwe n'urugo rwa Habimana Samuel.
Aha ni kwa Aphrodis hari harangijwe n’urugo rwa Habimana Samuel.
Ibintu byabo byajugunywe hanze
Ibintu byabo byajugunywe hanze
Inzitiramubu bifashishaga mu nzu baryamye n'ubu aho barara hanze barayikoresha
Inzitiramubu bifashishaga mu nzu baryamye n’ubu aho barara hanze barayikoresha
Ku meza ubu ni ku ibaraza
Ku meza ubu ni ku ibaraza
Nyuma yo kurya abana ubu batakiga, bariyibutsa amasomo naho musaza wabo arirambitse araruhuka
Nyuma yo kurya abana ubu batakiga, bariyibutsa amasomo naho musaza wabo arirambitse araruhuka

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

59 Comments

  • Uru rubanza rwaciwe nabi abayobozi bumaze iki kweli ntabwo ibintu byose babiharira abunzi, bagombaga gushaka undi muti batagombye guteza inzu cyamunara Nyabuna nibatabare bashake icyo bakora

  • Yego ko Ibi bintu ntabwo byumvikana rwose icya mbere cas de force majeure ntabwo zihanirwa gutya kugezaho batereza cyamunara umuntu nkaho ariwe wahiritse inzu nurukuta ese ubu izi nkiko zigira ubushishozi n’ubumuntu koko? nibyo uwangirijwe yagize igihombo ariko nuwamwangirije yarakigize kandi ntibyari kubushake
    ariko Bavandimwe mwakoroheranye koko ubuse muranezerewe umuryango nkuyu ugiye kwangara hejuru yibintu byari gukemuka mu mahoro ayo maf ntiyashoboraga kuyishyura wenda mugihe kirekire ariko adakorewe ibi inzego zumutekano zibisuzume pe

  • eeeee ikigaragaracyo harimo akarengane gakabije Niba really uko iyinkuru ivuzwe ariko yagenze Habimana akeneye ubuvuganizi kuko ahubwo ikigaragara Aphrodis yakoresheje power afite comparatively to Habimana bituma atsinda si non ahubwonjye ndumva barakoze inverse yibyagombaga gukorwa uti gutes? Ikigaragara nuko kugirango inzu yuyu Habimana isaze igeze naho igwa promoteur wambere nibiriya byuma bya Aphrodis byabiteye ,so njye numvaga ahubwo Aphrodis ariwe warukwiye kwishyura Habimana, ikindi kdi Niki cyatuye balance yasigaye kombona inzu yatejwe deux million irenga kuki batamuhaye ayasigaye ????? Gusaikigaragara uriyamuntu arimukarengane gakabije cyaneeee ababishinzwe nimutabareee Si non njye byandenzeee!!!!!

  • ubwo se ubuyobozi bumaze iki koko none se imvura niwe wayihamagaye

  • Nizere ko ibi atari ko byagenze kuko aba bunzi bose baba basabwe kwihutira kwegura. Ibyago bibaho kandi uwahanwe n’ubwo ari inzu ye yabiteye nawe ntiyari ayanze nta ruhare mbona yabigizemo. Ahubwo se we kuki batamurenganuye kandi umuturanyi ariwe wabanje kumutigisiriza inzu n’amamashini ye? bagombaga kugira ukundi bacyemura ikibazo ariko ibya cyamunara noneho n’asigaye ntuyatange ndumva byo birenze pe!

  • Yewe umenya za ruswa(corruption) byaramunze ba gitifu kabisa!Buliya se gitifu yaciye urubanza kuliya yibaza ko akoze neza? just bigargara ko ruswa yahawe intebe muli runo rubanza mu nzego z’abunzi.Ubundi abunzi barya ruswa,ubundi bagaca imnaza uko bashaka.Gitifu ubundi akajja gukubitishaho icashi mpuruza nuko ako kanya bakagukubita hasi. Nguko uko ruswa yibera mu bifu bya bagitifu bo mu RWANDA

  • UYU MUGABO baramurenganije disi.Ukuntu afite umugore mwiza disi

  • UM– USEKE.com please umuseke, najyaga mbemera ku nkuru zanyu ariko nimugerageze muduhe inkuru yuzuye kandi itohoje neza kuko biragoye kuba wahita ugira icyo uvuga. Nimutubwire uko abaunzi ba mbere b’akagari babikemuye, mutubwire uko abakabiri babikemuye , mutubwie n’urwo Rukiko urwo ari rwo . Mutubarize uwo wasenyewe inzu nawe avuge uko abyumva ku ruhande rwe, nta wumva urw’umwe. Mutubwire impamvu amafaranga yasigaye batayamuhaye, mutubwire n’umuhesha w’inkiko warurangije. Mutubarize umunyamategeko uko bimera. Mutubarize uyu wasohowe mu nzu aho yaba yarajyiye gutambamira iyi cyamunara n’uko bamusubije……iyi nkuru ni confusing. Please hakenewe ibindi bisobanuro. Mutubarize niba yaba mbere yararegeye ibyo byuma bimutigisiriza inzu n’uko byakemuwe.

  • Biraboneka neza ko uyu mugabo ari umukene,nta ngufu afite kandi nta muntu umuzi.Bityo nta butabera yigeze agira kuko ba GITIFU bariye ruswa cyane BAKEMURA IKIBAZO KUBURYO BUBOGAMYE!!

  • Nanjye n’ubwo ntari umunyamategeko ndabona iyi famille yararenganye. Kugeza aho umuntu akurwa mu bye kubera inzu ye yasenywe n’imvura.

  • None se ahubwo ayo mafaranga yasigaye arihe? Ninde ugomba kuyatanga? Kabisa barenganure bariya bana nibo Rwanda rw’ejo babashe gusubira ku ishuri.

  • Narenganurwe!! Si kuriya baca imanza. Urubanza barusubire mu mizi yarwo. Imanza za bagitifu ziba zuzuyemo amaranga mutima ashingiye kuri ruswa.

  • Aka niko karere kacu. abayobozi b’akarere ni inactive, nta infrastructures (amazi, amashanyarazi, imihanda ni inzozi tutarota) nta butabera, nta terambere. ni za corruptions zigendera. gusa perezida azadusure yumve gutaka kwacu

    It’s a shame. Ruhango wagirango baratwibajyiwe especially mu murenge wa Kabagali, na mayor ntitumuzi.

  • Ubu se aha ntakibazo cya Ruswa kirimo ra?

  • niko bimeze murwanda , iyo umuntu akugiriye nabi afite aho ahurira nabayobozi iyo ugiye kumurega niwowe bahana . nge ibi mbabwira byambayeho inshuro zirenze ebyeri ubutabera bwo murwanda mpita mbuhurwa , nawe se niba ibyobyuma byarangizaga urworugo kuburyo bugaragara kugeza ubwo babihakuye ,hanyuma invura nayo ikagwa ikaruhuhura ubwo murunva uyu munyarwanda atararenganyijwe nabari bashinzwe kumurenganura .muhame hamwe nabagacaca braje babate hanze , ikibabaje nuko ingaruka zihungabanya abana nabanyina.

  • Usanga abayobozi birira ruswa. ikigaragara ni uko Aphrodis ashobora kuba yifashije kuburyo yaba yaratanze ruswa. ikindi kintu kerekana ko Habimana arengana nuko ibyuma by” Aphrodis byabangamiye Habimana kare kose. Ariyo mpamvu abayobozi bavuniye agati muryinyo bitewe na ruswa bahawe bn’ Aphrodis. Mbese ko abo bacamanza bazarya bakirya , amafr yasigaye baramuhaye? abo bantu bazabakanda ijisho

  • Tjr Ruhango,Ariko kuki Muri iyi minsi Ruhango ruhango ariyo iri gukorerwamo ibintu byinshi bibi bitumvikana? Bayobozi bakuru b’igihugu bakwiye kureba ikintu kitagenda neza hariya ruhango…. ngizo za grenade, ngaho gutemana ngaho Imanza zipfuye nkizi…. uyu Habimana se niba yaranrenganyijwe kuko atanahabwa niyo ntica nikize ngo wenda ashake aho aba yikinze?..

  • reba kabisa imana ibafashe ibandire muri bihe bari

  • Ni mwihanga turahuze ikibazo cyanyu fuzagikemura nyuma.yiiwgeko nshinga!

  • Musigaye munyonga ibitekerezo byacu.

    • k c: Ibitekerezo byawe nibyo bidahabwa ikaze kubera amagambo mabi y’ivangura rikabije.

  • Abayobozi badashobora gukemura ibibazo by’abaturage bavemo! Nibabanze bashakire uwo muryango icumbi uyu munsi bekurara hanze,babahe vuba ayo mafaranga yasigaye bamaze guteza inzu cyamunara. Harya ba MAJI numvise bakola iki ku karere? Bayobozi namwe baturage b’inyangamugayo mutuye aho ubwo kweri mutegereje ko HE azaza gukemura ikibazo aribyo mushinzwe? Indangagaciro z’ubunyarwanda aho ntabwo zahigeze?
    Imana ibakoreshe!
    Muka

  • umuseke muratubeshye kbs ayo makuru musubireyo kuko nange narahageze mumanza zabo kenshi gitifu nabunzi ntibafata umwanzuro wa cyamunara uwo mugabo yaratsinzwe yanga no gutanga amafaranga urukiko bamuciye baranamuhaye igihe cyo kwishyura abaturage bamuhaye inama azitera utwatsi afite ninzu yindi ahubwo yanze kuyijyamo ngo azahangana paka nawe ushobora kuba warariye sha usubiremo ubaze abayobozi ubaze abaturage ni nzego zumutekano murwanda suko dukora dufite iterambere uko nuguharabika abayobozi

    • Ntibyumvikana uko uyumugabo yavanwa munzuye bigezaha, niyo yaba afite amazu ijana, ntaburenganzira bwo kumuvana munzu kubera akarengane. Mayor wa Ruhango nabayobozi ba Bweramana begure ntakindi bakwiye. Kagame dutabare

  • ndumva umuseke utubeshya ntawuteza cyamunara inzu umuntu abamo adafite aho yerekeza urukiko rurabisuzuma pe muzabaze amategeko uko abisaba ntimubeshye abaturage ngo mubeshyere abayobozi nta muyobozi utegeka cyamunara usibye ubutabera nimukurikirane iyo nkuru neza ese abumutekano bo bababwiye ngwiki?

    • ibyo uvuga ni ukuri, uyu munyamakuru w’umuseke yakoze inkuru agendeye ku marangamutima ye ndetse yari afite n’icyo ashaka kugeraho, ibi birababaje kuba byakozwe n’umunyamakuru w’umuseke kandi ubundi tuziko ari abanyamwuga. gukorera ubuvugizi bano bantu nibyo kandi buri wese yabishyigikira ariko ikigayitse ni uko umunyamakuru mbona yabogamiye ku ruhande rumwe, ntabe yanabajije uyu Karemangingo nawe icyo abivugaho, ikindi kigayitse ni uko umunyamakuru atigeze yagera ubuyobozi bwo muri uriya murenge ngo nabo bagire icyo babivugaho. kuba kino kibazo cyabo cyarageze mu nkiko, inkiko zigakurikiza amategeko ndumva nta karengane karimo, ahubwo uyu munyamakuru wakoze iyi nkuru naduhe inkuru nyayo areke kubwira abanyarwanda ibyo ashaka ku nyungu runaka.

  • Uliya mugabo bamurenganije kubera ubujiji,ubukene,no kutagira umumenya

  • buliya se ko badusaba ngo dusinyire President azakomeze atorwe,harya ubu nuriya nawe akunda presida ra? buliya new bazamusaba gusinya? ngo itegekonshinga rihinduke? ahaaahaaaa!! NTIBYOROSHE

  • Ariko ntimukabone abanyamafuti bazi kwiriza ngo mwumve ko byacitse, Icyambere cyo uwo mugabo ntabuze indi nzu abamo, icyakabiri nuko Uretse n’ inkiko zemeje ko agomba kwishyura n’abaturage baho niyo position bafite, None se umuntu azajya yangiza iby’abandi yange kwishyura nkana kandi abishoboye, nihitabazwa ingufu kandi ngo byacitse. ukurikiranye neza uwo mugabo harimo no guhimana kuko ntiyabuze ibyo yishyura, na nyuma yo guterezwa cyamunara kandi ntiyabuze ahandi ahaba kuko uretse no kugira iyindi nzu, ntabuze ubushobozi bwo gukodesha inzu hariya itageza no muri 15000 Frw. kubwanjye ndashimira Ubuyobozi bwakoresheje ubushishozi mu guteza cyamunara kugirango Aphrodis yishyurwe. uko bamusiragije birahagije!

    • Mubyukuri ubumuntu bwarabuze mubantu ,ikindi nuko abayobozi ba hariya bafite ikibazo.kubona umuntu agira ibyago kabiri akarengana bigeze hariya.

    • Ryan uri iki umuntu cg uri Inyamaswa. nubwo uriya mugabo yaba yari afite ibyo kwishyura urumva ibyo yakorewe ari ukuri? Ese wemera ko gusenyuka kwinzu yabantu ntaruhare yabigizemwo ahubwo nyirinzu ariwe watumye inzu ye isenyuka. none se kuzana imashini ntuzi ko zitigisas inzu bikayiviramwo gusenyuka. Ruriya rubanza rwaciwe nabi nkange wumunyamategeko rwose kuko ntabwo barebye umuzi w’ikibazo ngo bawusesengure neza.

  • Ahubwo abayobozi bakurikirane uyu mubyeyi ubuza abana kujya ku ishuri kuko bihanwa n’amategeko ya Repuburika y’u Rwanda!

  • ariko nubwo yaba afite indi nzu, ikaba ikorerwamo n’undi muntu nawe se amujugunye hanze maze ayijyemo ?? mu by’ukuri inzego zimaze kunanirwa ! byaba byiza hagiyeho undi muyobozi agashyira ibintu mu buryo ! HE Kagame yarakoze cyane rwose ariko nta muntu utagera ubwo ananirwa ! umwanya wa Dr Kaberuka Donald urabonetse nayobore iki gihugu maze turebe ko ibintu byakomeza kuba byiza !

  • Jye mfite ububasha narenganura uyu muryango uku: nahita nsohora mu nzu umuyobozi wabigizemwo uruhare mu gusohora uyu muryango, maze ngaha uyu muryango inzu wy´uwo muyobozi!
    BASUBIZWE IBYAYO AKA KANYA BARARENGANYE! Ntiwagurisha inzu y´umuryango udafite ahandi waba, ni ubunyamaswa si ubutabera!

  • nyamara abahamya ba yehova bababwira ko ubutegetsi bw’isi bunaniwe mukabyanga, babwira ko Yehova atahindura isi paradizo abinyujije muri politike ntimubyemere. mwabisuzumye, ibyo byose ko ari ibimenyetso

  • buriya se koko francoins ntabibona

  • j

  • UBWO SE ABAYOBOZI NA BACAMANZA MUTEGEREJE UMUNSI MUZEHE WACU AZAZIRA KUGIRANGO ICYO KIBAZO GIKEMUKE NDAVUGA PREZIDENT ARIKO NDIBAZA UMUNSI AZABA ANANIWE ABANYARWANDA TUZABA TUGOWE,ABAGORE MUREKE TWISUBIREMO TUBYARE WENDA TWABONA INDI NTORE IZIRUSHA INTAMBWE.NDUMIWE KOKO

  • Uyu mugabo waterejwe cyamunara bamwihimuyeho kubera ko yirukanishije ibyuma bistya bya mugenzi we. Ikindi kandi hagomba kuboneka technical repport y’abize ubwubatsi naho abunzi bo benshi batya ruswa bafatanyije n’abahesha b’inkiko aribo ba gitifu. Mbere yo kuvuga ko afite ahandi yimukira nihabanze hibazwe impamvu ava aho yari ari ku maherere. icyanyuma abo bantu basigaye baradukanye kuvuga ngo abaturage benshi niko babibona ni technique nk’iya article 101 kuri Kagame.

  • RYAN wowe ushyigikiye akarengane uyu mugabo yagiriwe’ yenda uyu watanze ruswa arenganya abandi ni mwene wanyu…,.kandi nawe uzarenganywa igihe utazi !! ihora ihoze…..,…dusobanurire impamvu baciye urwo rubanza bakirengagizako ko urugo rwahirimye bitewe n’ibyuma bisya(moulin) byatumye urwo rugo rujegera !!.

  • uyu mugabo ndamuzi ibyo yaratsinzwe inzego zubutegetsi zamubaye hafi kenshi akanga kuzumva kuburyo haje akagali akagaca amazi haza umurenge awutera utwatsi haza akarere nintara nabandi ugasanga ntabyumvise ahubwo imanza zamujyiye mumutwe ntajya yumva numunyamakuru yamutumiye byamucanze ategura abana barabipanga byose nibyo bikora namwe mushyire mugaciro nihe ubuyobozi uhereye kuri mudugudu ukageza kuri gouvernaire bakurenganya? ahubwo umunyamakuru nawe ahaaaaa si shyashya kuba umunyamakuru sugukora ibyo ushatse nguri nyiracyo ubeshya abaturage ugasebya inzego zubuyobozi nawe bazagukurikirane nzaba umuhamya uko waje nakumenye utaraza

  • Urwego rw’Umuvunyi nirutabare

  • Ndababwira ukuri ko Uyu Aphrodis atizegera asinzira niba Ariko byagenze abantu nkawe ntibajya Bagira iherezo Ryiza aho kumufasha nkumukene yaramuhuhuye ntamahoro y’umunyabyaha.Ruhango nabakuyobora urananiranye nzaba ndeba.

  • nyamara bababwira ko hariho abakorerwa akarengane ubwo mwahakana ibibintu birababaje abayobozi bakwiye kwegura nimba ibyo bavuze haruguru arukuri ubwose kuraza umuturage hanze nibyo bibashimishije kweli

  • uwavuge ibyumwe yarinda asaza arumwere, iyi nkuru yibanze kurumwe nta reme ryukuri ifite namwe mujye mushishoza harumwunzi utegeka cyamunara cg umuyobozi? biva mubutabera bugasuzuma urubanza rugasaba akarere kubwereka ubutaka bwubaburana na numero zibyangombwa byubutaka ntimukihutire kuvuga nkuwanditse iyi nkuru utarashishoje wandintse ibitekerezo byuwaterejwe cyamunara please namwe musome mutekereze byashoboka ko yaba yararenganye cg nawe yararenganyije ntawakwihutira kuvuga ahubwo uwanditse inkuru aducukumburire

    • twe turashingira kubyo dusomye nta kindi tubiziho ntabwo rero commentaire zacu zigendera kuby uriho utekereza none se ni ukuvuga ko ntawe ubuyobozi burenganya ikindi namwe mufite andi makuru mutumire umunyamakuru mumubwire ukuri nyako no turagushyiraho commentaire

  • ariko we rwose bitey isoni n’agahinda none se kuba imvura yaragushije urugo niwe waruhiritse nta soni ubwo butabera ni nyabaki iyo bamuha umuganda ukamusanira.please ubuyobozi bw’akarere ni bukure abo bana hanze .ubu ko imanza za gacaca zaciwe ryari ko ntawe muratereza cyamunara nkansw ibyo byakozwe n imvura muhe ubutabera uwo muryango biragaragar ko harim ruswa kandi umuseke uzadukurikiranire utubwire uko byagenze ntimukarenganye abantu bene aka kageni di.

  • Mana yo mwijuru wowe utanga ubutabera bwuzuye ngusabye kurenganura uyu muryango warenganyijwe n abayobozi, mbisabye nizeye kandi nziko vuba aha bose babona ko bibeshye bagasubiza ubutabera uyu muryango.Amen

  • Vraiment. bayobozi ndabizi ko musoma ibyanditswe nabantu ndabasaba mugire ubushishozi mubyo mukora kuko murahubuka. umuturage ufite amashuri make, cyangwa utaranize, ukennye, wincike, impfubyi kuberiki mutabumva muba mushaka ko HE aza akaba ariwe ukemura ibyo mushinzwe. Habimana yabitabaje inshuro nyinshi asaba ko ibyuma bitunganya amafu byakurwa hafi yinzu wenda yari yubakishije rukarakara ntimwamwumva agezaho ashwana numuturanyi we kuko mutabegereye ngo musabe umuturanyi we gukura ibyo byuma hafi yinzu ye. Ese iyo urwo rukuta ruza kugwira umuntu mwari kubyitwaramo gute. nako umuntu iwanyu ntahabwa agaciro hahabwa agaciro ibintu byabantu byangiza ibyabandi. kubwange ndasaba ubuyobozi burengera ikiremwa muntu kurebe uburyo byasubirwamo kuko ntiwabwira ngo umwunzi nawe kenshi wasaritswe ninzoga zinkorano nko yarengera Habimana udafite nicyo atungisha abana mbonye hariya. Gusa bayobozi hano kw’isi turi abagenzi mushatse mwakwitegura uko muzabazwa ubuzima bw’ abanyarwanda mushyira mukaga.

    • Uri impoli , ntiwarezwe. Uratuka abunzi utanazi ngo barenzwe n’inzoga z’inkorano. U Rwanda rwakubyaye rufite ingorane

  • Bantu mwashyizeho comments zuzuye impuhwe ziri mu mitima yanyu ; mbasabye gufata akanya ko gushishoza no kwibaza: Ukuntu bariya bana bifotoje ntacyo bibereka? Ibi bintu byo mu nzu birunze kwa nde?Inzu yagurishijwe mu cyamunara ni iriya igaragara ku ifoto? Niba ari yo uyu mugabo aracyakora iki n’umuryango n’ibintu bye mu rupangu rwaguzwe n’abandi? Iyi case 1 ni yo abantu bari bakwiriye kuririra ho kugira ngo bemeze ko mu gihugu ibintu byacitse ndetse bikagera no mu itegeko nshinga? Mayor na Gitifu ba Ruhango baca imanza??? nta nkiko zihaba? nta bujurire?? Cyamunara yaratangajwe ntiyatangajwe??? Conclusion: Umunyamakuru nasubire mu Ruhango atugezeho inkuru icukumbuye kurusha ho

  • AFLODIS NIWE WATUMYE INZU YAMUGENZI WE IHIRIMA KUBERA IBYO BIMASHINI BISYA, AHUBWO SE MUMUDUGUDU HEMEREWE KO HAJYA URUGANDA RUSAKURIZA ABANTU MUMURENGANURE VUBA CG PEREZIDA WACU ABICAZE ABARENGANYIJE URIYA MUNTU. KABONE NIYO YABA AFITE INDI NZU NTABWO IBYE BYAGENDERA AKAMAMA!

  • Ngo urukuta rwahiritwe n’imvura. None se uyu muryango niwo wagushije imvura? Ibi bigomba gushira hano murwanda. aka ni akarengane peeeee. Uziko hari bamwe mubayobozi batakigira isoni?????

  • Ibi bintu Mayor wa Ruhango yaba abizi!??? this is so unfair!!! uyu aba bana barababajee bakwiye gufashwaa byihuse!!!

  • Nshuti bavandimwe mu mategeko hari amahame menshi ariko reka mbagezeho abiri (2) kugira ngo nanje ntange igitekerezo.

    1. Lex Dura Sed Lex ugenekereje biravuga ngo itegeko rirakomeye ariko nitegeko byavuzwe n’umwami wabaroma Romulus mu 543 mbere ya yezu kristo ubwo impanga ye Remus yari yakoze icaha gihanishwa igihano cy’urupfu , ico gihe umwami niwe war umucamanza mukuru bamuregera impangaye abaturarage bategerezanije amatsiko ijambo rye nibwo yavuze Lex Dura Sed Lex.

    2. Ubi Societas, Ibi Jus ugenekereje biravuga ngo Ahari abantu cg sosiyeti haba hari namategeko.

    Ico nshaka kuvuga nshuti bavandimwe banyarwanda iterambere rirambye ntiryagerwaho hatabayeho gishira amategeko mubikorwa, ikindi nuko umwanzuro watanzwe ninzego cg urukiko bibifitiye ububasha ujuririrwa, ariko iyo inzego zubujurire zirangiye umwanzuro ugafatwa ntakindi gikorwa nkeretse gushyira mubikorwa umwanzuro wafashwe nurukiko.

    Reka mbibarize aka kantu: Ese kuki wunva wahisha inshuti cg umuvandimwe wakoze icaha ariko ukaba utifuza kuba wakorerwaho cg uwawe ico caha? kuki wunva inzego ziperereza wazima amakuru kubyabaye ariko wowe byakubaho ukifuza guhabwa amakuru kugira ngo urenganurwe?

    Urwanda ruzubakwa nabanyarwanda kandi bizashoboka aruko itegeko ribaye itegeko rikava mumpapuro rigashyirwa mubikorwa.
    Muhumure nta gikuba cacitse niba mubyukuri inkuru nunvise ariko yagenze ahubwo nimunezezwe nuko ejo hazaza hiki gihugu ari heza niba bikomeje gutya itegeko rikaba rimwe kandi rigakoreshwa kimwe kuri bose kandi igihe cose. Murakoze

  • Tomasi ushobora gusanga yifuza icyageza president hariya kuko iyo ahageze byose bihita bikemuka.abaturage ntibanga president banga abandi bayobozi kuko abenshi baba bareba inyungu zabo gusa

  • @ryan.kereka niba wenda inzu itarasenywe nuko urugo rwaguye cg niba yarabigizemo uruhare ngo rugwe! nonese niba urugo rwaraguye ushatse kuvuga ko ari amakosa ye.we se ntiyarakeneye gusana urwo rugo rwaguye?oya niba uko byanditswe ari ukuri barebe neza ko hatarimo na ruswa ahubwo kdi nta mpamvu n imwe niyo yaba afite amazu 8 cg ubushobozi bungana bute kurenganwa ugakurwa mu nzu yawe cg bagatuma ukodesha wari mu nzu yawe si byo.nage kwa meya ahubwo numvushe bavuga ngo meya wa ruhango ni umuntu mwiza

  • Wowe wiyise umuseke.play your mind,ubwo urumva nagira ibitekerezo nkibyo ufite?cg urumva ntajya mvuga ibijyanye nimyumvire yawe? Ngewe mvuga ukuri kd ukuri kuraryana.nintayo mpamvu kugukorogoshora.

  • Wowe wiyise umuseke nundi utekereza nkawe,ndgirango mwumve iby’abanyapolotiki,urugero;;hari ibihumbi byabaturage byirirwa bijya kunteko nshingamategeko gusabako iteki nshinga ryahindurwa,,haruwo urumva bafunze cg Ngo bamushinje ikintu kibi? Ariko ibuka intwarane zamariya ntizagiye gusabako president yavaho,nubutegetsi bukareka kwica abantu? Ibyababayeho ntubizi? Nibyiza cg nibibi? Sibitekerezo batangaga,nkabariya bajya kunteko nshingamategeko? Play ur mind bro.

Comments are closed.

en_USEnglish