Nyanza: Ikigo RDB kirigisha abagororwa gukoresha ‘Computer’
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiri muri gahunda yo kwigisha abagororwa 100 ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku gukoresha mudasobwa (computer), iyi gahunda irakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza Suprintandant Innocent Iyaburunga, ngo ‘programe’ za mudasobwa (computer) abagororwa barimo kwigishwa ni WORD, EXCEL na PUBLISHER.
Iyi gahunda yo kwigisha mudasobwa imfungwa n’abagororwa ngo si nshya mu magereza kuko isanzweho muri gahunda yo kubongerera ubumenyi nk’uko biri mu ntego z’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).
Abakozi ba RDB bigisha ikoranabuhanga abagororwa ibikoresho byabo biri mu modoka kabuhariwe irimo mudasobwa zigendanwa.
Uretse kwigishwa mudasobwa abagororwabo muri gereza ya Nyanza banigishwa gusoma no kwandika ku bafunzwe batabizi, indimi ndetse n’imyuga itandukanye.
Gahunda yo kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga n’imyuga RCS ibishyize imbere kuko ngo u Rwanda rwakataje muri zo gahunda.
Abagororwa na bo ngo ntibakwiye gusigara inyuma muri izo gahunda kugira ngo urangiza ibihano bye, ajye akomezanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rw’iterambere.
Amafoto/Safari
Safari Placide
UM– USEKE.RW
1 Comment
ibi birerekana ko abagororwa mu Rwanda bitaweho birenze ko nubwo bakosheje ariko batubagiranye muri gahunda nyinshi zitandukanye
Comments are closed.