REMA irasaba ibigo bya Leta gufata neza umutungo bigenerwa
*Gucana amatara ku manywa
*Hari aho amazi yirirwa ameneka ntawubyitayeho
*Abanyarwanda barasabwa kwita ku kurengera umutungo kamere
Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe gukoresha neza umutungo kamere hirindwa gusesesagura no kurinda ibidukikije, umuyobozi wa REMA yavuze ko hari ibigo bya Leta byangiza umutungo w’abaturage binyuze mu gufata nabi bimwe mu bikoresho bahabwa na Leta.
Muri iki kiganiro cyibanze ku kureba uko umutungo kamere wakoreshwa neza hagamijwe kurinda ibidukikije, Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yasobanuye ko ibigo bya Leta bisesagura umutungo wa rubanda binyuze mu gucana amatara ku manywa, gukoresha nabi impapuro cyangwa amazi yirirwa ameneka.
Yongeyeho ko ibyo byose bisesagurwa ari imisoro y’abaturage.
Dr Mukankomeje yavuze abantu bose bagomba kugira uruhare mu kurwanya ibyakwangiza ibidukikije kuko bireba ubuzima bwa buri wese ndetse asaba abaturage bakoresha amacupa yakoreshejwe kubanza kuyakorera isuku kugira ngo atangiza ubuzima bwabo.
Ngo nyuma yo guca amashashi ubu hari ibindi bikoresho bitabora nk’amacupa y’amazi, akoreshwa inshuro nyinshi bityo ubuziranenge bwayo bukaba butizewe neza.
Minisitiri w’umutungo kamere Dr.Vincent Biruta yasabye buri wese kumva ko akwiye kugira uruhare mu kubungabunga umutungo kamere w’igihugu.
Yagaragaje ko mu gucukura amabuye y’agaciro hari abangiza ibidukikije ariyo mpamvu ku munsi mpuzamahanga wo gufata neza ibidukikije uzaba tariki ya 30 uku kwezi, bazajya mu karere ka Rutsiro, Intara y’iburasirazuba gusiba ibyobo byacukuwemo amabuye y’agaciro bigasigwa byanamye, bakazanatangiza umushinga wo kubungabunga ishyamba rya Gishwati na Mukura.
Ku myanda iva mu nganda ikangiza imyaka y’abaturage ndetse ikaba yanabatera uburwayi, Steven Niyonzima umukozi muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yasobanuye ko barigukangurira abakozi bo mu nganda gufata neza imyanda, bakayibyaza ibindi aho kuyirekura igateza ibibazo.
Yasabye ko ubuyobozi bw’uruganda bugomba gushaka inyungu z’igihe kirekire aho kumva wakorera menshi ubundi ukimuka kuko aho usanzwe wahateje ibibazo.
Icyumweru cyahariwe kurinda ibidukikije kizatangira kuwa 30 Gicurasi kugeza tariki ya 5 Kamena, mu mujyi wa Kigali bazateranira muri Nyarugenge, Gasabo ndetse na Kicukiro.
Photo/T Ntezirizaza/UM– USEKE
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Umuseke vyagenze gute? Ntimukiduha amakuru aryoshe! Dushaka amakuru avuga ingene imyirekano iriko iragenda mu Burundi, nayandi yapolitike, mukatubwira nkabanyepolitike bakubiswe na leta canke bahunze kuburubwoba.
Zamutubwira ivyankurunziza na bakagame.
Oya Dr Biruta yabeshyeye abanyamuryango ba PSD ngo barashaka guhindura itegekonshinga kandi abeshya !! biriya bimugabanyiriza icyubahiro !
Comments are closed.