Digiqole ad

“…Ikizere hagati yanjye namwe ni 100%.” – Kagame i Rulindo

 “…Ikizere hagati yanjye namwe ni 100%.” – Kagame i Rulindo

v

I Rulindo aho Paul Kagame umukandida wa FPR yiyamamarije yavuze ko yiteguye gufatanya n’abanyarwanda kandi hagati ye nabo hari ikizere ijana ku ijana. Kandi ko kumutora ari ugutora ibikorwa.

Perezida Kagame i Rulindo yiyamamaza
Perezida Kagame i Rulindo yiyamamaza

Perezida Kagame yatangiye ashimira Dr Biruta wari umaze kumwamamaza n’umugore wari uyoboye uyu muhango hano i Rulindo n’uwamubanjirije yongera kwibutsa ko iterambere ry’umugore rigomba kurushaho kwitabwaho.

Yavuze ko amashyaka amwe {arimo na PSD yari imaze guhabwa umwanya) yafatanyije na FPR-Inkotanyi kubaka u Rwanda.

Ati “ubwo bufatanye n’ayo mashyaka yemeye FPR nibyo bigegejeje igihugu ku majyambere n’umutekano,  ubwo bufatanye ni ngombwa bufite agaciro kabwo ni bwo bwakongera kubaka igihugu cyacu.”

Arakomeza ati “Batubwiye amateka ya Rulindo….{njye} ndavuga n’aya kera cyane… intambara zatsindiwe hano, urwo ni urugamba mufite amateka avuze icyo avuze ku gihugu cyose, ingamba zatsindiwe hano na none hari amateka mabi sinyasubiramo mwavuze ko ibyiza biri imbere niho tureba.”

Avuga ko ubu icyo abanyarwanda bashaka ari imikorere myiza, iterambere mu buhinzi, amashuri, ibikorwaremezo n’ibindi ariko ngo bigomba gusigasirwa ku buryo ntawabisenya.

Yavuze ko igikorwa cy’amatora yo ku itariki 04 Kanama ari ikibutsa abanyarwanda kubaka amateka mashya, “kugira ngo  abana bacu, abariho n’abazaza ejo basange igihugu kiteguye kibaha amahirwe bakayubakiraho bakajyeza igihugu ahaza.”

Iyi ngo niyo nzira u Rwanda rumazemo iminsi kandi ntiyifuza ko urwo rugendo hari uwo rusiga inyuma ndetse ngo buri wese agomba kubitangamo umusanzu we.

Ati “BanyaRulindo…100% y’amatora ivamo 100% y’ibikorwa.

Paul Kagame yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ntacyo butageza ku gihugu. Ati “Niteguye gufatanya namwe, ikizere hagati yanjye namwe ni cyose ijana ku ijana.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi avuye aha Rulindo yerekeza i Kigali aho ategerejwe n’imbaga nini cyane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abaturage babanje gususurutswa 'abahanzi
Abaturage babanje gususurutswa ‘abahanzi
Umuhanzikazi Knowless mu basusurukije abantu
Umuhanzikazi Knowless mu basusurukije abantu
Umukuru w'igihugu yabanje kuramutsa abaturage baje kumwakira
Umukuru w’igihugu yabanje kuramutsa abaturage baje kumwakira
Abaturage bishimiye kwakira umukandida wa RPF-Inkotanyi
Abaturage bishimiye kwakira umukandida wa RPF-Inkotanyi
Kagame yakiriwe neza
Kagame yakiriwe neza

Abaturage bari baje kumwakira ari ibihumbi n'ibihumbi
Abaturage bari baje kumwakira ari ibihumbi n’ibihumbi
Ku musozi banditseho n'irangi
Ku musozi banditseho n’irangi
Kagame yababwiye ko ikizere hagati yabo na we ari 100%
Kagame yababwiye ko ikizere hagati yabo na we ari 100%
Abaturage basubizaga Paul Kagame bamwizeza kuzamutora
Abaturage basubizaga Paul Kagame bamwizeza kuzamutora
Urubyiruko ruti tuzamutora
Urubyiruko ruti tuzamutora
Abakuru na bo baje kwakira umukandida wa RPF-Inkotanyi
Abakuru na bo baje kwakira umukandida wa RPF-Inkotanyi
Abaturage b'i Rulindo bavuga RPF-Inkotanyi yabakoreye ibitangaza
Abaturage b’i Rulindo bavuga RPF-Inkotanyi yabakoreye ibitangaza
Bishimiye kwakira Kagame Paul
Bishimiye kwakira Kagame Paul
Urubyiruko ruvuga ko rushyigikiye Perezida Kagame
Urubyiruko ruvuga ko rushyigikiye Perezida Kagame

Photos©Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ngewe Mutuzo nkunda ishyaka n’ibikorwa uyu musaza kijyana amaze kutugaho.Gusa hari ikintu namwisabira!Azatange imbabazi rusange ariko zigere k’umuhanzi KIZITO MIHIGO!Nibyo niyakire umusaza ntihagire unkurikiza amagambo.

    • Azagusubiza ko ativanga mu myanzuro y’inkiko sha.

    • Nawe numuntu iyo abona bikwiye arabikora cyangwa azabikora ariko ibidashoboka nuko nyine.Ejo muzavuga ngo bafungure Interahamwe zamaze abaxu…Kizito nakundaga indirimbo ze ariko yashakaga kutujyana ahabi..Imana imubabarire .

  • @ Umuseke, ndabona namwe musigaye mumeze nka igihe.com nimugihitisha comments zose cyangwa abatunva ibintu kimwe na FPR, kuva amatora yatangira niba arikubera akantu babateye nawamenya cyangwa niza ngando za Rucagu. Erega iyo umuntu avuga ibitagenda nabwo bivuga ko ababanze cyangwa yanga igihugu nkuko babivuga. Ndabizi ko mutayitambutsa ikyangombwa nuko mwe muyisoma. Just saying….

Comments are closed.

en_USEnglish