Digiqole ad

Kirehe: Abahinzi ba Kawa barashinja Rwiyemezamirimo kubahenda

 Kirehe: Abahinzi ba Kawa barashinja Rwiyemezamirimo kubahenda

Abahinzi ba Kawa mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe ngo barimo guhendwa na Rwiyemezamirimo

Abahinzi b’ikawa mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe baravuga ko bagurirwa ku giciro gito ugereranyije n’uko baguriwe mu ihinga riheruka.

Abahinzi ba Kawa mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe ngo barimo guhendwa na Rwiyemezamirimo

Aba bahinzi bavuga ko mbere bagurirwaga na koperative ku mafaranga 265 ku kiro kimwe cy’ikawa none ubu ngo bazaniwe rwiyemezamirimo ubagurira ikiro y’ikawa ku mafaranga 240. Bavuga ko bibabangamiye cyane.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushikiri buvuga ko iki giciro ari cyo cyemejwe mu Rwanda hose n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga (NAEB), gusa ngo igisigaye ni ukwegera abaturage bakabumvisha ko uyu rwiyemezamirimo atarimo kubiba.

Abaturage twaganiriye ni abo mu kagari ka Bisagara, umurenge wa Mushikiri, bavuga ko bamaze imyaka myinshi bahinga ikawa ndetse ngo ni nayo isanzwe ibatunze.

Ubusanzwe bakoreraga muri koperative yitwa Gisaka Coffee iyi ikaba ari na yo yabagurirage umusaruro ariko muri iyi minsi ngo bazaniwe rwiyemezamirimo uzajya uyibagurira babuzwa kongera kugurisha muri koperative none ikibazo ngo ni uko abagurira ku giciro gito ugereranyije n’uko bari basanzwe bagurirwa.

Umwe mu baturage twaganiriye utifuje gutangazwa amazina ye, yagize ati “Dufite koperative tubamo, ubusanzwe ni nayo yatuguriraga umusaruro wacu, nyuma tubona abayobozi mu kagari kacu batuzaniye Rwiyemezamirimo ngo ni we uzajya atugurira ahita amanura igiciro twari dusanzwe tugurirwaho kiva ku 265frw kijya kuri 240.”

Mugenzi we na we twifuje guhisha amazina ye yavuze ko abayobozi bashobora kuba babifitemo inyungu mu kuzana uyu rwiyemezamirimo.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu batubuza kugurisha kuri menshi bakatuzanira utugurira kuri make, wasanga nabo babifitemo inyungu (abayobozi).”

Yongeraho ko ikindi kibazo, ngo ku mufuka wa Kg 100 bakatwa Kg 1o batazi iyo zijya, wabaza ngo ubwo nyine ni uko bimeze, kuko nta handi bagurisha bakemera guhendwa.

Aba baturage barifuza ko bakongera bakajya bagurirwa na koperative ngo kuko ariyo itabahenda kandi ngo yanabahaga ubwasisi bungana na 10%.

Gatsinzi Annanie uyobora uyu murenge wa Mushikiri avuga ko iki giciro ari cyo cyemejwe na NAEB mu Rwanda hose gusa ngo igisigaye ni ukwegera abaturage bakabumvisha ko uyu rwiyemezamirimo atarimo kubiba.

Ati “Hari inama iherutse kubera mu karere ka Kirehe yitabirwa na NAEB bavuga ku giciro cy’ikawa bagendeye ku isoko mpuzamahanga bemeza ko igiciro cy’ikawa cyajya ku mafaranga 240, wenda aba baturage bari bafite impungenge ko ari uyu rwiyemezamirimo ubiba ariko ntabwo ari byo gusa ubwo tugiye gusobanurira aba bahinzi uko bimeze.”

Gatsinzi Annanie uyobora umurenge wa Mushikiri aravuga ko bagiye gusobanurira abaturage kugira ngo bave mu rujijo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish