Digiqole ad

FPR yabahaye umukandida utari mushya, musanzwe muziranye, turizerana-Kagame i Nyamirambo

 FPR yabahaye umukandida utari mushya, musanzwe muziranye, turizerana-Kagame i Nyamirambo

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyarugenge ko umukandida wa RPF atari mushya kuri bo

Nyamirambo- Kandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ubu uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyarugenge ko atari mushya kuri bo. Ati “…Tumaranye igihe, turizerana.”

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyarugenge ko umukandida wa RPF atari mushya kuri bo
Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyarugenge ko umukandida wa RPF atari mushya kuri bo

Kagame watangiye avuga ku byari bimaze kugarukwaho na Fazil Harelimana uyobora ishyaka PDI rishyigikira umukandida wa RPF-Inkotanyi, yavuze ko amateka y’Abayisilamu adatandukanye n’andi mateka y’Abanyarwanda.

Ati “Yatubwiraga aho twaturutse, aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu n’aho gishaka kujya mu gihe kiri imbere.

Iyo wumvise ibyo byose, uribaza ukavuga ngo mbere hose twari he ariko noneho dufite amahirwe yo kuba duhari dufite amahirwe yo kugira urubyiruko, dufite amahirwe yo kugira abagore n’abagabo bumva noneho, ntibumve harimo gusumbana ahubwo harimo kuzuzanya.”

Avuga ko nta vangura rikwiye kurangwa mu muryango mugari, akavuga ko abasilamu n’abakristu baba batandukaniye ku myemerere y’idini ariko ko baba bahuriye kuba bose ari abanyagihugu.

Ati “Abo bose nibahurira hamwe, bagakorera hamwe ibyo twageraho ni byinshi , ko mwahuriye aha harimo abasilamu, abakristu, uko muri hano ni ko igihugu ari icyacu twese mu buryo bungana.”

Kandida Perezida Paul Kagame yagarutse ku miyobore y’u Rwanda rwa none iha amahirwe angana kuri buri wese, yavuze ko abanyagihugu bagomba gusaranganya amahirwe ari mu gihugu.

Ati “Ari amashuri buri mwana w’umunyarwanda wese ntawe umubaza idini, ntawe umubaza umuryango akomokamo, ntawe umubaza akarere ahabwa amahirwe uko bikwiye kandi kuri buri wese.”

Avuga ko ibi bigirwamo uruhare n’imiyoborere ya RPF-Inkotanyi ku bufatanye n’andi mashyaka akorera mu Rwanda.

Ati “Ibyo ni amateka ya FPR-Inkotanyi, amateka y’ubufatanye bwa FPR Inkotanyi n’amashyaka yandi ya politiki, ntabwo twiharira, ni na yo politiki yiyubaka iduha amahoro, ingufu ziri hano Nyarugenge ntacyo mwakwifuza ngo mureke kukigeraho”

Umukuru w’igihugu avuga ko ubufatanye ntacyo butageraho, agasaba Abanyarwanda gukorera hamwe kugira ngo ingufu zabo zuzuzanye.

Kandida Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Nyarugenge ko ku itariki y’amatora bagomba gushimangira ibyiza byagezweho.

Ati “Maze rero ku itariki enye [Ni wowe] ni ukongera ya vitesse (umuvuduko) twavugaga, ni ukongera intambwe, ni ukongera umuvuduko, umutenako, ubumwe, amashanyarazi, uburezi, ni ukongera amajyambere.”

Yabibukije ko ari umukandida watanzwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi ariko ko na bo bamwiyiziye kuko hari benshi bisabiye ko yazakomeza kubayobora.

Ati “FPR yabahaye umukandida kandi ntabwo ari mushya, musanzwe muziranye, mumaranye igihe turizerana.”

Yabasabye ko igihe azaba yamaze gutorerwa kubayobora bazakomereza mu murongo mwiza. Ati “Usibye imirimo dusanzwe dukora, usibye imirimo tuzakora ejo ibyo byose tujye tubikora mu mahoro, mu mutekano, mu bwuzuzanye, mu byishimo, Dukwiye kwishimira abo turi bo.”

Avuga ko ibyagezweho bigaragaza ibishobora kugerwaho kuko n’abageze ku ntera iri hejuru ntacyo barusha u Rwanda.

Yagarutse ku banyamahanga banenga ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho n’abandi banyarwanda bashaka kugendera mu nzira mbi z’ababoshya.

Ati “Uko dusanzwe tubibona, hari abashaka kuba abandi, ugasanga ba bandi barabagaya, ahubwo turusheho  kuba abo turi bo  iteka.”

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwigenera ejo habo ariko bikagirwamo uruhare na buri wese kuko iyo igihugu giteye imbere buri wese bimugeraho.

Babanje gususurutswa n'abahanzi barimo Kitoko Bibarwa
Babanje gususurutswa n’abahanzi barimo Kitoko Bibarwa
Byari ibirori bidasanzwe ab'i Nyamirambo babonye Perezida Kagame
Byari ibirori bidasanzwe ab’i Nyamirambo babonye Perezida Kagame
Amatsiko yari yose ku bari bategereje ko Kagame ahasesekara
Amatsiko yari yose ku bari bategereje ko Kagame ahasesekara
Kagame yaje asuhuza abaturage bari bamutegereje
Kagame yaje asuhuza abaturage bari bamutegereje
Yari ategezanyijwe amatsiko
Yari ategezanyijwe amatsiko
Kagame yabanje kubanyuramo abaramutsa
Kagame yabanje kubanyuramo abaramutsa
Yahise ajya gufata ibyicaro abaturage bagafata udufoto na telephone zabo
Yahise ajya gufata ibyicaro abaturage bagafata udufoto na telephone zabo
Impundu n'amashyi
Impundu n’amashyi
Min Nsengimana ati umukandida ni umwe
Min Nsengimana ati umukandida ni umwe
Fazil wa PDI ati Kagame ni papa w'u Rwanda
Fazil wa PDI ati Kagame ni papa w’u Rwanda
Abasilamu basanzwe bitandiya bambaye imyambaro ya RPF
Abasilamu basanzwe bitandiya bambaye imyambaro ya RPF
Yafashe ifoto
Yafashe ifoto
FPR si inyuma gusa ngo no ku mutima ayihozaho
FPR si inyuma gusa ngo no ku mutima ayihozaho
Mu mikenyero y'ibara rya RPF-Inkotanyi, baje kwakira Kagame
Mu mikenyero y’ibara rya RPF-Inkotanyi, baje kwakira Kagame
Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
Bashyizeho morale
Bashyizeho morale

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish