Digiqole ad

RSE: Hacurujwe treasury Bond n’imigabane ya BK, bya miliyoni 78

 RSE: Hacurujwe treasury Bond n’imigabane ya BK, bya miliyoni 78

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 26 Gicurasi, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 79 311 500.

Kuri uyu gatanu hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 66 170 000 zacurujwe muri ‘deal’ imwe, ni imigabane 65,000,000 yacurujwe ku mafaranga 101.8 ku mugabane.

Izi mpapuro zacurujwe ni iz’imyaka 15 Leta yagurishije mu 2016 (FXD2/2016/15Yrs), Leta izasoza kuzishyura tariki 09 Gicurasi 2031, zifite inyungu ya 13.5% ku mwaka.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 54 300 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 13 141 500 yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku gaciro k’amafaranga 245 ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo birindwi (7) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje nabyo byagumye uko byari biri ejo hashize.

Muri rusange, muri iki cyumweru hacurujwe imigabane y’ibigo bitandukanye igera kuri 3 628 900, ifite agaciro k’amafaranga 313 976 400, yacurujwe muri ‘deals’ 12. Hanacuruzwa Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 71 000 000 zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 101.7-101.8 ku mugabane.

Uko isoko ryari rihagaze muri iki cyumweru.
Uko isoko ryari rihagaze muri iki cyumweru.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa gatanu yageze, hari ubusabe bw’abifuza kugira imigabane 10 000 ya Banki ya Kigali ku mafaranga 242 ku mugabane, ariko migabane iri ku isoko.

Ku isoko hari imigabane 50,800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 121 – 125 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 880 500 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 80 – 85 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 506 400 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 104 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish