Digiqole ad

Karongi : Abaturage 300 bahuguwe mu gusoma, kwandika no kubara

 Karongi : Abaturage 300 bahuguwe mu gusoma, kwandika no kubara

Abaturage 300 bafite impamyabumenyi zabo

Abaturage 300 bo mu ngeri zitandukanye bahuguwe mu gusoma, kwandika no kubara. Aya mahugurwa yabereye muri Ruganda, mu Karere ka Karongi yasojwe kuri uyu wa kane, abayitabiriye bakaba barishimiye amasomo bahawe.

Abaturage 300  bafite impamyabumenyi zabo
Abaturage 300 bafite impamyabumenyi zabo

Umwe muri bo ni umukecuru ufite imyaka 69 y’amavuko witwa Nyirabahashyi Madeleine yabwiye Umuseke ko ijambo rya mbere yabanje kumenya gusoma ari: Kagame Paul.

Nyirabahashyi Madeleine avuga ko impamvu yagiye kwiga gusoma kubara no kwandika ari uko ngo nta terambere ryagerwaho abantu batazi gusoma, kwandika no kubara.

Avuga ko bitewe na Politiki mbi yaranze ubuyobozi mu Rwanda rwo hambere, ngo hari abantu batabashije kwiga, ibi bikaba bigaragara muri iki gihe.

Yishimira ko ubu agiye kujya abasha gusoma ubutumwa bugufi kandi ngo ubu azabasha gukorana n’ibigo by’imari na za banki kuko azi gusoma neza.

Mpfizi Francois Xavier ukuriye umushinga Ejo Heza ukorana n’idini ADEPR yavuze ko iyo igihugu gifite abantu batize benshi, bidindiza amajyambere.

Umunyamabanga w’umurengfe wa Ruganda Niyonsaba Cyriaque avuga ko iki ari igikorwa kiza kandi kizateza imbere umurenge ayobobora.

Ati: “Nta terambere wageraho ufite abaturage b’injiji. iki ni igikorwa cy’indashyikirwa dushima kandi natwe tuzakomeza gushyigikira.”

Abaturage basoje amahugurwa bashimye Leta y’ubumwe yabahaye amahoro umudendezo n’uburyo bw’imibereho bwiza.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azagera no tundi turere twa Rutsiro, Karongi, na Nyamasheke, hakazindwa ku mirenge yo mu cyaro.
Ngoboka Sylvain

UM– USEKE.RW KARONGI

1 Comment

  • Ibi bintu ni danger mu gihugu cyaciye nyakatsi, gifite ubukungu bwiyongera 8% buri mwaka kuva muri 2003 tukaba turi muri 2015.Ugasanga abantu bateraniye mu rusengero ngo bagiye guhugurwa mu gusoma kubara no kwandika.Aho ntabwo bavuyeyo basinye kunyandiko zo gusaba guhindura itegekonshinga? Tubitege amaso kbs.

Comments are closed.

en_USEnglish