Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Kamena 2015 ku kicaro cy’ishuri rya IPRC-Kigali hashizwe ibuye ry’ifatiro ry’ahazubakwa Ikigo kizaba gishinzwe guhugura abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ryiswe Rwanda Technical Teachers Institute (RTTI). Iki kigo kizaba ari cyo cya mbere kigiye kubaho mu Rwanda kikazubakwa ku nkunga ya Korea y’epfo binyuze muri mu mushinga […]Irambuye
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu, yarabereye muri imwe mu nzu mberabyombi bya Solace Ministries, yasize abantu 240 bari bayitabiriye babonye inama zizabafasha kumenya icyakorwa ngo abanyarwanda bose hamwe biyubakire igihugu. Iki kiganiro cyateguwe n’Ikigo cyitwa The Mustard Seed Institute kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufasha abantu kwiyunga binyuze mu gusana imitima no […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Kamena Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, aguma mu nzu y’imbohe nyuma y’uko ubusabe bwe ko yarekurwa by’agateganyo nk’uko byakorewe Judith Kayitesi bareganwa buteshejwe agaciro. Kuwa mbere w’iki cyumweru mu iburanisha Sheikh Bahame Hassan yanze kuburana urubanza mu mizi, ahubwo we n’abamwunganira […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Police y’u Rwanda ifunze umusore witwa Marius Kubwimana yatawe muri yombi tariki 28 Gicurasi 2015 akurikiranyweho kwiyita, kuri Facebook, « Apotre Dr.GITWAZA Paul Muhirwa » maze agakusanya amafaranga yita ituro ku bakristu aciye kuri uru rubuga yahimbye rufite abarukunda (likes) 9 100. Itorero Zion Temple riyoborwa na Apotre Paul Gitwaza […]Irambuye
Mu bigo bimwe byigenga na cyane cyane ibya Leta hari za mudasobwa nyinshi zijugunywa kuko zapfuye, nyamara ngo hari nyinshi muri zo ziba zarapfuye utuntu duto ariko zikajya mu bigomba kujugunywa bigatuma akayabo kazigenzeho gatakara kubera kutamenya ko zishobora gusanwa neza. Tumba Colege of Technology yatangije gahunda yo gusana za mudasobwa zo mu bigo bitandukanye […]Irambuye
Ubwo basuraga Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera mu mpera z’iki cyumweru twarangije, abakozi b’Agaseke Bank bibukije abanyarwanda ko kwibuka no kwita ku nzu ari inshingano zabo bose kandi bagomba kuzabikora uko ibihe bizagenda bisimburana iteka. Kuri bo ngo ibi bizatuma abana batazibagirwa ibyabaye kandi n’abakuru bakajya babona ubukana by’ibyayeho. Bakigera ku Rwibutso abakozi ba Agaseke […]Irambuye
Gicumbi – Kuri iki cyumweru ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byumba bicaraga ngo barebe ibyo bagezeho mu mwaka w’imari wa 2014-2015 bishimiye ko bageze kuri byinshi bari bahize, ariko bavuga ko bagiye kongera ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bakarenza 90% bariho ubu. Batangaje ko bishimiye kuba barazamuye cyane ubuhinzi bw’ingano n’ibirayi ibirayi, ko […]Irambuye
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kicukiro yateranye kuri cyumweru i Remera, yari igamije kurebera hamwe ibyabagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka washize ndetse n’ibyo bateganya gukora ubutaha, havuzwe ko nubwo hakozwe byinshi birimo kubaka ibikorwa remezo no guhugura abanyeshuri mu bikorwa by’ubumenyingiro n’ibindi, ngo kimwe mu byo baragezeho neza harimo ko kuboneza imbyaro bikiri hasi […]Irambuye
Gasabo – Mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga muri Seminari Nto ya Ndera kuri uyu wa 30 Gicurasi 2015 abanyeshuri basobanuriwe ibyabaye mu Rwanda kuko abahiga ubu baribataravuka. Babwiwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta ko kwibuka binagamije kwereka urubyiruko aho rukwiye kwerekeza igihugu. Abenshi mu banyeshuri biga muri […]Irambuye
Ejo ubwo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga IPRC Kigali riherereye ku Kicukiro ryibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’ikigo bwasabye abanyeshuri kuzagira ubutwari nk’ubw’ingabo za RPF zabohoye u Rwanda igihe rwari mu icuraburindi mu 1994. Muri iki gikorwa bakoze urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro nyuma baragaruka bibukira kuri sitade […]Irambuye