Ntimugatinye kwiyambaza Fraipont nk’Umutagatifu – Mgr Mbonyintege
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara, yabwiye abari aho ko bagomba kujya bamwiyambaza nk’Umutagatifu kuko ibyo yakoze bimushyira mu kiciro cyabo. Yavuze ko Kiliziya Gatulika ishaka kuzareba uko yagirwa Umutagatifu, ishusho ye nini igashyirwa mu kigo cya Gatagara rwagati abantu bakajya bamwiyambaza nk’Umutagatifu.
Yavuze ko kuba Fraipont yarabonye ko hirya y’ubumuga umuntu aba afite harimo ubundi bugingo ari ikintu cy’ingenzi.
Ati: “Bene Fraipont ntimugatinye kumwiyambaza. Muzatwandikire ubuhamya bw’ibyo yakoze bibikwe neza kandi mujye mumwiyambara mukoresheje Noveni. Ntabwo umuntu yaba yarakoze ibyiza nka biriya ngo ureke kumwiyambaza nk’Umutagatifu.”
Yashimye ko yagiye ahimbira abafite ubumuga imirimo kugira ngo bazagire ubuzima bwiza amaze gutabaruka. Yabwiye abari aho ko yemera ko Padiri Fraipont yabaye Umutagatifu.
Ati: “Njyewe nararangije kubyemera abatabyemera ni akazi kanyu.”
Mgr Mbonyintege yasabye abana barererwa i Gatagara kuzagira ishyaka nk’irya Fraipont Ndagijimana. Ati: “Namwe muri amizero y’igihugu kandi imbuto Fraipont yateye na we muzayifumbire igire imbuto nziza.”
Padiri Fraipont Ndagijimana afatwa nk’umugiraneza wafashije abafite ubumuga kugira agaciro abinyujije mu gushinga ikigo kibafasha kuvurwa ingingo no kwiga bityo bakabasha kwirwanaho nk’abandi Banyarwanda bose.
Mbere ye abafite ubumuga bafatwaga nk’abantu badafite agaciro mu muryango nyarwanda. Umubyeyi wabaga afite umwana ufite ubumuga yamufataga nk’utazagirira igihugu akamaro ndetse bamwe bakabajugunya.
Musenyeri yavuze ko kwibuka Fraipont ubu bibaye ku nshuro ya 35. Kuri we ngo ni umunsi mukuru w’ibyishimo ku gasozi kiswe ak’amizero kuko Fraipont Ndagijimana yashinze Gatagara agamije ko abazahaba bazishima. Ngo yavanye abafite ubumuga ibuzimu abashyira ibumuntu.
Frere Kizito Misago umuyobozi wa Gatagara yavuze ko ikigo kimaze imyaka 57 gitanga ubuvuzi, uburezi bwihariye no kudaheza. Yashimye ko uyu mwaka Minisiteri y’Ubuzima yahaye iki kigo ubuzima gatozi nk’ikigo kivura abafite ubumuga bw’ingingo, asaba Minisiteri kuzaza gufungura iki kigo mu buryo bwihariye.
Ati: “Iyo usubije amaso inyuma usanga abafite ubumuga barahabwaga akato ariko HVP Gatagara yabaye igisubizo ku bafite ubumuga. Ahataba ubwihebe haba icyizere.”
Yavuze ko indangagaciro zaranze Fraipont zashinze imizi kuko kugeza ubu HVP Gatagara ikorera mu turere dutandatu mu Rwanda. Yasabye Abanyarwanda kwita ku bana baba mu ngo zabo kuko ngo barahari kandi wenda baruta abari mu kigo.
Kugeza ubu ngo nta baterankunga benshi bafite bityo agasaba buri wese ubishaka kandi ubishoboye gutera inkunga ikigo HVP Gatagara.
Abafite ubumuga bangana na 35 659 nibo Ikigo cya Gatagara cyahaye service uyu mwaka. Mutuelle nitangira, abagana iki kigo bashobora kuziyongera bityo ngo hazakenerwa abaganga benshi n’ibikoresho byinshi.
Yasabye ko Mutuelle yazajya yishyura vuba HVP Gatagara kugira ngo ikomeze guha abafite ubumuga service bakeneye kuko ngo ibikoresho byabo byihariye kandi ntaho wabyikopesha kuko bituruka hanze. Yavuze ko hazakenerwa amacumbi menshi kandi agezweho, n’imbangukiragutabara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’Abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba yagereranyije Fraipont na Musa wo muri Bibiliya wabashije gukura Abisirayeli muri Egiputa. Fraipont na we ngo yakuye abafite ubumuga ibuzimu abashyira ibumuntu. Yatumye abafite ubumuga bareka kwitwa ibintu bahinduka abantu.
Yashimye ibikorwa by’abihaye Imana mu gufasha abafite ubumuga hirya no hino mu Rwanda. Ngo hirya no hino bita ku bibazo by’abafite ubumuga by’umwihariko kandi ngo ni byo gushimirwa cyane. Yashimye Leta ubufasha iha abafite ubumuga kuko ariyo ihemba abarera abana baba muri Gatagara n’abandi.
Ndayisaba ati: “Leta zose zabayeho nta n’imwe yashyizeho gahunda zihamye zo gufasha abafite ubumuga.”
Kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana byari byitabiriwe n’abantu benshi barimo abana baba mu bigo bitandukanye bya Gatagara mu Rwanda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
18 Comments
Aliko ndibaza, Nkubwo musenyeri iyasabye abarwayibaho gatagara kujyabiyambaza uwomutagatifu nkukwabyemeza (bitaranemezwa na vatikano nkukwamahame ya kiliziya abivuga) ubwo musenyeri abayibukako murabobantu barwariyaho halimo nabaporoso, abadivantiste, abasiramu nabandi benshi batagiriyo myemerere yogusenga cg kuiyambaza izongirwa batagatifu? Iryonaryo ninkingengabitekerezo cg irondakoko rishingiye kwidini. Kiretseniba icyokigo cyakirabarwayi babagatolika gusa nahubundi abandi bahitabumvako icyokigo ataricyabo kukonubundi cyubatswena kiliziya nubwocyitwako cyakirabamugaye bose batitaye kuidini ryuwamugaye wajabagana
Urababaje muvandi, iyo Fraipont wise ingirwamutagatifu atagera mu Rwanda umenya abo barwayi bawe b’abayisiramu n’abaporoso batari kugerwaho nibyo yabazaniye. Ufite ibitekerezo biri hasi cyaneeeeeeeee, Fraipont yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo kugarurira ubuzima abamugaye, wowe ugaya ibikorwa yakoze ngo nuko ari ibya kiliziya gatorika nkwifurije kuzamurusha ugakora ibirenzeho. Gusa birumvikanako ibyo wavuze wabitewe n’ishyari ryuko idini usengeramo nta gikorwa nka kiriya warisangana. Naho gufata ibyo ubonye byose ukabyita ingengabitekerezo nabyo birerekana uwo uriwe pe! Uri muri ba bantu bikuza bumvako batekereza neza naho baramaze kuyobaaa kera. Ahubwo yatinze gushyirwa mu batagatifu kuko yarabikoreye, bizi abo yakuye mu kato ubu bakaba bumva bafite ishema ryo kwitwa abantu.Ikintu kibabaje ushobora gusanga naho uvugako usengera uri muri ba bantu batagira icyo bahamara, aho kugaya iby’abandi kora bakurebereho kandi usabe Roho wa Nyagasani agufashe gukira ubuhumyi ufite ku mutima.
Urakoze cyane muvandimwe.
Padiri Fraipont uretse kudukiza gukambakamba, kwitwa ikimuga, gicumba, masikini, gaturo, ruhuma, kiragi, n’izindi nyito mbi we yarebye kure,atugirira icyizere atubonamo abantu bazagirira igihugu akamaro kandi yabigezeho, uriya yy akeneye kwigishwa,azadusange twebwe Bene Fraipont twarezwe neza nta nzika, azatwegere amenye ufite ubumuga neza, azamenyeraho na Fraipont waduhaye agaciro ubu tukaba duharanira kwigira.
Muvandi,niba Mgr abwiye abantu ko bashobora kwiyambaza Frepont, ntabibategetse. Bikora ubishaka. Kandi umwana kwiyambaza umubyeyi we, nta natimwe byabayr icyaha. Njya ndumva abirahira ba SE kandi barabayr inkozi z’amahano nkanswe kwirahira no kwirindisha uwakoze neza. Iby’imyemerere ntitukabyivangemo.cyangwa NGO tubigire intandaro yo gutukana. Impuhwe z’Imana ziraduhoreho twese.
Maze ibintu byingebabitekerezo
Mujye mubitandukanya
Urumva ukuntu uri matikusi
Ibyo se ko byemerwa nushaka kubyemera
Bihuriyehehe
Fadiri freipont ni umutagatifu nanjye ndabihamya
Abo barokore ufata se ibyabo ntibabimarira munda zabo no mubana babo
Twari dukwiye kuba dufite ikigo kimwe
Cyabamugaye na amadini yuzuye aho
Sha Ceceka iyo aza kuba paster ngo urebe byose ngo biratangira kuribwa nu umugore na abana
None ngo musenyeri aravuze
Niyo myizerereye kandi ni nayo myizerere ya padiri wacu freipond
Widusebereza bishop rero nta ngengas agira Dore ko abubu mutakitubaha
Imana ikomeze guha umugisha abihaye imana
Gaturika aho bari kwisi hose
Bakomeze babe urumuri igihe hari umwijima
Babe umuntu igihe Isi ishaririye
Kandi nawe niba utabona ko ibyo freipont yakoreye abamugaye birwanda ari nu umwera
Ntacyo yapfanaga natwe kuko twe ubwacu twiryanira nkuko utinyutse kurya bishop
Umushyiraho amagambo mabi
Maze we akarenga imbibi agahiza izo zari ingorwa zababaye none zikaba zimereye neza
Haragasingizwa yezu iteka
Udutsindire inzangano iteka Amen????????????
yewe amadini ya ba rugigana yabakozeho rwose,umuntu se bamwiyambaza bate ko uwapfuye ntaho ahurira n abazima ndumiwe,ibi twebwe mu muco wacu tubita abazimu ntago twigeze tubiyambaza kuko tuziko abazimu n abazima ntaho bahurira,twe twiyambaje Imana y’u Rwanda kuva kera,rero ndabona abazungu barabazanyemo ibigirwamana byabo,cyo muve ibuzimu musubire ibuntu,mwibuke umuco wanyu mute iryo co ry abarugigana.barangiza bagakwiza ibuhuhu ngo nta Mana twari tuzi nyamara ahubwo aribo batari bayizi,nta soni kweri ngo kwiyambaza umupfu? ubwo bitaniyehe no gusenga ibigirwamana?
Nta mana y’ahantu runaka ibaho ncuti, habaho Imana imwe yaremye ijuru n’isi naho iyo y’ahantu runaka ntayo. Birantangaje kuba uzana umuco nyarwanda hano ugashaka kuwuvuga utanawuzi, abazimu uvuga iso na nyoko, sokuru na sokuruza barabiyambazaga kereka niba ari ahandi wavukiye ahubwo, wagize amahirwe ahubwo abo wita ba rugigana baraza kuko nanubu uba ukibiyambaza, utazi kwandika amabwa nkaya wanditse. Gusa ushatse wakomeza ukisengera iyo y’irwanda ntawakubuza da, Ryangombe, imandwa na nyabingi ntibazakugaye. Naho ibyo wita ibigirwamana by’abazungu ntawukubwiye ngo ubisenge birekere twe tw’injiji, byihorere rwose wisengere imana zawe. Ikibi utari uzi ahubwo hari igihe usanga umuntu yarapfuye ahagaze ugasanga niwe ushaka kwigira impuguke yereka abandi ibyo bagomba gukora, saba Imana ikugaruremo ubuzima ejo batazaguterekera ugihagaze.
ngiri,urababaje uracyasenga abazimu, bana Ba Bikira Mariya turacyafite akazi kogusa bira abantu nkaba ba ngiri kwisi nimwibuke Ikibeho ati bana banjye najembasanga ariko MWe murampunga,rero dushyirehamwe dusabire ba ngiri kuko murabonako sekibi acyibagwatiriye, ESE bana banana ntaziko ntamuntu upfa ahubwo hapfa umubiri,muzamubwireko ishusho yumuntu abona atariyomuntu burya, padiri ndagijimana phrepot twaratinze kumwakira nkumutagatifu,kandi ngiri mumumbwirireko mwanya wa padiri frepot na rita tumwiyambaza, bana ba Yezu ntimumuseke ahubwo tumusabire kuko siwe ahubwo nisekibi umurimo usha ka kuturwanya.Mugire amahoro
@Ngiri Ko numva ari iby’iwanyu n’ibyo kwa Rugigana byose ntacyo utoramo?
Hari abo nabonye bavuga uko bashatse uriya mupadiri Fraipont, mbatuye utu turirimbo tubiri twahimbwe n’abamugaye yakuye mu kaga aho bavuga ibigwi bye, turi kuri youtube.
https://www.youtube.com/watch?v=zZr9YeyqeS0
https://www.youtube.com/watch?v=fMM4KbfInHM
Bravo John uri umwigisha mwiza PE ngiri nabandi nkawe batanditse babizi uko tubasabire tubereke Mama Bikira Mariya abasabire k’Umwana we bave mû mwijima wa Sekibi ubayobya bakayobya n’abandi.
Yezu yadusabye kuzaba umunyu w’isi
IAriko aba basenyeri ibyo babwira abanyarwanda ngo bajye baramya fraipont kweli buriya bo baramuramya bakamwiyambaza uretse kubeshya? Mwuzina ry’Imana iboraho ngewe aho kugirango ndamye fraipont nakwigira mubasilamu bikarangira cyakora nkajya nemera Yesu nkumwami numukiza kuko icyo nicyo cyonyine abasilamu babura. Ngaho mbwira umuntu muzima wumusenyeli waminuje ngo twiyambaze fraipont. Tumwiyambaze mwibiki se? Ngo atumarire iki Imana itabasha kudukorera? Nonese ari fraipont wubatse gatagara ari na kagame wahagaritse genocide akazana girinka buri wese akagarurirwaikizere cyo kubaho nuwo musenyeri w’ikabwayi akaba aryama agasinzira ubwo ari kagame na fraipont uwo twakwiyambaza ninde koko? Imana ishimwe ngirango na babandi bavuga ngo kiliziya ni imwe itunganye mumaze kubona ko mubagatorika ari muri za nduru nkahandi hose. Kiliziya ni umutima wumuntu ibindi ni umuhango.
Birababaje gutuka umuntu mukuru utazi,umubyeyi,kuko no mu muco nyarwanda dutozwa kubaha buri wese.Kandi ni byiza no guhesha agaciro uwakureze kuko burya iyo witwaye nabi utuma agawa.
Umubyeyi Padiri Fraipont ntiyigeze arobanura amadini kuko akiriho yafataga imodoka akajyana abasilamu i Nyanza kuwa gatanu gusali, abadiventiste nabo kw’isabato. Yubahirizaga ukwemera kwa buri muntu. Uziko kubera abasilamu bajyaga no kutugurira inyama za halale i Nyanza? byaba bitashobotse bakadutekera ibindi? Nge nguhaye ubuhamya kuko narezwe na Padiri Fraipont. Turagusaba kutwubahira umubyeyi kuko Musenyeri azi neza uwo avuga n’impamvu amuha agaciro.
Ibikorwa bya Padiri Fraipont biravuga,niba wowe utabizi byaba byiza utanamututse kuko uradukomeretsa twe tuzi icyo yatumariye.Ubu rwose udututse ku babyeyi????????????.Un peu de respect.
Sinatinya kuvuga ko mwebwe mugaya ibyo musenyeri yavuze ntabitayeho.
Kuba ntabitayeho ntacyo bibatwaye kuko ni uburenganzira bwanyu nimukomeze.
But ndababwira ukuri uwamenye Intwari cg Mutagatifu Padiri Fraipont wese atitaye Ku idini cg yaba afite ubumuga ntazigera yibagirwa uno mukambwe.
Nanjye navuga nti wowe wamumenye, ntuzacogore kumuvuga kandi ntuzagire intege nke kubera ibyo wumva, abacantege nabandi. Ndakubwiza ukuri uzajya utera nikirize.
Nanjye Padiri sinigeze mubona yapfuye ntaravuka. Ariko Padiri aho uri hose ndagukunda. Ubutwari wagize ntituzabwibagirwa.
Nyiribihembo azakwihembere.
Vive Mutagatifu Fraipont
I can’t go ntabwiye Ndagije ko umuco dusanzwe dufite wo kubaha wakomeza kumuranga. I know dufite imyemerere itandukanye kandi sinangombwa ko duhuza imyemerere. President wacu turamukunda ni umubyeye (rendezvous ni rendezvous) kandi nk’abantu bafite ubumuga le 26 Mai iyo twibuka Fraipont tunibuka our best president ijambo akunda kutubwira ryo guhora twibuka kuko utazi iyava ntamenya iyo ajya.
Turi abanyarwanda nk’abandi, turi intore rwose ninayo mpamvu tuvuga ubutore butagereranywa bwa Padiri Fraipont.
Ufite ubumuga wamumenye, udafite ubumuga wamumenye ndetse natwe rubyiruko mbaraga z’igihugu twamwumvise Fraipont uri intwari kandi numutagatifu.
Nyiribihembo azakwihembere
Uyu musaza mbonyintege ashobora kuba yaravangiwe ahubwo kiriziya nidatabara hakiri kare azayivangira. Biriya avuga babyita fanatisme kandi ntikwiye umuyobozi uri ku rwego rwe. Arazi neza inzira bisaba ngo umuntu yitwe umutagatifu kuko ni titre itangwa na papa. Araziko atagihagarariye inama yabepiskopi mu rwanda ngo twumveko wenda ariwe uzajyana ubutumwa kwa papa busaba ko umuntu kanaka agirwa umutagatifu. Ikindi nkuko abambanjirije babivuze arabizi ko mubo yabwiraga harimo benshi bafite ukwemera gutandukanye badakozwa ibyo kwiyambaza abatagatifu. Nyakubahwa musenyeri icyo nakwisabira nugushyira ubwenge kugihe, ukareka fanatisme, ukibuka ko mu rwanda hari abantu benshi bakoze ibikorwa byindashyikirwa, hari nabakibikora uyu munsi ariko bose siko twabiyambaza(kubabyemera) kuko hari inzira bigomba kunyuramo.
Bavandimwe nk’uko Mgr Smaragde yabivuze, Umubyeyi wacu ni umutagatifu koko bigaragazwa n’ubutumwa Imana yamuhe akaba yarabushoje gitwali. Intwali yacu rero twebwe abana be nitwe tugomba gukomeza kumuvuga ibigwi aho turi hose no mubyo dukora byose twibanda gukomeza ikibatsi cy’urumuri rw’URUKUNDO yaduhaye kandi akanadusaba kurusangiza n’abandi. Imana ni URUKUNDO na Fraipont ni URUKUNDO gusa na BENE FRAIPONT rero ntitukazatatire urwo RUKUNDO. Imana yo itanga imbaraga zo gukomera kurukundo ibidufashemo. Mutagatifu Fraipont udusabire. Naho abiha kuvuga ibyo batazi bo mubihorere ibikorwa byiza byacu n’ibyo umubyeyi wacu yasize bizabigisha bave mumahomvu yabo. aha ndavuga uyu wisise RWANDAN utazi ibyo avuga yakagombye kwegera ababizi bakamusobanura aho kwiha gusobanura ibyo atazi ukagirango abirusha nyiricyubahiro Musenyeri. Hari uwiyise yy we wagirango ntabwo U Rwanda rugeze, amavuriro yageze henshi ntabwo yabura umufasha akagaruka mumuronko. Padiri Fraipont ntabwo yigeze agira ivangura iryo ariryo ryose ninayo mpamvu yafataga abayisilamu akabajyana i Mugandamure muri Kombe bakajya gusari hanyuma akabacyura n’abadivantisti akabajyana gusengera hamwe n’abo bahuje ukwemera ku isabato. Ndumva aba bashaka kuturiza batazabishobora kubera ko turi abagabo bo kwamamaza ibyiza twavanye kuri Padiri faipont. Tugerageze tujye twubahana. Nitujya kunenga ubutwali bw’abandi tujye tubanza twerekane ibikorwa byacu by’ubutwali. Tujye twumva impanuro z’umusaza wacu Nyakubahwa Perezida wacu uhora utubwira ko IBIKORWA BIZIVUGIRA kandi nibyo koko.
Uvuze neza cyane B. Brother, abo bapinze muzee wacu(Padiri Fraipont Ndagijimana) ntibazi ibyo bavuga Imana ibabarire, kd nukuli izadushoboze dutere ikirenge mucye. Gouvernement yacu ntitwayirengagiza uruhare imaze kugira mwiterambere ryuwa mugaye turayishimira rwose ndetse cyane, ariko ntitwakwirengagiza uwatumye kwikubitiro tuba known by our own society kdi nyamara ntaho yari ahuriye nayo, Nyiribihembo azamuduhembere gusa! Nintwali yibihe byose kuritwe umugani wawe tureke abo bavuga ibyo batazi.
Comments are closed.