Gatsibo hatashywe umuyoboro uzaha amazi ingo 33 200
Uyu munsi, mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo hatashywe umuyoboro w’amazi meza uzayageza ku miryango 33 200 y’aha muri Gatsibo no muri Rwamagana. Ni umuyobozi w’ibirometero bigera kuri 18 ufite amavomero 27. Abawuhawe basabwe kuwubungabunga.
Laurence Uwitonze wo mu murenge wa Remera mu kagari ka Butiruka yabwiye Umuseke koi we abana bakoreshaga amasaha abiri bajya kuvoma.
Laurence ati “Aho twabonaga amazi hafi ijerikani bayigurisha amafaranga 200, ubu turashima cyane Leta itwegereje amazi meza kuko kujya kuvoma ku Rusenyi hari kure cyane.”
Manzi Theogene umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko amazi hano cyari ikibazo gikomeye ku baturage aho ijerikani bayiguraga amafranga 200.
Manzi ati “ Abaturage barifuza ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo abaturage ba Murambi, Gasange n’agace gato ka Kiziguro nabo babone amazi kuko iki gikorwa ni cyiza cyafasha abaturage kugira ubuzima bwiza kandi tuzi yuko amazi meza ari isoko y’ubuzima.”
Uyu muyoboro watumye umubare w’abaturage bagerwaho n’amazi meza muri Gatsibo ugera kuri 74%. Umuturage ubona amazi meza (ku gipimo cya MDGs) ni ubasha kuyabona kuri 200m uvuye aho atuye.
Sano James umuyobozi wa WASAC yavuze ko intego nta yindi ari ukubageza ku 100%
Uyu mushinga wuzuye ku bufatanye bwa Leta y’Ubuyapani aho uyihagarariye mu Rwanda Takayuki Miyashita yashimye ko mu Rwanda uyu mushinga wakozwe neza mu byiciro bitatu uri gukorwamo.
Mu kiciro cya mbere cy’uyu mushinga mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana uyu mushinga wagejeje amazi meza kun go 43000.
Miyashita ati “ikiciro cya Kabiri cyageze ku baturage 55 0000 mu turere twa Ngoma na Kirehe. kongeraho n’abo iki kiciro kiri kugeraho, ni ukuvuga ngo igiteranyo cyose muri uyu mushinga cyagejeje amazi meza ku miryango 131 000 mu Ntara y’iburasirazuba.”
Takayuki Miyashita yavuze ko byari muri gahunda yo gufasha u Rwanda kugera ku ntego za 2020 kandi babikoranye neza n’u Rwanda uko babyemeye. Kandi ngo bazakomeza gufatanya n’u Rwanda.
Kamayirese Germaine Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi yavuze ko nk’intego bihaye muri vision 2020 bifuza ko abanyarwanda bose babona amazi 100%
Uyu muyobozi yasabye abaturage kubungabunga iki gikorwaremezo bahawe kuko ari ingirakamaro kuri bo no ku bazaza nyuma yabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
ikibazo nuko ayo mazutu azajya abura uyagura ,bagombye gushira ingufu mu gusaba REG umuyoboro