Rulindo aho Kagame yiyamamariza baramushakaho kubakorera imihanda
Imbaga y’abaturage iteraniye mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo bategereje kwakira Perezida Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi, barifuza ko natorwa azabakorera imihanda irimo uca Nzove ujya Rutonde, na Ruli, umuhanda wa Base – Nyagatare ukihutishwa gukorwa n’umuhanda wa Muyongwe ubahuza na Rushashi, na Ruhondo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bemeza ko baje kwamamaza Kagame ku bw’ibikorwa n’imiyoborere yagejeje ku Rwanda, ariko bakanamushakaho ko azabagezaho ibindi.
Barahenda Jean Baptiste wo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, Kagame Paul yadutangarije ko “twemereye Kagame ko yahagaritse Jenoside, yahaye abagore agaciro, yakuyeho umusoro ku basore n’abagabo.”
Uyu mugabo w’imyaka 34 ati “Twamusaba ko mu myaka irindwi iri imbere yakuraho imisoro ku butaka hagasora inzu zo mu mujyi wenda kuko ubutaka ntibukera kubona umusoro biragora. Yadukorera umuhanda wa Nzove ujya Rutonde ukagera i Ruli agashyiramo kaburimbo, ndetse ku Kigo Nderabuzima cya Rutonde akaduha ibitaro.”
Barahenda yongeye ati “Hari ibyo nani nibagiwe kukubwira, Kagame Paul yakuyeho amoko, nta muhutu, nta mututsi…mu ndangamuntu bifasha ko nta moko azongera kubaho, nta hungabana, turi umwe nta rwikekwe. Kagame areba kure n’ibindi azabitugezaho.”
Nyirahabimana Patricie, wo mu murenge wa Base, akagari ka Cyohoha, umudugudu wa Kabingo, ku myaka 51 afite ngo Base ya kera si yo y’ubu ku miyoborere ya Kagame Paul.
Ati “Biratandukanye cyane, nta mahuriro, ntitwambaraga inkweto, hari amavunja, ubuyobozi bwari ubw’abajijutse, umuntu yatinyaga kuvuga, ubu turavuga twashubijwe agaciro.”
Mu byiza ngo bagezeho harimo imihanda myiza, amavuriro, amashuri, Girinka, Ubudehe ariko ngo cyane cyane umutekano byose ngo babikesha umutekano babonye.
Ati “Twaje kwamamaza Kagame Paul kugira ngo twongere tumutore kubera ibyiza byinshi yatugejejeho, turacyamushaka. Keretse urupfu rumwijyaniye naho ubundi ntabwo twamureka. Kagame ni umubyeyi.”
Abatuye Base bifuza ko Kagame nibamugirira icyizere yazabafasha kubaka imihanda ibahuza n’ahandi bahahirana, cyane umuhanda Base – Nyagatare ngo ukwiye kwihutishwa kuko bisaba guca i Kigali ku bantu bajya mu Mutara.
Habumugisha Vincent wo mu murenge wa Cyungo mu kagari ka Rwiri, mu mudugudu wa Nyabisasa, na we avuga ko yaje kwamamaza Kagame Paul ku bw’iterambere bagezeho.
Asaba ko ubuyobozi bw’iwabo ko bwabafasha gukemura ikibazo cy’iriba riri hafi y’akagari ku mugabo witwa Hatana ryishwe n’ibikorwa by’Abashinwa bakora umuhanda, ubu abaturage bakaba bavoma mu kabande hashize amezi atanu.
Uwamariya Marie Chantal wo mu murenge wa Bamba, mu kagari ka Gitovu, avuga ko yaje kwamamaza Kagame kubera ibikorwa byiza.
Ati “Icya mbere yaduhaye umutekano, icya kabiri imiyoborere myiza, umugore yahawe ijambo, amavuriro aturi hafi, Girinka Munyarwanda yageze kuri bose, turacana amashanyarazi nta we ukijya kurahura, ku bw’ibyo nasugire asagambe ku bw’imiyoborere myiza tuzafatanya, nta we ukirwaza bwaki, yatwigishije kujya mu mashyirahamwe, yarwanyije nyakatsi.”
Uwamariya avuga ko mu myaka irindwi, Kagame Paul agiriwe icyizere akwiye kubakorera umuhanda uri mu murenge wa Muyongwe ubahuza na Rushashi, na Ruhondo.
Kagame Paul nyuma yo kurangiza kwiyamamaza mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo, yiyamamaje mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, yiyamamaza mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ndetse yahuye n’abaturage Nyabugogo ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa gatatu, kuri uyu wa kane arava i Rulindo ajya Nyarugenge.
Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nibyiza rwose ubwo PL ishyigikiye FPR, naho PSD igahitamo umukandida Kagame pAUL , PL SIMPERUKA IRIRMBA KWISHYIRA UKIZANA ? PSD YO UBANZA ARUGUSANGIRA BYOSE NABOSE , NOESE NTIMUJYA MWUNVA DUSANGIRE IJAMBO KURI VOA . BBC GAHUZA MWARAYINIZE KWERI KWERI , NONE SE NKANGE UM– USEKE WANIGIYE IKI , MUKENEYE KWIMULKA MUKAVA MUKARERE KUMUNIGO MUKAJYA MURI PL PARTI LIBERAL , NEH
Comments are closed.