“…Ikizere hagati yanjye namwe ni 100%.” – Kagame i Rulindo
I Rulindo aho Paul Kagame umukandida wa FPR yiyamamarije yavuze ko yiteguye gufatanya n’abanyarwanda kandi hagati ye nabo hari ikizere ijana ku ijana. Kandi ko kumutora ari ugutora ibikorwa.
Perezida Kagame yatangiye ashimira Dr Biruta wari umaze kumwamamaza n’umugore wari uyoboye uyu muhango hano i Rulindo n’uwamubanjirije yongera kwibutsa ko iterambere ry’umugore rigomba kurushaho kwitabwaho.
Yavuze ko amashyaka amwe {arimo na PSD yari imaze guhabwa umwanya) yafatanyije na FPR-Inkotanyi kubaka u Rwanda.
Ati “ubwo bufatanye n’ayo mashyaka yemeye FPR nibyo bigegejeje igihugu ku majyambere n’umutekano, ubwo bufatanye ni ngombwa bufite agaciro kabwo ni bwo bwakongera kubaka igihugu cyacu.”
Arakomeza ati “Batubwiye amateka ya Rulindo….{njye} ndavuga n’aya kera cyane… intambara zatsindiwe hano, urwo ni urugamba mufite amateka avuze icyo avuze ku gihugu cyose, ingamba zatsindiwe hano na none hari amateka mabi sinyasubiramo mwavuze ko ibyiza biri imbere niho tureba.”
Avuga ko ubu icyo abanyarwanda bashaka ari imikorere myiza, iterambere mu buhinzi, amashuri, ibikorwaremezo n’ibindi ariko ngo bigomba gusigasirwa ku buryo ntawabisenya.
Yavuze ko igikorwa cy’amatora yo ku itariki 04 Kanama ari ikibutsa abanyarwanda kubaka amateka mashya, “kugira ngo abana bacu, abariho n’abazaza ejo basange igihugu kiteguye kibaha amahirwe bakayubakiraho bakajyeza igihugu ahaza.”
Iyi ngo niyo nzira u Rwanda rumazemo iminsi kandi ntiyifuza ko urwo rugendo hari uwo rusiga inyuma ndetse ngo buri wese agomba kubitangamo umusanzu we.
Ati “BanyaRulindo…100% y’amatora ivamo 100% y’ibikorwa.”
Paul Kagame yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ntacyo butageza ku gihugu. Ati “Niteguye gufatanya namwe, ikizere hagati yanjye namwe ni cyose ijana ku ijana.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi avuye aha Rulindo yerekeza i Kigali aho ategerejwe n’imbaga nini cyane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Photos©Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ngewe Mutuzo nkunda ishyaka n’ibikorwa uyu musaza kijyana amaze kutugaho.Gusa hari ikintu namwisabira!Azatange imbabazi rusange ariko zigere k’umuhanzi KIZITO MIHIGO!Nibyo niyakire umusaza ntihagire unkurikiza amagambo.
Azagusubiza ko ativanga mu myanzuro y’inkiko sha.
Nawe numuntu iyo abona bikwiye arabikora cyangwa azabikora ariko ibidashoboka nuko nyine.Ejo muzavuga ngo bafungure Interahamwe zamaze abaxu…Kizito nakundaga indirimbo ze ariko yashakaga kutujyana ahabi..Imana imubabarire .
@ Umuseke, ndabona namwe musigaye mumeze nka igihe.com nimugihitisha comments zose cyangwa abatunva ibintu kimwe na FPR, kuva amatora yatangira niba arikubera akantu babateye nawamenya cyangwa niza ngando za Rucagu. Erega iyo umuntu avuga ibitagenda nabwo bivuga ko ababanze cyangwa yanga igihugu nkuko babivuga. Ndabizi ko mutayitambutsa ikyangombwa nuko mwe muyisoma. Just saying….