Digiqole ad

Mugesera yavuze ko PME amushinja ashaka kumwihimuraho

 Mugesera yavuze ko PME amushinja ashaka kumwihimuraho

Mugesera yemeza ko PME nta kindi agamije uretse kumwihimuraho

“Mu 1990 kubera umwuka mubi hari Abatutsi benshi bahungiye mu ngo z’Abahutu”;

 “Yavuze ko yari agiye kwicirwa muri Gereza kubera jye. Yazinduwe no kwihimura”.

Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Leon Mugesera ku byaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya, kuri uyu wa 20 Nyakanga uregwa yabwiye Urukiko ko kuba Umutangabuhamya wiswe ‘PME’ yaravuze ko ategereje ibyangombwa bizoherezwa na CNLG kugira ngo aburane ubujurire bwe ari ikimenyetso cyo kuba yarazinduwe no kwigura kugira ngo azagabanyirizwe ibihano.

Mugesera yemeza ko PME nta kindi agamije uretse kumwihimuraho
Mugesera yemeza ko PME nta kindi agamije uretse kumwihimuraho

Mugesera uregwa kuba yarakanguriye Abahutu kwanga Abatutsi abinyujije mu ijambo yavugiye muri “meeting” yo ku Kabaya uyu munsi yatangiye abwira Umucamanza ko hari ibyo atabashije kunenga PME aherutse kuvugaho bityo ko yifuza kubikora none.

Uregwa (Mugesera) yavuze ko kuba PME yaravuze ko mbere y’intambara yo mu 1990; mu Rwanda hari amahoro ari ikimenyetso cy’uko amoko (Abahutu n’Abatutsi) bari babanye neza.

Mugesera ati “ yivugiye ko avant la guerre (mbere y’intambara) ya 1990 mu Rwanda hari amahoro;ndetse n’Abatutsi bahunze umwuka mubi wari uriho icyo gihe bahungiye mu ngo z’Abahutu; mbere y’iyi ntambara hari amahoro.”

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe; PME yabwiye Urukiko ko mu mwaka wa 2002 yari yakatiwe igihano cy’urupfu ariko ko yajuririye icyagisimbuye (nyuma y’aho gikuriwe mu mategeko ahana y’u Rwanda) akaba ategereje ko komisiyo irwanya Jenoside CNLG yohereza ibyangombwa ngo aburane ubujurire.

Ibi uregwa (Mugesera) yabihereyeho avuga ko uyu muntangabuhamya yaje kumushinja agamije indonke zo kugira ngo azagabanyirizwe ibihano.

Mugesera ati “…yazinduwe no kugira ngo azagire ibyo ahabwa;…ni ukwigura, yaje mu buryo bwa mpemuke ndamuke.”

Akomeza gushimangira icyaba imbarutso yo kuba Urukiko rwatesha agaciro ibyatangajwe na PME; Uregwa (Mugesera) yabwiye umucamanza ko kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko aho aba muri gereza yaragiye kwicwa kubera mugesera bigaragaza ko yaje kumushinja agamije kwihimura.

Uregwa ati “…iki ni ikintu gikomeye cyane; bigaragaza ko yaje aje kwihimura, ntashobora kuba umutangabuhamya kuko arafite agahinda avuga ko namuteye, nta impartiarite (ukutabogama) yagira.”

Agendeye ku ijambo PME yavugiye mu rukiko; uregwa (Mugesera) yabwiye Umucamanza ko uyu mutangabuhamya yaje mu mwambaro w’abatangabuhamya ariko agamije kugira ngo uregwa ajishwe.

Mugesera ati “ yivugiye ko kubera ibyabaye mu Rwanda mu 1994 yiyemeje gufasha igihugu, bivuze PME egal (angana) na acquisition (kurega), egal proculaire general (Umushinjacyaha mukuru).”

Nk’uko asanzwe kubitangariza urukiko; Mugesera yabwiye Umucamanza ko PME yazanywe mu rukiko kugira ngo Mugesera wa nyawe yangwe.

Yanabwiye Umucamanza ko ibyatangajwe na PME ko aribyo ngaruka z’ijambo ryavugiwe muri meeting yo ku Kabaya ari ukubimugerekaho kuko hari icyabiteye.

Ati “…imyigaragambyo yo kwamagana amasezerano ya Arusha niyo yateye imidugararo, niko guhindukamo kwica Abatutsi.”

Iburanisha ryimuriwe kuwa Kane tariki 23 Ubushinjacyaha butangira kunenga ibyagiye bigarukwaho n’uruhande rw’uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gumya ubemeze

Comments are closed.

en_USEnglish