Digiqole ad

Nyabugogo: Ibibazo muri Koperative y’Abamugaye byatumye bamwe basubira gusabiriza

 Nyabugogo: Ibibazo muri Koperative y’Abamugaye byatumye bamwe basubira gusabiriza

Barigora Jean umwe mu bamugaye bavuga inkunga ntabwo ibageraho kandi atuye mu karere ka Nyarugenge.

Abafite ubumuga bo mu karere ka Nyarugenge cyane cyane abasabiriza muri Gare ya Nyabugogo bavuga ko babajwe no kuba Police ibabuza gusabiriza kandi ngo nubwo bivugwa ko bahabwa inkunga na Leta itabageraho ahubwo iribwa n’ababahagarariye maze bo bakabura andi mahitamo bakajya gusabiriza.

Barigora Jean  umwe mu bamugaye bavuga inkunga ntabwo ibageraho kandi atuye mu karere ka Nyarugenge.
Barigora Jean umwe mu bafite uvuga ko  inkunga itabageraho.

Barigora Jean ufite imyaka 45, afite abana batatu atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mwendo mu Kagali ka Nyabugogo avuga ko ikibazo bafite ari uko Leta ibaha inkunga ariko inkunga ntibagereho.

Muri Nyabugogo bashyiriweho iduka ngo rizacururizwamo ibintu bitandukanye rizajya ribafasha, ariko kugeza ubu ngo nta kintu barabona.

Ati “Polisi iradufata ikadufunga bitewe nuko dusaba, duhora twumva mu maradiyo ngo inkunga twahawe na Leta izajya idufasha ariko kugeza ubu iyo nkunga ntabwo itugeraho.”

Barigora avuga ko yumvise bavuga ko hari iduka rifasha abamugaye bari muri Koperative ariko ngo ntaryo barabona, ndetse ngo na ‘Alimentation’ bitwa ko bafite ntibazi aho ibitsa amafaranga yinjiza ndetse ngo abayikoramo nta bumuga bafite.

Aba bamugaye batunga agatoki uwitwa Bisangwa wo muri Koperative yabo Nyabugogo mu gukoresha nabi inkunga igenerwa Koperative bo ntibagereho.

Mesengesho Eric afite imyaka 15, avuga ko yatereranywe n’ababyeyi be bityo ngo ubu atunzwe no gusaba. Nawe avuga ko Police ibarenganya iyo ibabuza gusaba kandi nta yandi mahitamo bafite.

Ndayisenga Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko mbere bagiye batanga inkunga zitandukanye zigenewe abafite ubumuga, gusa ngo hari amakuru bafite ko habayemo ikibazo cy’ubujura muri Koperative Baho Neza iba Nyabugogo.

Ati: “Ubu twashyizeho itsinda ry’abantu bazakurikirana iki kibazo harimo na Police, kuko twumvise ko harimo n’ikibazo cy’ubujura, ubu durategeje ibizava mu iperereza.”

Ndayisenga avuga ko batanze inkunga zitandukanye kugira ngo zifashe abafite ubumuga maze bave mubyo gusabiriza mu mihanda, ariko ngo bumvise ko iyo nkunga koko yagiye inyerezwa.

Bisangwa Jean de Dieu umugenzuzi wa Koperative Baho Neza Nyabugogo yavuze ko iriya koperative ari imwe mu ma Koperative icumi y’abafite ubumuga ari mu karere ka Nyarugenge.

Bisangwa utungwa agatoki mu kunyereza amafaranga yatanzweho inkunga, avuga ko icyo kibazo nta gihari gusa bategereje ko Akarere gashyira ibintu ku murongo nyuma bakabona gukomeza (gatangaza ibyavuye mu iperereza).

 

Singirankabo Thomas wahagaritswe ku buyobozi bwa Koperative Baho Neza kubera ibi bibazo, we avuga ko mu basabiriza Nyabugogo nta muntu wo muri Nyarugenge urimo, ngo baba babeshya ko ariho batuye kandi ari abava mu tundi turere.

Rutayisire Augustin wo muri Koperative Baho Neza Nyabugogo yavuze ko ibyavuzwe na Bisangwa ko bakoze inama nk’inteko rusange ngo bahagarike Perezida wa Koperative ari ukubeshya, ndetse ngo kuba avuga ko impamvu bahagaritse Perezida wa koperative ariwe Thomas ari uko adafite ubumuga  ngo nacyo ni ikinyoma.

Yagize ati: “Bisangwa arabeshya ntabwo natinya kuvuga ko ariwe wariye amafaranga y’abanyamuryango ba Koperative, kandi iyi nama yo guhagarika umuyobozi Thomas Singirankabo ntayabayeho. Status yacu ivuga ko 35% y’abagize Koperative bagomba kuba ari abantu badafite ubumuga, naho 65% b’abanyamuryango bakaba bafite ubumuga, gusa dutegereje imyanzuro izava mu Karere ka Nyarugenge”.

Rutayisire Augustin yemeza Koperative yashinzwe na Thomas Singirankabo kuko ariwe watanze amafaranga menshi y’inshingamuryango angana na 1 650 000.

Kugeza ubu ngo iduka ryagombaga gufasha abamugaye kugira ngo bibesheho rirafunze kubera kunyereza umutungo w’iyi koperative ariko ngo bategereje ikemezo cya nyuma cy’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge.

iri niduka ryashizweho kugira ngo izafashe Koperative BAHONEZA NYABUGOGO ariko abanyamuryango bavuga amafaranga ntabwo abageraho
iri ni iduka ryashizweho kugira ngo rizafashe Koperative BAHONEZA NYABUGOGO ariko abanyamuryango bavugako  amafaranga atabagezeho
Iduka rirafunze n'iyi ngufuri
Iduka rirafunze n’iyi ngufuri

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish