Habineza ngo arazana “Girinzu Musirikare na Girinzu Mupolisi”
Frank Habineza umukandida w’ishyaka Democratic Green Party uyu munsi yiyamamarije mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi aho yagiye yiyereka abantu ari hejuru y’imodoka ndetse akanafata umwanya wo kuganira n’abaturage baje ku kibuga yiyamamarijeho mu kagari ka Rufungo.
Frank Habineza muri uyu murenge yahageze mu masaha ya saa sita yakirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge.
Mbere y’uko agera aho yiyamamarije yabanje kugendagenda muri aka gace agera za Rubendera na Rambura ku isoko agenda aramutsa abantu ari hejuru y’imodoka.
Ageze aho yiyamamarije hari abantu bagera kuri 250, habanje imbyino z’abayoboke b’ishyaka rye maze nawe afata ijambo ngo avuge imigabo n’imigambi ye.
Frank Habineza yavuze ko mu kwezi kwa cyenda ngo buri rugo mu Rwanda azaba yaruhaye amazi meza.
Yavuze ko azaca ibyo kuvuga ngo urugo rwose nirubanze rutange mutuelle de sante kugira ngo rubone servisi runaka.
Ati “Mfite gahunda ya Girinzu Musirikare na Girinzu Mupolisi kandinzabongerera umushahara bahembwa.”
Habineza kandi yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu akodesha ubutaka yahawe n’abasekuru, akabukodesha imyaka 25, 40 cyangwa 99, ibi ngo azabivanaho mu kwa cyenda uyu mwaka natorwa.
Yavuze kandi ko azavanahoumusoro ku nyongeragaciro (TVA). Ati “Sinumva uburyo umuntu agura ikintu cy’amafaranga ijana akakishyura 120, ibi ngomba kubivanaho.”
Habineza kandi ngo azoroshya imisoro kuko iremereye abacuruzi mu Rwanda ngo bigatuma hari n’abava mu bucuruzi babujyana hanze y’u Rwanda.
Uyu mukandida yemeye kandi ngo amakoperative y’urubyiruko azayavaniraho imisoro.
Yatangaje ko azafata ingamba z’ibiganiro mu rwego rwo guca ubuhunzi abari mu mahanga bagataha.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW