Uko mbibona Kayonza na Rwamagana biraba umugi umwe uzaruta na Kigali- Kagame
Mu masaha akuze y’ikigoroba kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame Paul Umukandida wa RPF – Inkotanyi yari ageze ageze mu mujyi wa Kayonza, mu murenge wa Mukarange, mu kagari ka Bwiza, mu mudugudu w’Abisunganye, aho yiyamamarije avuga ku iterambere bagize ko umujyi wenda gufatana na Rwamagana bikazavamo umujyi wanaruta Kigali, yabijeje ko bazakomezanya mu iterambere ryaho nk’umuturanyi wabo.
Kagame ati “Kayonza turabifuriza ko mukomeza mugatera imbere, nk’uko byavuzwe jyewe turi n’abaturanyi ni yo mpamvu nje kubasuhuza nimugoroba. Ba Nyakayonza ibyo mumaze kugeraho ni byinshi, Kayonza yari agacentre imodoka zihuriramo zigahita zigatera abantu ivumbi. Uko mbibona atari kera ari Kayonza na Rwamagana ngira ngo biragenda bisatirana bishaka kuba umujyi munini cyane unaruta n’umurwa mukuru.”
Yagarutse ku bikorwa remezo byo muri aka gace nk’umuhanda wa Kayonza – Kagitumba ugana ku mupaka wa Tanzania, ukaba wari warangiritse ariko ubu uri gukorwa kandi ngo uzaba ari mugari kuruta uko wahoze.
Ati “Ba Nyakayonza turabifuriza ibyiza gusa gusa. Turabasaba ngo mukomeze gukora dukore neza, abashoramari barashaka gukorana namwe muhaguruke dukore u Rwanda rutere imbere.”
Abaturage banyuzagamo bakamuca mu ijambo…Bagira bati “Muzehe wacu turamukunda”. Kagame na we abasubizanya n’akanyamuneza ati “Na njye ni uko ndabakunda.”
Perezida Kagame wagarutse cyane ku mikorere, yagarutse ku cyifuzo cy’abaturage bagaragaje ko bifuza gukomeza kuyoborwa na we, abasaba kutazamutenguha ko bagomba gukora kugira ngo ibyo bagezeho birusheho kubateza imbere.
Ati “Mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi…” Abaturage bahise bagira bati “Ni wowe”. Na we abasubiza agira ati “None se mwabisaba nkabyemera hanyuma hakavamo utenguha undi…” Bangamo bagira bati “Tuzamutora.”
Yababwiye ko ibyangombwa bihari kugira ngo bakomeza gukora biteza imbere. Ati “Dukorere mu bumwe dukorere mu mutekano dukore tugere ku majyambere.”
Umukuru w’igihugu (ubu ni n’umukandida) yashyikiranaga cyane n’abaturage bari baje kumwakira, ariko yagaruka ku kifuzo cyabo cy’uko yakomeza kubayobora, bakavuga ko batindiwe n’itariki y’amatora ngo bage guhamya ibyo bifuje.
Paul Kagame wabasabye kuzashimangira iki kifuzo cyabo, yagize ati “Ni ukuzinduka izuba rikajya kuva twarangije…Ababara amajwi bakaba ari bo dusigira akazi kabao bizabatwara umwanya munini kuruta twebwe dutora.”
Yavuze ko aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze uyu munsi hashimishije bityo ko kubisigasira bisaba ubufatanye bwa buri wese.
Ati “Ni ibikorwa birimo abanyarwandakazi, birimo abasore n’inkumi b’u Rwanda, turashaka gukomeza ibikorwa byiza biduteza imbere tukubaka umusingi ukomeye igihugu cyacu kigakomera ntikinyeganyege.”
Avuga ko uyu musingi uzubakwa mu bufatanye bw’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye uzaba ukomeye ku buryo ntawawumeneramo.
Ati “Abashaka kukinyeganyeza bakabimenya kare ntibirirwe bapima.” Abaturage na bo bati “Ibyo birabareba…”
Kagame ati “Abo ntabwo tubatakazaho umwanya, twe turashaka gukorera hamwe, kwiteza imbere, turashaka umutekano, turashaka ubutabera, turashaka demokarasi ibereye ibyifuzo by’abanyarwanda, ishingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko ibi ari na byo biri mu ntego z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi wamutanzemo umukandida.
Ati “FPR irakomeye, FPR ikomezwa kandi no kurushaho n’ukuntu ibana n’abandi banyarwanda bo mu mashyaka ya politiki twakoranye guhera kera no kugeza ubu.”
Yagarutse ku mashyaka 8 yiyemeje gufatanya na FPR Inkotanyi mu rugendo rwo kubaka igihugu. Abaturage na bwo bataripfanye bahise bagira bati “Ntawabatanya (bavuga aya mashyaka n’umuryango wa RPF).”
Kagame avuga ko imiyoborere itagira uwo iheza igera kuri byinshi byose byifuzwa. Ati “Turashaka kujyana na buri wese nta we dusize inyuma muri ibyo byiza byacu, ufashe FPR Ikomeye n’abayoboke bayo ugashyiraho n’abo umunani urumva ko inama yarangiye keraaa ibindi ni umugenzo tugomba kubahiriza tukabikora mu mucyo.” Abaturage bati “Ni wowe”
Kagame wizeye insinzi, avuze ko muri manda y’imyaka irindwi iri imbere bisaba ubufatanye kugira ngo ibikorwa byagezweho birusheho kubera imvumba y’imibereho myiza y’abaturage.
AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Tuzagira igihugu cy’imijyi gusa dutungwe n’iki ntaho guhinga tugifite? Ubwo se ari Kayonza na Rwamagana, ari na Rwamagana na Kigali, ahazahura mbere ni hehe?
ibaze nawe none se ejo bundi P.K abwira abantu gusigasira ibishanga yababwiraga kubyubaka? mujye mukurikira buri karere gafite master plan yako uzajye kukarere kawe bakwereke banagusobanurire ntago ubutaka bwose twabuhingaho kimwe nuko bwose tutabwubakaho.naho ibyuvuga ngo muzahinga he? wibuke ko no mungo babashishikariza kugira akarima kigikoni…
Muri bariya bamamaza, bamwe bariho barakorera cash, abandi baratahira kuzunguza amabendera ko kwota izuba.
Comments are closed.