Ruhango: Umuyobozi w’umudugudu arashinjwa GUTEMA umuturage
Adiel Musengimana umuturage wo mu mudugudu wa Kabere akagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana mu ijoro ryakeye yaakubiswe ndetse atemwa mu mutwe ubu akaba arwariye ku kigo nderabuzima cya Gitwe. Adiel avuga ko yatemwe n’umuyobozi w’Umudugudu wabo kubera inzangano amufitiye, uyu muyobozi we yahakaniye Umuseke ibi, avuga ko ahubwo Adiel yakubiswe kuko yari afashwe yiba itoroshi umuntu wagendaga ku nzira.
Adiel avuga ko ahagana saa tatu z’ijoro ubwo yari atashye yahuye n’umukuru w’Umudugudu Elidad Rugemangango ari kumwe n’abandi basore maze ngo baramwadukira baramukubita bikabije ndetse uyu muyobozi amutema mu mutwe bamusiga ari intere.
Nyuma yo kumva induru abaturage bahuruye bamujyana kwa muganga, aha niho yabwiriye umunyamakuru w’Umuseke iby’urugomo yakorewe n’umukuru w’Umudugudu.
Adiel avuga ko uyu muyobozi asanzwe amuziza ko umuhungu wa mukuru we (Adiel) yatanze amakuru ko uyu muyobozi w’Umudugudu yatemye ishyamba rya Leta. Aya makuru akaba aherutse gufungisha uyu muyobozi ndetse n’umukuriye w’Akagali ka Buhanda nyuma baje kurekurwa.
Adiel ati “Ni akagambane naraye nkorewe kuko baherutse gufungwa kubera amakuru yatanzwe n’uwo mwene wacu, ndasaba rwose ko nahabwa ubutabera.”
Elidad Rugemangango umuyobozi w’Umudugudu uregwa n’uyu muturage kumukubitisha no kumutema yahakanye ibi avuga ko ahubwo Adiel yari afashwe yiba itoroshi.
Rugemangango avuga ko bafashe Adiel yibye umugenzi wigenderaga itoroshi.
Ati “Yafatanywe itoroshi yari amaze kwiba maze inzego z’irondo zitabarira hafi. Ntabwo yatangiriwe nk’uko abivuga.”
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu babwiye Umuseke ko basanzwe bazi inzangano ziri hagati y’aba bagabo ngo zishingiye ku makuru yatanzwe na bene wabo n’uriya watemwe bigafungisha umuyobozi w’Umudugudu n’uw’Akagali.
Phanuel Kabera umuyobozi w’Akagali ka Buhanda yabwiye Umuseke ko aya makuru y’itemwa ry’umuturage atigeze ayahabwa muri raporo bityo atarayamenya. Gusa avuga ko bagiye gukoranya inama y’Umudugudu bakamenya iby’ibi bivugwa.
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango
3 Comments
toka satani umuyobozi wagakwiye kuba intangarugero niwe wabaye iyambere mu gutemana mbega umuyobozi gito nashyikirizwe ubutabera kabsa gusa jye mbona igihano cyo gupfa cyagakwiye kugarukaho cyangwa se bagashyiraho kunyonga kuko abanyarwanda dusigaye dufite ubugome ndenga kamere kabsa byibura hjaej icyo gihano abantu bazibukira
Mbabajwe na kabera nukuntu yitonda disi.bakaba bamuzana murayo matiku.
Mujye mushyiraho amafoto yabo bagizi umuntu ajye amenya uko abagendera kure.ntawamenya da!
bamufate bajye kumufunga. nta kindi gikwiriye abagizi ba nabi uretse kubahana babafunga.
Comments are closed.