Abarimu n’abanyeshuri mu bice by’ibyaro bavuga ko bafite impungenge ku ivugurura mu burezi mu mashuri abanza n’ay’iyisumbuye rizatangirana n’umwaka wa 2016 aho umunyeshuri azajya agira uruhare runini mu myigire ye(competence based curriculum) bitandukanye nuko byari bisanzwe byo guhabwaga amasomo yose na mwarimu ndetse akanamufasha kuyakurikirana. Impungenge bafite zishingiye ku bushobozi bucye bw’umunyeshuri bwo kwishakashakira ubumenyi […]Irambuye
Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi wigeze kuba umuvugizi w’Ishami rya police y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yongeye guhabwa izi nshingano asimbuye CIP Emmanuel Kabanda wari wamusimbuye kuri uyu mwanya. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda; CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro yagiranye n’Umuseke aho yavuze ko impinduka nk’izi ziba zigamije kunoza imikorere. […]Irambuye
Iburasirazuba – Umusore w’imyaka 18 witwa Mutuyimana bakundaga kwita Giteke wo mu mudugudu wa Rugunga akagali ka Gitara mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza yarohamye mu idamu (icyobo kigari cy’amazi yo kuhira) ahasiga ubuzima. Uyu musore yarohamye ariho yoga muri iki cyobo, ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare buvuga ko uyu musore yariho yogana na […]Irambuye
Kuri iki cyumweru abakobwa bibumbiye mu muryango w’abakobwa bahoze bayobora muri za Kaminuza ndetse n’abakiyobora ‘The Girls Leaders Forum (GLF) basuye abahoze ari ingabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Nyamata mu mudugudu wa Nyaruvumu mu Bugesera. Umuyobozi wa Girls Leaders Forum wungirije ku rwego rw’igihugu Umutoniwase Ange yabwiye Umuseke ko iki […]Irambuye
Mu ruzinduko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’ibigo biyishamikiyeho,yagiriye mu nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi muri Mahama mu Karere ka Kirehe, Umunyamabanaga uhoraho muri iyi Minisiteri Umulisa Henriette yavuze ko nubwo hari ibyakozwe ngo abacumbikiwe muri iriya nkambi babeho neza, ngo hakiri abana badafite aho aba bakeneye imiryango ibakira. Kuri we ngo abana bagomba kubonerwa imiryango ibarera […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo cya kare abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge basanze umurambo wa Rudasingwa munsi y’urugo waguye mu mukingo uri hejuru y’urugo rwubatse munsi yawo(umukingo). Abaturage bemeza ko nyakwigendera yari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, akaba yarafite umugore bamaranye hafi umwaka, ariko batarabyarana umwana. Ubu […]Irambuye
Nyuma yaho mu mwaka wa 2010 hasohocyeye ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge bwagaragazaga uko Abanyarwanda babanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri ubu hagiye gukorwa ubundi bushakashatsi nkabwo bugamije kureba intambwe imaze guterwa m’ubumwe n’ubwiyunge n’imbogamizi zikirimo ngo bugerweho mu buryo busesuye. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yabwiye abanyamakuru ko kuba kwibuka byarabereye ku rwego rw’umudugudu, ngo byatumye abantu benshi bitabira ibikorwa byo kwibuka no gukemura ibibazo byinshi by’abarokotse, iyi komisiyo kandi yavuze ko inkunga yatanzwe yiyongereyeho hafi miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Dr. Bizimana Jean Damascene yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu aho yavuze […]Irambuye
Urwego rw’abunzi mu karere ka Kayonza muBurasirazuba bw’u Rwanda rurashimirwa uruhare rwagize mu gukemura amakimbirane muri sosiyete nyarwanda ariko rugasabwa kuzongeramo ingufu mu gihe manda y’uru rwego izaba yongerewe. Ibi barabisabwa n’umuryango International Rescue Committee ufasha abaturage guhabwa ubutabera buboneye binyuze mu nzego z’abunzi. Uyu muryango utegamiye kuri Leta wongeraho ko uru rwego rw’abunzi rugikeneye […]Irambuye
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda Cell, yegereje abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi gahunda ya Tunga TV izabafasha gukurikirana amakuru yo hirya no hino, kubera ko aho batuye ari kure n’Umujyi. Iki gikorwa cyo kwegereza abaturage gahunda ya Tunga TV, cyabereye mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga. GASORE Gaston Patrick, Umukozi wa MTN, […]Irambuye